Ubutumwa bw'Umuyobozi w'Urunana rw'Abaharanira Ubumwe na Demokrasi(RUD-Urunana - Rally for Unity and Democracy / Ralliement pour l'Unité et la Démocratie) Ageza Ku Banyarwanda Mu Gihe Twibuka Ku Nshuro ya 30 Amahano y’Itsembabwoko n’Itsembatsemba Yagwiriye u Rwanda.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kuli uyu munsi turibuka ku nshuro ya mirongo itatu u Rwanda, igihugu cyacu dukunda, kigwiriwe n’amahano y’ itsembabwoko n’itsembatsemba. Mw’izina ry’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana - Ralliement pour l’Unité et la Démocratie/Rally for Unity and Democracy -Urunana) nifatanyije namwe mu kunamira inzirakarengane ryatwaliye ubuzima..
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Rwandan Patriotic Front (RPF) Inkotanyi yashoje kw’italiki ya mbere ukwakira 1990 iturutse muli Uganda yarangiye ihitanye abaturage benshi bakomoka mu moko yose atuye U Rwanda: Abahutu, Abatwa, Abatutsi ndetse n’Abanyamahanga. Iyo ntambara yakomereje muli Republika ya Demokarasi ya Kongo ikaba nubu igikomeza. Hakaba hamaze gupfa nibura miliyoni zirenga icumi zibarwa kuli RPF Inkotanyi na General Paul Kagame.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Abagize RUD Urunana, twifatanyije n’Abanyarwanda bose ndetse n’Abanyamahanga babuze ababo kuva kw’italiki ya mbere y’Ukwakira 1990 kugeza uyu munsi duha icyubahiro kandi twunamira abo itsembatsembabwoko n’itsembatsemba ryahitanye.
Mu gihe twunamira abatubereye ibitambo, turamagana abashinyaguzi ba RPF Inkotanyi na General Kagame bahinduye uyu munsi wo kwibuka itsembatsemba n’itsembabwoko umunsi wo gushimangira ivanguramoko mu Rwanda mu nyungu za politiki. Uyu munsi bo bawise “jenoside yakorewe Abatutsi” bishatse kuvuga ko ntabandi Banyarwanda bo muyandi moko bapfuye kandi ko abapfuye bishwe n’Abahutu. Ntiduhakana ko Abatutsi bakorewe itsembabwoko aliko Abahutu bose ntibakoze umugambi wo kwica Abatutsi. Interahamwe n’Impuzamugambi zishe Abatutsi ntizigomba kwitirirwa Abahutu bose dore ko mulizo hali hihishemo n’abakada ba RPF Inkotanyi bali bakajije umurego wo kwica Abatutsi.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Turamagana General Kagame n’abandi bose batekereza nkawe bavuga ko abana bakomoka ku Bahutu bagomba gusaba imbabazi Abatusti kubera jenoside yakorewe Abatutsi ngo ababyeyi babo bakoze. Gushyira icyasha ku bwoko bumwe ni ishyano mu mibanire y’Abanyarwanda.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Uhereye ku ngoma ya Cyami ukagera mu bihe bya Repubulika, isimburana ku butegetsi ryagiye riba mu muvu w’amaraso. Kubera inyota y’ubutegetsi, mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994, ku mategeko ya Jenerali Paul Kagame, FPR-Inkotanyi yahanuye indege yari itwaye Perezida wa Repubulika, Nyakwigendera Juvenal Habyarimana, na mugenzi we w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira, n’intumwa bari bayoboye. Nk’uko bigarukwaho n’abashakashatsi n’inzobere mu bya politiki n’umutekano, ihanurwa ry’iriya ndege yaguyemo abaperezida babiri b’Abahutu mu bihe by’intambara, niryo ryabaye imbarutso y’amahano yagwiriye u Rwanda muri Mata 1994. Icyo gihe, Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa batinzwe iteme na Jenerali Paul Kagame wafashe ubutegetsi ku ngufu za gisirikare mu muvu w’amaraso y’izo nzirakarengane abifashijwemo na ba Mpatsibihugu.
FPR-Inkotanyi ikimara gufata ubutegetsi, yemeje amahanga ko indege yarashwe n’Abahutu b’intagondwa kandi ko Abahutu muri rusange bakoze itsembabwoko ry’Abatutsi. Abahutu baciriwe imanza mu nkiko Gacaca n’izo mu bihugu by’amahanga abandi barafungwa kugira ngo bigaragare ko mu Rwanda hari ubwoko bubiri: Abamalayika, ni ukuvuga Abatutsi, hamwe n’Amashitani y’abicanyi, ari byo kuvuga Abahutu. Iyi mvugo ntabwo ariyo kandi igomba guhinduka kuko ibangamiye bikomeye ubwiyunge nyakuri dukeneye mu Rwanda.
Nyamara ariko bizwi neza ko aho abasilikare ba FPR-Inkotanyi bagiye banyura hose, bishe Abahutu kubera ko ari Abahutu ndetse babakurikirana n’iyo bari barahungiye nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Indi mbaga y’Abahutu yatikirijwe na FPR-Inkotanyi i Kibeho mu cyahoze ari Gikongoro, i Byumba kuri stade, Ubuvumo bwa Musanze na Nyakinama, Kanama mu cyahoze ari Gisenyi, Butare, n’ahandi henshi. Ntabwo ari impuha rero, Itsembabwoko ry’Abahutu ryabayeho. Ubwicanyi kandi ntibwahagaze kuko na magingo aya burakomeje. Muri iki gihe, ubwo bwicanyi bwibasiriye Abahutu n’Abatutsi batavuga rumwe na FPR-Inkotanyi haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nibivugwe ko RPF Inkotanyi iyobowe na General Kagame yakoreye itsembabwoko Abahutu n’Abatwa kuko ubwicanyi ababugize bahereye ruhande kuva Kagitumba kugeza bafashe ubutegetsi bakomereza no muli Republika ya Demokarasi ya Kongo. Twibukiranye ko hali ubwicanyi RPF yakoreye i Gabiro igatwika imirambo, ikica abaturage mu nkambi ya Kibeho, i Kanama, Mudende, Tingi Tingi, Mbandaka n’ahandi yatumizaga abaturage ngo baze mu nama maze ibyari inama bikavamo kwitaba Imana. Izo ni ingero nke gusa, kandi iyo umuntu yitegereje neza usanga henshi abakada ba RPF Inkotanyi cyangwase abicanyi bayo baragiye batoranya Abahutu bakaba alibo yica cyangwa se limwe na limwe abicanyi bayo ntibarobanure.
Cyakora umugambi wayo wo kwica Abahutu no kubagabanya mu gihugu wabayeho kandi nanubu urakomeje. Aha twavuga aho Inkotanyi zagendaga zigamba ngo “punguza” bivuga kugabanya umubare mu giswayili. Ibi atari “genocide” sinzi icyo umuntu yakwita ibyaribyo.
Ibyo mvuga ntibivuga ko Abatutsi bose bakoreye itsembabwoko Abahutu. Ndavuga abayobozi n’abafatanya bikorwa bya gisilikari ba RPF Inkotanyi.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Icyo RPF Inkotanyi yazaniye Abanyarwanda ni umuco w’ubwicanyi, ubutegetsi bw’igitugu, gufunga, ubukungu bwikubiwe na bamwe mubayigize, inzara, kwikubira amasambu, gusarura ibyo batahinze hakoreshejwe amayeri menshi, ndiyo bwana ya gikoloni, gukorera ba mpatsibihugu, kwiba mu bindi bihugu hitwaje kurengera Abatutsi halimo no kubeshya.
Mu gihe twibuka abatabarutse bazize itsembabwoko n’itsembambatsemba, ni mucyo tubunamire twiyemeza kubaha uburenganzira bwa buli munyarwanda, kubana mu mahoro, kwemera ko Abanyarwanda bavuga icyo batekereza, kwemera gusangira ubukungu u Rwanda rufite, kwemera ko ubutegetsi ali ubuvuye mu Banyarwanda atali ubuvuye ku mbunda aliko tubishyire no mu bikorwa duharanira demokarasi.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Twebwe abagize RUD Urunana twiyemeje gufatanya na Rassemblement Populaire Rwandais (RPR) - Inkeragutabara dukora National Democratic Congress (NDC) kugirango dukore ibishoboka demokarasi ize mu Rwanda maze Abanyarwanda bajye bishyiliraho ubutegetsi kandi babuvaneho bitanyuze mu buliganya no mu bwicanyi nkuko bimeze ubu.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nitwunamire inzirakarengane aliko dutekereza ejo hazaza. Nitwitabire ibikorwa byo kwikiza igitugu mu bushishozi kuko Jenerali Kagame n’agatsiko ke kakwirakwije abicanyi hirya no hino ku isi bo guhiga abakarwanya..
Imana yakire abatabarutse, ikomeze ihe Abanyarwanda umugisha kandi ituyobore mu gushaka icyazana Ubumwe n’Amahoro mu baturarwanda b’ingeri zose no gukora ibikorwa bifitiye Abanyarwanda bose n'Akarere kwose akamaro.
Bikorewe i Washington, DC, Taliki ya 6 Mata 2024
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)
Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie
e-mail:
web: http://www.ndcnd.org