Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda Abifuriza Isabukuru y’Imyaka 55 u Rwanda Rumaze Rusubiranye Ubwigenge.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kuwa mbere Nyakanga 2017, turibuka imyaka mirongo itanu n’itanu ishize u Rwanda, igihugu cyacu rusubiranye ubwigenge. Kubera izo mpamvu, mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie), no mw’izina ryanjye bwite mbifulije isabukuru nziza.
Nubwo Abanyarwanda twambuwe uburenganzira bwacu bwo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge ubu itakirangwa mu Rwanda kubera ubutegetsi bw’igitugu buriho bwayimize, ni ngombwa rwose ko tuyizirikana mu mitima yacu. Mu gihe tuzirikana iyo tariki kandi, nitwibuke ndetse twunamire Abanyarwanda ni ukuvuga Abahutu, Abatutsi n’Abatwa baharaniye ko ubukoloni burangira. Nitwibuke Abanyarwanda bahagurutse bagasezerera ingoma ya gikoloze maze ibendera rya leta Mbiligi rikamanuka hakazamurwa ibendera rya Republika y’u Rwanda rwigenga. Icyo gihe hari kw’italiki ya mbere Nyakanga 1962.
Iyi sabukuru ya 55 y’ubwigenge ibaye mu Rwanda hategurwa amatora ya Perezida wa Republika. Iyo witegereje neza, usanga ayo matora ari ikinamico ryo kwimika Pawulo Kagame. Uwo niwe Mwami w’ubu wiyambitse umwambaro wa Republika kuva muli 1994. Nkuko mubizi kandi, nta ruhando rw’amashyaka menshi ruba mu Rwanda (political pluralism).
Ayo matora ni matora nyabaki?
Ni ikinamico. Ikinamico Pawulo Kagame ararikoresha kugira ngo yereke ba shebuja bo muri Amerika n’Uburaya isura rya demokarasi. Iyo demokarasi yerekana twe Abanyarwanda tuzi ko atari ya yindi ishingiye ku mategeko, uburenganzira bwa kiremwa muntu, ukwishyira ukizana mu bitekerezo, mw’ihererekanwa ry’ubutegetsi, mu micungire y’umutungo w’igihugu. Icyo Kagame n’agatsiko ke kitwa FPR/RPF-Inkotanyi bita demokarasi ahubwo ni iterabwoba, ubwicanyi, ubucakara, politiki ya humiriza nkuyobore niwanga nkumene umutwe, ubujura, gusahura igihugu no kwicisha abaturage inzara ubatwara imirima yabo, ubabuza kwihingira no gusarura. Muri make icyo Kagame n’abambari be bita demokarasi, n’imiyoborere ishingiye ku busumbane bw’amoko no kwigizayo Abanyarwanda batabona ibintu kimwe na FPR-Inkotanyi..
Igihe kirageze
Birakwiye ko imyaka 55 y’ubwigenge itwongerera imbaraga z’ibitekerezo maze Abanyarwanda twese tugashyira hamwe tukikiza ubutegetsi bwa Kagame na FPR/RPF-Inkotanyi. Kuvanaho uriya munyagitugu, uriya mwicanyi hakoreshejwe amatora ntibizashoboka. Ahubwo, igikwiye ni uko twese Abahutu, Abatutsi, Abatwa dukwiye duhagurukira rimwe tukanga ubucakara. Niduhagurukira icyarimwe Kagame n’agatsiko ke baziruka ubutareba inyuma.
Ubundi nk’uko byagiye bigenda n’ahandi, ubutegetsi bw’igitugu ni abaturage babuvanaho babwigaranzuye. Ibi byarabaye muri Burkina Faso, Tuniziya, Libiya, Misiri na Gambiya. Natwe rero nidutangire twamagana abatwicira abavandimwe, abaturanyi n’inshuti, nitwamagane abatwicira abantu bakabajugunya muri ruhurura, mu bisambu cyangwa mu migezi. Ntitubyamagane mu magambo gusa ariko, ahubwo tunabyerekane no mu bikorwa. Nimucyo dutinyuke dutabare uhohotewe n’ubutegetsi, twigaragambye, twange amategeko atubangamiye, twange ingirwamatora, duhererekanye ubutumwa dukoresheje itumanaho rigezweho. Narifunga dukoreshe itumanaho gakondo. Ubu uburyo mvuze (non violence) bwakoreshejwe mu bindi bihugu maze abanyagitugu bayabangira ingata. Ntakabuza umunyagitugu Kagame nawe azahambira akarago.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Twe abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie) twafatanyije n’abagize RPR-Inkeragutabara (Rassemblement Populaire Rwandais) dukora Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi cyangwa Conseil National pour la Démocratie (CND) / National Democratic Council (NDC) kugira ngo twikize ingoma y’igitugu ya Kagame na FPR Inkotanyi.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kuri uyu munsi twibuka imyaka mirongo itanu n’itanu CND / NDC irabashishikaliza gutinyuka, kwibohora, kwemera no kwitanga kugira ngo abakiri bato bazabeho neza, mu gihugu Abanyarwanda bose bumva ko ari icyabo kandi ko bafite ubwisanzure muri byose.
Imana iturinde kandi ikomeze iduhe umugisha.
Bikorewe i Washington, DC, ku wa mbere Nyakanga 2017
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)