Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda abifuriza Umwaka Mushya Muhire wa 2016
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana), no mw'izina ryanjye bwite, mbifurije umwaka mwiza wa 2016. Uyu mwaka twinjiyemo, uzatubere twese, Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe Nshuti z' u Rwanda uwo kongera imbaraga n’umurego mu gukunda igihugu cyacu, no kurushaho kucyitangira duharanira amahoro na demokarasi. Uyu mwaka twinjiyemo wa 2016 utangiranye ibibazo bikomeye mu rwego rwa politiki, ibibazo bitsikamira uburenganzira, ubwisanzure n’imibereho myiza ku Banyarwanda b’ingeri zose.