UBUTUMWA UMUYOBOZI W’URUNANA RW’ABAHARANIRA UBUMWE NA DEMOKARASI / RALLIEMENT POUR L’UNITE ET LA DEMOCRATIE URUNANA / RALLY FOR UNITY AND DEMOCRACY AGEZA KU BANYARWANDA KU UMUNSI W’ICYUNAMO CYATURUTSE KU NTAMBARA N’UBWICANYI NDENGAKAMERE FPR INKOTANYI YATANGIJE MU RWANDA KU ITALIKI YA MBERE UKWAKIRA 1990.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Uyu munsi, taliki ya mbere y'Ukwakira 1990, turibuka intambara FPR Inkotanyi yashoje mu Rwanda iturutse muli Uganda. Iyo ntambara niyo yagejeje FPR Inkotanyi ku butegetsi imaze guhitana abanyarwanda benshi ikoze itsembabwoko n’itsembatsemba, aliko FPR Inkotanyi yo ikavuga ko ali jenoside yakorewe abatutsi.
Mw’izina ryanjye no mu izina ry’abo dufatanije muri RUD Urunana (Ralliement pour l’Unité et la Démocratie - Rally for Unity and Democracy - Urunana) na RPR Inkeragutabara duhuriye mw' Ishyirahamwe Riharanira Demokarasi ( Congrès National pour la Démocratie - National Democratic Congress - NDC / CND) ndabasaba ko uyu munsi twafata umunota umwe tukibuka abahitanywe n’iyo ntambara n’ubwo bwicanyi.