Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana Ageza ku Banyarwanda n'Abanyarwandakazi Abifuriza Umwaka Mushya Muhire wa 2024
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mfashe uyu mwanya kugira ngo mu izina ryanjye no mu izina rya RUD Urunana (Rally for Unity and Democracy / Ralliement pour l’Unité et la Démocratie) mbifurize umwaka mwiza kandi muhire wa 2025. Uyu mwaka dutangiye uzabe uwo kwigobotora ingoma y’ubucakara n’ubwicanyi Umuryango Rwandan Patriotic Front (RPF) Inkotanyi yategekesheje kandi igitegekesha igihugu cyacu cy’u Rwanda.
Uyu mwaka turangije wabayemo ibintu bitanu tubona by’ingenzi ngira ngo tugarukeho. Ndabivuga mu magambo avunaguye.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Icyambere ni uko intambara Perezida General Paul Kagame yashoje muli Kongo yitwaje ngo kurengera uburenganzira bw’Abatutsi itahagaze. Abana b’u Rwanda bakaba bakomeje kuyishiriramo bagwa ku rugamba batazi impamvu yarwo. Ubwo ni nako abaturanyi bacu bo muli Republika ya Demokarasi ya Kongo bakomeje kwicwa, kwamburwa iby’abo, kugirwa impunzi cyangwa abacakara mu gihugu cyabo. Habayeho ibiganiro i Luanda ngo byo kurangiza intambara ariko nkuko tubimenyereye herekanywe ko ibyo ibiganiro, bitagize icyo bigeraho, byari bya nyirarureshwa bigamije kurangaza amahanga kugira ngo Perezida Kagame na ba mpatsibihugu bamuri inyuma bakomeze basahure igihugu cya Kongo. Iyi mibanire ya gashoza ntambara yica abanyekongo n’abanyarwanda twarayamaganye kandi turacyayamagana. Namwe muyamagane kuburyo bwanyu.
Icyakabili twavuga n’inzara mu baturage. Mu gihe Perezida Kagame n’umuryango we n’agatsiko kamushyigikiye nta nzara ikageraho kuko imisoro y’abaturage niko kayikubira kandi kagahaha ibiturutse i Bulaya n’Amerika cyangwa ahandi, abandi Banyarwanda inzara yabamaze. Nta munyarwanda uhinga igihingwa Leta idashaka; imilima yagizwe farms, ibishanga abali ku butegetsi barabyigaruriye. Ni ugize ngo ahinze icyo bashaka, ntabwo ariwe ukigurishiriza ahubwo ingirwa mashyirahamwe ayoborwa na FPR Inkotanyi niyo ategeka igiciro akanagenga uko igurishwa rizamera ku nyungu zayo gusa. Inzara kugira ngo tuyirwanye nuko ubutegetsi bwiba abaturage buvaho abaturage bakemererwa kwikorera imirimo yabo.
Icya gatatu ni ubwicanyi bwakomeje gukaza umurego. Ubutegetsi bwa RPF Inkotanyi buvuga ko bwibasiye abacitse kw’icumu rya jenoside ya korewe Abatutsi. Mu Rwanda ntawe utazi ko RPF Inkotanyi yashoye amafaranga menshi mu bibazo birebana n’umutekano kugeza aho yigamba ko muli Afurika alicyo gihugu gifite umwanya wa mbere kubirebana n’umutekano. Ba maneko ba RPF Inkotanyi bari hose mu gihugu, kuva kw’isibo, ukajya ku mudugudu, ku kagali, ukazamuka ku murenge no ku ntara haba hari ba maneko ba RPF Inkotanyi batanga amakuru buri munsi dore ko bahawe na telefoni z’ubuntu zo kubikora.Umuntu yakwibaza ubwicanyi batwerera Abahutu bica abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi aho baba. Ikigaragara nuko RPF Inkotanyi yica Abatutsi bari mu Rwanda mbere ya 1994 noneho ikabyitirira Abahutu kugira ngo abaturage babeho buri gihe bahangayitse. Nimugerageze kohereza hanze y’igihugu amakuru abeshyuza aba bicanyi bigaruriye u Rwanda.
Icya kane ni ingengabitekerezo ihembera urwango mu Banyarwanda. Mu biganiro binyura mu bitangazamakuru bya Leta nka Radio Rwanda, Televiziyo y’u Rwanda n’ibinyamakuru byitwa ko byigenga aliko mu byo ukuri bibogamiye kuri Leta, abanyamakuru bavuga ko ngo Abahutu ari imbwa ndetse ko nibatitonda bazicwa. Iyo mvugo, abo banyamakuru ntibayihanirwa. Ndetse umugabo witwa Jean Damascene Bizimana ushinzwe MinUbumwe yirirwa acura amateka yerekeza muri uwo murongo w’urwango. Hanyuma hejuru y'ibyo Perezida Paul Kagame akirata avuga ko yatsinze “Hutu Power.” None se ko ari ntacyo avuga kuri “Tutsi Power” nayo ngo ayitsinde turebe. Nitwamagane Tutsi Power nkuko Hutu Power yamaganwa. Zombi zigisha urwango n’ubwicanyi.
Icya gatanu ari nacyo ndangirizaho ni amatora ya Perezida wa Republika n’abahagarariye abaturage, ndavuga abagize urwego rw’abadepite n’urwego rw’abasenateri. Nkuko bisanzwe, amatora yabaye uyu mwaka yari urwenya. Nta banyapolitiki bari bemerewe gupiganwa hakoreshejwe uburyo busesuye bw’amashyaka menshi aho abahagarariye amashyaka berekana ibyo bazakorera abaturage. Ubwo se ni kuki birirwa bakora ikinamico, baretse umwami Kagame akikomereza inzira ye y’ubwami yahisemo maze amafaranga ashora muri ayo mateshwa akagurira ibiryo abashonje. Nitwamagane ubwami Kagame yagaruye mu Rwanda yihishe mu izina rya Republika.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Muri uyu mwaka wa 2025 tuzarusheho gukangukira kwibohoza. Ntitubasaba kwiyahura kuko ubutegetsi bwa Perezida Kagame na RPF Inkotanyi ni ubutegetsi bw’abicanyi gusa. Ariko na none ntimurebere gusa. Nimushishoze murebe ibyo mushobora gukora kugira ngo ubutegetsi buhirime. Mushobora kwanga gukurikiza ibyo mutegekwa gukora, mubikoze muli benshi babatwara iki? Nimubwire abana banyu bareke kujya mu gisirikari cya RPF Inkotanyi kuko ni igisirikari giharanira inyungu z’umuntu ariwe Kagame. Nimubwire abana banyu boherezwa muri Kongo ko nibagerayo bazatoroke. Bapolisi, nimwirinde guhohotera abaturage. Ahubwo nimubaburire niba bagiye kugirirwa nabi.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Twebwe abibumbiye muli RUD Urunana twifatanyije na Rassemblement Populaire Rwandais (RPR) / Rwandan Popular Rally Inkeragutabara dukora impuzamashyaka yitwa Congres National pour la Democratie (CND) cyangwa National Congress for Democracy (NCD) kugira ngo dushyire imbaraga hamwe maze twigobotore abicanyi n’abajura.
Twe turashaka amajyambere ashingiye ku baturage. Ntidushaka amajyambere ashingiye kuri Kagame n’agatsiko ke. We yumva ko ariwe gusa utekerereza Abanyarwanda bose nyamara muri miliyoni zirenga cumi n’ebyiri harimo n’abandi Banyarwanda batekereza.
Turifuza ubutegetsi bushingiye ku baturage, butangwa n’abaturage akaba ari nabo babusubirana iyo bibaye ngombwa.
Turifuza ko Abanyarwanda bose bafatwa kimwe imbere y’amategeko, bakagira uburenganzira bureshya.
Turifuza umuco wa demokarasi ishingiye ku kuvuga icyo umuntu atekereza, abatagishima babivuga mu ruhame no mu nyandiko. Ni ngombwa ko habaho itangazamakuru ryigenga. Nta muntu ukwiye guhunga u Rwanda, gufungwa, kwicwa kubera ko ibitekerezo bye bidahura n’iby'umwicanyi mukuru Kagame.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nimukenyere tubohoze u Rwanda. Uyu mwaka wa 2025 uzarangire ubutegetsi bw’umwicanyi Kagame n’agatsiko ke buvuyeho. Nicyo mbifurije mu izina rya RUD Urunana no mu izina rya CND.
Imana iduhe twese umugisha, iduhore iruhande kandi iturangaze imbere. Muzagire umwaka utemba Amata n'Ubuki wa 2024.
Bikorewe i Washington, DC, Taliki ya 1 Mutarama 2025
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)
Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie
e-mail:
web: http://www.ndcnd.org