NDC Goals:  Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.
About National Democratic Congress (NDC - CND)

NDC Goals: Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

How to Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region
Drive and Determination to  change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.
NDC Fundamental Principles

Drive and Determination to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

NDC Fundamental Goals and Principles
National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)
For Democracy, justice, equitable society that respects the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction.

National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

Contact NDC Team

Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda Abifuriza Umwaka Mushya Muhire Wa 2017

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unite et la Democratie) no mw’izina ryanjye bwite mbifurije Umwaka Mwiza kandi Muhire wa 2017. Uyu mwaka dutangiye uzatuzanire amahoro, amahirwe, ubworoherane na demokarasi mu Rwanda, igihugu cyacu.

Muri uyu Mwaka wa 2017 nibwo Abanyarwanda bakagombye kwihitiramo umukuru w’igihugu. Nyamara siko bizagenda kuko amatora yarangiye kera.  Ahubwo ibiteganyijwe mu minsi iri imbere bisa

n’amatora, ni ikinamico ryo kwereka abanyamahanga cyane cyane ba Mpatsibihugu bafatanyije kandi bashyigikiye ubutegetsi bw’igitugu n’agatsiko kibumbiye mu muryango wa FPR-Inkotanyi. Ni ukuvuga kariya gatsiko karangajwe imbere n’umunyagitugu Pawulo Kagame.

Uyu mwaka turangije waranzwe n’inzara yazengereje Abanyarwanda bo mu ntara zose ku buryo bamwe bahungiye iyo nzara mu bihugu duhana imbibi.  Hagati aho ariko abandi Banyarwanda bagiye baraswa bazira amasambu n’imitungo yabo ndetse abandi bahohoterwa mu gihe bakora ubucuruzi bwo kudandaza bashakisha icyabaramutsa mu mijyi nka Kigali, aho ubucuruzi bwihariwe n’abaherwe bo muri FPR-Inkotanyi. Mu gihe ubukene n’inzara byakajije umurego mu gihugu hose,  abagize agatsiko kari ku butegetsi bo banywa amata, amadivayi na za warage ziva mu mahanga; bakarya amafiriti n’inyama ku buryo inzara idakandagira mu miryango yabo.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Mu gihe ubukene n’inzara byugarije Abanyanyarwanda, agatsiko kayobora igihugu ntabyo kitayeho. Ikigashishikaje, ni ukwimika ingoma burundu no gucecekesha Abanyarwanda ngo bazinukwe ikitwa demokarasi mu Rwanda. Aho gushyira imbere ingamba zo kuvana abaturage mu bukene, abakagize birirwa bahamagara Abanyarwanda mu manama y’umutekano, ayo kwibuka itsemabwoko ry’Abatutsi, kwaka imisanzu yo gushyira muri cya kigega bise “Agaciro Fund” n’imisoro idasobanutse ya hato na hato ngo yo gusorera ubutaka.  Igihe bakagombye kuba bikorera imirimo ibateza imbere, baba bahamagawe kumva amateshwa. Ibi ntabwo ariko bizakomeza.

Icyo dukwiye gukora muri uyu mwaka dutangiye, ni ukuzirikana ukuntu twakwigobotora agatsiko k’Umuryango wa FPR Inkotanyi kayobowe n’umunyagitugu Pawulo Kagame. Buri Munyarwanda aho ari hose ashake icyo yakora kugira  kijya mu cyerekezo cyo kuvanaho burundu ikandamizwa ry’Abanyarwanda. Birakwiye ko dufatira urugero ku bindi bihugu byashoboye kwigobotora ingoma z’ibitugu mu bindi bihugu, twige uko bigobotoye ingoma z’igitugu bakoresheje ingufu z’abaturage zishingiye ku bikorwa bitari imbunda (peaceful resistance). Bityo, nimucyo tuzilikane uko ubutegetsi bwahindutse mu bihugu bya Burkina Faso na Tuniziya aho abaturage ubwabo bivaniyeho ubutegetsi nta maraso amenetse.

Twebwe ishyaka ryacu Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unite et la Democratie) tubona ko Abanyarwanda turamutse twihaye umugambi wo gufatanya, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa twazana demokarasi mu Rwanda. Aha demokarasi tuvuga kandi twifuriza u Rwanda,  ni ishingiye ku ndangagaciro zikurikira: umuco n’imibereho yubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ukwishyira ukizana kwa buri muntu, gutangaza ibitekerezo abantu bakabishima cyangwa bakabyanga, kwikorera imirimo izamura Umunywarwanda we n’umuryango we, kureshya imbere y’amategeko, guhindura abategetsi hakoreshejwe amatora anyuze mu mucyo  no gushinga amashyaka afite gahunda zishingiye ku bitekerezo binyuranye.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Twe abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unite et la Democratie)  twabonye ko kugira ngo tugere ku nshingano maze kuvuga twafatanyije n’abagize RPR-Inkeragutabara (Rassemblement Populaire Rwandais) dukora Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi cyangwa Conseil National pour la Democratie (CND). Abenshi mu bagize RPR-Inkeragutabara ni Abatutsi bari bafatanyije na’Umuryango wa FPR Inkotanyi, ndetse bamwe bakaba bari mu bawushinze cyangwa ari abarwanashyaka  b’ifatiro, maze bitandukanya nawo kubera ko basanze ushingiye ku butegetsi bw’igitugu.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Inteko y’igihugu Iharanira Demokarasi ntabwo ari gashoza-ntambara. Ishishikariza Abanyarwanda ibikorwa byo kwibohora ingoma y’igitugu nta maraso amenetse. Ibahamagarira ibikorwa byo kwerekana ko ubutegetsi ari bubi ariko nta ngufu zikoreshejwe ( peaceful resistance) nko kwanga gutanga imisoro cyangwa imisanzu, kutitabira ikinamico ryitwa amatora, kutitabira imihango ngo yo kwibuka Abanyarwanda bamwe kandi Abanyarwanda hafi ya bose barakozwe munda,  n’ibikorwa bisa n’ibyo. Umunsi iyo mihango izibuka Abanyarwanda bo mu moko yose tuzayitabire twese..

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Muri uyu mwaka dutangiye, RUD-Urunana izakomeza ubukangurambaga bwo guhuriza hamwe Abanyarwanda ngo begeranye kandi bagwize imbaraga zo kuvanaho ingoma y’umunyagitugu Pawulo Kagame.

Imana iturinde candi ikomeze iduhe umugisha.

Bikorewe i Washington, DC, kuwa mbere Mutarama 2017

Dr. Jean-Marie Vianney Higiro

Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) 

NDC: Charte Rwandaise des Droits et Libertés

Charte Rwandaise des Droits et Libertés est le fondement de la lutte que nous menons pour la Vérité, la Justice pour tous, une Réconciliation authentique, l'Égalité et l'Équité.

Ready for Consensual Democracy of, by, for the people ?

Contact us and Get More Information