Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda Abifuriza Umwaka Mushya Muhire Wa 2018
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nimucyo dushimire Imana yaturinze kugeza dushoje umwaka wa 2017 none tukaba twinjiye mu mwaka mushya wa 2018. Nk’uko bisanzwe rero, mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy / Ralliement pour l’Unité et la Démocratie) no mw’izina ryanjye bwite, mboneyeho kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2018.
Icyo nabifuriza by’umwihariko, ni uko uyu mwaka dutangiye wazatubera ibihe byiza byo gutera intabwe ifatika mu nzira yo kwibohora igitugu, twubaka ikizere cy’ejo hazaza no kwiyumvamo ubwenegihugu n’inshingano z’Umunyarwanda mu gihugu cye.
Uyu mwaka wa 2017 dushoje waranzwe n’ibintu byinshi muri politiki, ubukungu, mu mibereho myiza y’abaturage ndetse no mu rwego rw’umutekano. Muri politiki, habaye ingirwamatora ya Perezida wa Republika nyuma yo guhindura itegeko nshinga byakozwe hagamijwe kongerera Jenerali Kagame amahirwe yo kuyobora u Rwanda ubuzima bwe bwose. Iri kinamico ryakozwe hatitawe ku bibazo by’imibereho y’abaturage aho inzara n’ubukene muri rusange byugarije Abanyarwanda. Iyo ngirwamatora kandi yahungabanyije umutekano muri rusange uhereye ku guhatira abaturage umukandida wa FPR-Inkotanyi no guhohotera ababona ko Kagame adakwiye gukomeza kuyobora u Rwanda ( uburengazira bwa buri muntu bwo kwihitiramo) ndetse n’abashatse guhangana nawe mu matora ya Perezida wa Repubulika.
Ibigaragara cyane ni uko bamwe mu batinyutse guhangana nawe yabataye mu nzu y’imbohe abaziza kuba barihandagaje bagashaka guhangana nawe k’umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Abandi bahisemo guhunga. Ikibabaje cyane ni uko ahubwo uwiyita ko yatowe yirirwa atukana an’ishongora kuri abo yashyize mu gihome cyangwa bahunze abita amazina adahesha ishema uwiyita Umukuru w’Igihugu. Niyo mpamvu rero RUD-Urunana ruzaguma gufatanya n’abandi bose bashaka ko ibintu bihinduka basaba bivuye inyuma ko abantu bose bafungiye ubusa cyangwa ibya politiki bafungurwa ntayandi mananiza ashyizweho.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Uyu mwaka ushize waranzwe n’ubwicanyi mu gihugu. Abantu bamwe bishwe barashwe n’abashinzwe umutekano, abandi bazimizwa na cya kigo cy’iperereza kitwa “Directorate of Military Intelligence (DMI);” ndetse hari n’abishwe mu mayeri bikitirirwa impanuka, uburwayi buhutiyeho ndetse n’amarozi avugwa mu nzego za leta zishinzwe iperereza. Uyu mwaka urangiye kandi, leta ya FPR-Inkotanyi yibasiye ibikorwaremezo by’abantu ku giti cyabo irabisenya ibindi ibiteza icyamunara.
Ikindi RUD-Urunana itemeranyaho na Perezida Kagame ni politiki yo kugira Rwanda intaho y’abimukira (human trafficking/gucuruza abantu) bahejwe n’ibihugu by’amahanga ku giti cye ntawe agishije inama. Mu gihe twemera inshingano z’u Rwanda mu ruhando rw’ibihugu, turahatira Paul Kagame kuzirikana ko mu Rwanda atari isambu y’umuntu ku giti cye. Turasaba ko hakwiye gufatwa icyemezo gishingiye ku byava muri Referendum y’Abanyarwanda yemeza ko abimukira bahejwe n’amahanga bazanwa mu Rwanda.
Muri RUD-Urunana twakomeje kugaruka kuri politiki ya FPR-Inkotanyi igamije kwikubira ibikorwa by’ubukungu n’ibindi byose bigamije inyungu mu gihugu. Uko ibintu bimeze ubu ibishanga, ubutaka, ibikorwa byahoze ari iby’abaturage byahawe ibigo bya FPR-Inkotanyi cyangwa se abashoramari basahura igihugu bafatanyije nayo. Muri make umutungo muke igihugu gifite warushijeho kwikubirwa n’agatsiko ko muri FPR-Inkotanyi kimirijwe imbere na Pawulo Kagame. Uwashaka ibimenyetso by’uko ubukungu n’ubutegetsi byihariwe n’agatsiko yabanza akareba ufite ubutaka, ufite ubuhinzi, ufite ibikingi byo kororeramo, uwubatse ama hoteli, ufite ubwikorezi bw’imizigo, ubw’abantu n’ibindi. Ibi ni ibyo guhagarikwa kugira ngo igihugu kiyoborwe na politiki itanga amahirwe angana ku Banyarwanda bose kandi inzego za politiki zireke kwivanga mw’ipiganwa ry’abakora ubucuruzi.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Imibereho myiza y’abaturage nicyo gipimo kitabeshya cy’amajyambere y’igihugu. Turavuguruza ibyo Perezida Kagame yivugamo imyato ngo u Rwanda rwateye imbere. Ntabwo ari byo kuko ntawatera imbere adafite ijambo. Uko ibintu bimeze mu Rwanda, ijambo rifitwe na Perezida Kagame, arica agakiza, niwe mushinjacyaha mukuru, niwe mucamanza mukuru mu Rukiko rw’Ikirenga, niwe mugenzuzi mukuru w’imari (Auditor General). Agatsiko ari kumwe nako kagizwe na ba “Ndiyobwana,” bene ba bantu batagira ubugabo n’ubutwari bakoma amashyi cyane kabone n’iyo umwicanyi Pawulo Kagame abatutse. Bene bariya bayobozi bari i Kigali no mu Ntara ni abahashyi, ni ba “Ndamirinda,” bityo rero ntacyo bashobora kugeza ku Banyarwanda.
Inshingano z’Umunyarwanda
Kubera ko ubutegetsi bw’agatsiko butitaye ku nyungu za rubanda rugufi, kuva ingoma y’igitugu ikomeje kwirenza abayiteye inkunga, nta kindi gisigaye uretse guhaguruka tukayirwanya twivuye inyuma kugira ngo twikize agatsiko k’abakandamiza abandi. Birakwiye rero ko aho turi hose tukavugiliza induru. Igihe cyose abambari b’ako gatsiko bahonyoye uburenganzira bwa muntu, dukwiye guhita tubyamagana. Ibi nibikorwa buhoro buhoro, Abanyarwanda bazatinyuka ako gatsiko. Birakwiye ko tuzirikana ko Kagame n’agatsiko ayoboye bafite ubwoba kubera ko bazi imbaraga z’abaturage n’icyo zishobora gukora cyababangamira. Niyo mpamvu buri gihe Perezida Kagame aba arinzwe bikomeye n’abasikikari benshi kandi yambaye ikoti ridapfumurwa n’amasasu (bullet proof). Ariko nyamara, ararye ari menge kuko ntakizamurinda uburakari bw’Abanyarwanda umunsi bahagurukiye rimwe.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mu Nkotanyi ishyamba si ryeru
Hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko i Bukotanyi hatashye ubwoba. Leta y’agatsiko ikomeje gukurikiranira hafi urugendo rwa demokarasi n’ingengabitekerezo yo kwibohora ikomeje kuranga Abanyarwanda haba imbere mu gihugu ndetse no mu bari mu bihugu by’amahanga. Abagize agatsiko batangiye kohereza abana n’imiryango yabo mu mahanga. Imwe mu miryango yasesekaye muri Amerika, mu Bwongereza, abandi bari kujya za Kanada no mu Bubiligi. Bamwe barangije kugura amazu kugira ngo umunsi Abanyarwanda bahiritse ingoma y’igitugu hagamijwe impinduka muri politiki, imibereho myiza y’abaturage n’imibanire myiza n’ibihugu duhana imbibi, ba “Rutemayeze” bazabone aho bahungishiriza imiryango yabo hamwe n’imitungo basahuye urwatubyaye.
RUD-Urunana irakangurira Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, kwitabira igikorwa rusange cyo kubohora u Rwanda ku isaha yose n’ahantu hose byaba ngombwa. Izi ni inshingano z’umwenegihugu. Muri politiki dushyize imbere mu mwaka wa 2018, harimo ibikorwa by’icengezamatwara rigamije amahindura ya politiki (Revolutionary Ideology/Imitekerereze igamije impinduka).
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Muri uyu mwaka wa 2018 dutangiye, RUD-Urunana izakomeza ubukangurambaga twungurana ibitekerezo n’abandi Banyarwanda mu rwego rwo kugwiza imbaraga (forces vives) hagamijwe ihirikwa ry’ingoma y’umunyagitugu Pawulo Kagame..
Imana ikomeze ibane natwe.
Bikorewe i Washington, DC, kuwa mbere Mutarama 2018
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)