Ubutumwa Umuyozi wa RUD-Urunana Ageza Ku Banyarwanda Ku Munsi Abanyarwanda Twizihiza Isabukuru y’Imyaka Mirongo Itandatu n'Ibili u Rwanda Rumaze Rusubiranye Ubwigenge.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kuli uyu munsi, taliki ya mbere Nyakanga nibwo U Rwanda rwasubiranye ubwigenge. Niyo mpamvu mw’izina ry’abagize RUD Urunana (Ralliement pour l’Unité et la Démocratie - Rally for Unity and Democracy - Urunana) na RPR Inkeragutabara duhuriye mw' Ishyirahamwe Riharanira Demokarasi ( Congrès National pour la Démocratie - National Democratic Congress - NDC / CND) mbifulije isabukuru nziza y’imyaka mirongo itandatu n’ibili U Rwanda rusubiranye ubwigenge. Kw’italiki ya mbere Nyakanga 1962 nibwo ibendera ry’Ababiligi ryurukijwe maze ibendera ry’U Rwanda riralisimbura mu Rwanda hose bivuze ko ubutegetsi bw’abakoloni b’abanya-Buraya bwari bucyuye igihe.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mwagiye mwumva abagoreka amateka bavuga ko nta bwigenge U Rwanda rwasubiranye kw’itariki ya mbere Nyakanga ndetse hali n’abavuga ko ngo ubwigenge bwahawe abatarabushakaga akaba aliyo mpamvu iyo taliki idahabwa agaciro ikwiliye.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Twibuke ko mu mateka y’U Rwanda, habayeho ubwami bw’Abanyiginya n’Abega b’Abatutsi maze abakoloni baza bakabutegekeramo alibyo byiswe indirect rule. Ni ukuvuga ko abaturage bali batsikamiwe n’ingoma ya cyami n’ingoma ya gikolonize (dual colonialism).
Hagati ya 1956-1959 habayeho abashakaga ko ubukoloni bw’Ababiligi buvaho maze U Rwanda rugasubirana ubwigenge nkuko byali bimeze ku ngoma ya cyami alibyo kuvuga kureka umwami akica agakiza ndetse n’ibiranga ubwami icyo gihe bigakomeza. Aba nibo baje gushinga ishyaka ryitwa Union Nationale Rwandaise (UNAR).
Hali abandi bifuzaga ko U Rwanda nirusubirana ubwigenge vuba vuba ubwami buzakomeza gutsikamira abanyarwanda maze basaba ko habanza hakabaho impinduka za politiki zituma abanyarwanda bagira ijambo mu mitegekere y’igihugu ndetse hakaba umwami uganje (constitutional monarchy), impinduka za politiki zamara kuba, U Rwanda rugasubirana ubwigenge. Bamwe mu bali bafite icyo gitekerezo cy’impinduka y’imitegekere nibo baje gushinga Mouvement Democratique Republicain Parti de l’Emancipation Hutu (MDR - PARMEHUTU), abandi bashinga Association pour la Promotion de la Masse (APROSOMA na Rassemblement Democratique du Rwanda (RADER).
Aba basabaga impinduka za politiki nibo baje kugeza U Rwanda ku bwigenge binyuze mu guhilika ubutegetsi bwa cyami bwali butsimbaraye ku miyoborere karande y’agatsiko kagizwe n’Abanyiginya n’Abega b’Abatutsi. Kw’italiki ya mbere Nyakanga nibwo ububasha Umuryango w’Abibumbye (United Nations) wali warahahe igihugu cy’Ububiligi cyo kuyobora U Rwanda bwarangiye maze ibendera ry’Ububiligi riramanurwa mu Rwanda hose risimburwa n’ibendera ry’U Rwanda. Nyuma U Rwanda rwanyuze mu bizazo byinshi tutasubiramo ubu.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Icyo twavuga ni uko ubukolonize butarangiye. Mu mategeko agenga ibihugu, ubukolonize bwararangiye. Nyamara mu m’ikorere y’ubutegetsi bw’U Rwanda, ubukolonize ntaho bwagiye kuko ba mpatsibihugu baracyayobora U Rwanda bihishe inyuma y’agatsiko kali k’ubutegetsi. Ako gatsiko kagizwe na General Paul Kagame n’ishyaka rye Rwandan Patriotic Front (FPR). Niko gafite umutungo wose w’igihugu; niko gakora ubucuruzi bwose; niko gasarura ibyo abaturage bahinze; niko gafite imilima yo guhinga; niko gasarura mu bishanga; niko gafite ubworozi; niko gasarura umutungo uva mu mashyamba kimeza (national parks) mu gihe abaturage bo bicwa n’inzara..
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Aka gatsiko niko ba mpatsibihugu batuma kulindira umutekano abasahura umutungo kamere w’ibihugu by’Afrika; niko bohereza guteza akaduruvayo mu bihugu by’Afrika kugirango hasahurwe amabuye y’agaciro, amavuta, na gaz. Mu karere k’ibiyaga bigali by’Afrika ( Great Lakes of Afrika), hashize imyaka irenga mirongo itatu abaturage bapfa kubera intambara z’urudaca. Amafaranga akoreshwa muli izo ntambara atangwa na ba mpatsibihugu. Namwe mwibaze amafaranga European Union iha U Rwanda aho ajya. Akoreshwa mu kugura ibikoresho bya gisilikare byo kwica abaturage, no mu guha imyitozo abasilikare kugirango abapfuye basimburwe no kubagabulira.
Namwe mukulikire icyo U Rwanda rukora muli Mozambique aho rukingira umutekano ikigo cy’Abafaransa gicukura gaz cyangwa muli Central African Republic aho Abafaransa basahura amabuye y’agaciro. Muli Republika ya Demokarasi ya Kongo ho ibyo U Rwanda rukorayo ni amahano. Ubushakashatsi bwemewe ku isi bwrekana ko muri Repubulika ya Kongo honyine, agatsiko gategeka u Rwanda kamaze kwica miliyoni zirenga cumi n’eshanu z’Abanyekongo mu ntambara ako agatsiko kayobowe na General Paul Kagame kijanditsemo hashize imyaka irenga mirongo itatu kavuga ko kagiye guhagarika genocide ikorerwa Abatutsi.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nta rukundo ba mpatsibihugu bafitiye Abanyarwanda n’Abanyafrika. Nta mahoro bashakira Abanyarwanda. Ni ngombwa rero ko Abanyarwanda bafatanya n’abandi baturage b’Afrika mu kwikiza abakozi ba mpatsibihugu alibo General Kagame na FPR Inkotanyi. Kuli uyu munsi tubizilikaneho dushakisha uburyo twebwe Abanyarwanda twagira uruhare mu kwikiza General Kagame n’agatsiko ke, maze abaturage bishyilireho ubutegetsi bashaka budakorera ba mpatsibihugu.
Twibuke ko ku ngoma ya cyami agatsiko k’Abanyiginya n’Abega b’Abatutsi kafatanyije n’abakoloni gukamura no kunyunyuza Abanyarwanda. Nta cyahindutse rero. Ba mpatsibihugu baracyakorana n’akandi gatsiko k’Abanyarwanda uretse ko akayobowe na General Kagame kilirwa kihandagaza ngo karaharanira ubumwe bw’Abanyafrika (panafricanism) nyamara mu mikorere y’ako gakorera abacuruje Abanyafurika (transatlantic slave trade) cyangwa se gashoza intambara kugirango ba mpatsibihugu bakomeze bibonere amabuye y’agaciro.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kugira ngo ako gatsiko kayobowe na General Kagame gahishe ikandamiza ry’Abanyarwanda n’ifungwa ry’urubuga rwa politike mu Rwanda, kafashe umugambi wo gukora ingirwamatora. Abanyarwanda, ndetse n’isi yose izi ko ayo ngirwa matora ari igikingirizo ko kubeshya ko mu rwanda hari ubwigenge, demokarasi, uburenganzira bw’ikiremwa muntu, kandi ibyo byose ntabyo ahubwo hari ubutegetsi bw’igitungu, butoteza buri wese utavuga rimwe n’ubwo butegetsi, cyangwa se uharanira ishyirahamwe n’iterambere ry’abanyarwanda bose, nta vangura ( apartheid).
Umugambi nyakuri w’ayo ni uwo ugukomeza ubutegetsi bw’igitugu, bwica bugakiza, bushingiye ku iterabwoba, buyobowe na General Kagame ashingiye ku gatsiko ke, mu myaka irenze mirongo itatu.
Ingirwamatora iteganyijwe rero ni iyo gupfuka amaso abanyarwanda n’amahanga kugira ngo Umunyagitugu General Kagame akomeze ubutegetsi bwe bwambuye burundu ijambo abanyarwanda, benshi bukabagira impunzi, infungwa, inzererezi, ibicibwa, bakabahotora, babakorerwa n’iyicarubozo.
Nk’uko twakomeje kubisaba kandi tuzakomeza, urugaga rwacu rurasaba General Paul Kagame n’agatsiko ayobora kwemera kwicarana natwe tukaganira ku migambi n’inzira nyazo zaganisha igihugu cyacyu n’abanyarwanda twese ku mahoro, ubumwe, amajyambere n’ubwisanzure.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mugire isabukuru nziza. Imana ikomeze iduhe umugisha kandi ituyobore mu bikorwa bifitiye Abanyarwanda bose akamaro.
Bikorewe i Washington, DC, Taliki ya Mbere Nyakanga 2024
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)
Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie
e-mail:
web: http://www.ndcnd.org