Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda Abifuriza Umwaka Mushya Muhire Wa 2017
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unite et la Democratie) no mw’izina ryanjye bwite mbifurije Umwaka Mwiza kandi Muhire wa 2017. Uyu mwaka dutangiye uzatuzanire amahoro, amahirwe, ubworoherane na demokarasi mu Rwanda, igihugu cyacu.
Muri uyu Mwaka wa 2017 nibwo Abanyarwanda bakagombye kwihitiramo umukuru w’igihugu. Nyamara siko bizagenda kuko amatora yarangiye kera. Ahubwo ibiteganyijwe mu minsi iri imbere bisa