Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana Ageza ku Banyarwanda Abifuriza Umwaka Mushya Muhire wa 2024
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mw’izina ry’abagize RUD- Urunana (Rally for Unity and Democracy - Urunana) na RPR - Inkeragutabara (Rassemblement Populaire Rwandais - Inkeragutabara) dufatanyije muli Congres National pour la Démocratie (National Democratic Congress - Intake y'Igiiihugu Iharanira Demokarasi) no mw’izina ryanjye bwite mbifurije umwaka mwiza wa 2024. Muzawugiremo amahoro n’amahirwe.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Dutangira umwaka wa 2023, abategetsi b’u Rwanda bali barashoje intambara muli Republika ya Demokarasi ya Kongo bitwikiliye umutwe witwa M makumyabili na gatatu (M23). Iyo ntambara na n'ubu iracyakomeje. Nkuko urugaga rwacu rutahwemye kuvuga ku byerekeye iyo ntambara, ni intambara y’amabuye y’agaciro (mineral resources) bampatse ibihugu n’ibigo biyacuruza bashoje bihishe inyuma y’U Rwanda.
Muli uyu mwaka dushoje abana b’U Rwanda bapfiliye ku rugamba muli Kongo ni benshi kandi baracyapfa. Aliko kubera ko General Paul Kagame n’Umuryango FPR Inkotanyi bagendera ku matwara y’ubutegetsi bw’igitugu (dictatorship) nta muntu ushobora kumenya umubare w’abaguye ku rugamba. Byageze n’aho abategetsi b’igisilikare cy’U Rwanda bafata abana bavuye kw’ishuli cyangwa bagiye kuvoma amazi bakinjizwa mu gisilikare ku ngufu. Ababyeyi babo bakabashakisha bakababura naho baragiye kurwana muli Kongo.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Intambara General Paul Kagame n’ingabo ze bahoramo muli Kongo ntacyo zimaliye abanyarwanda muli rusange. Uwo zifitiye akamaro ni agatsiko kali ku butegetsi Kagame ayoboye, imiryango y’ako hamwe n’ibihugu bikeneye amabuye y’agaciro (minerals) kugirango bicure intwaro, bikore za mudasobwa zihuta n’imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi.
Abana bakomoka ku gatsiko kayoboye U Rwanda baguliwe amazu muli Amerika, Canada, i Bulaya, Afrika y’Epfo, Amerika y'Epfo, mu bihugu by’Abarabu, Hong Kong hamwe na Singapore kubera umutungo kamere usahurwa muli Republika ya Demokarasi ya Kongo. Imitungo y’agatsiko yagejejwe mu mahanga ndetse n’imitungo U Rwanda rwali rufite mu gihugu yaragulishijwe. Twavuga nk’ubutaka bwiza, Akagera National Park, Nyungwe National Park, inganda z’icyayi, banki z’abaturage (banques populaires). Ibyo byose byaragulishijwe.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mwibuke ko muli 2015, General Paul Kagame yateguye kandi ashyigikira guhilika ubutegetsi mu Burundi. Iyo gahunda ipfubye yakiliye impunzi z’abarundi mu Rwanda maze igisilikare cy’U Rwanda gitegura kandi gitoza umutwe witwa Red Tabara ufite icyicaro i Kigali ugamije guhilika ubutegetsi mu Burundi. Iyo gahunda irakataje kuko Red Tabara yagiye igaba ibitero mu Burundi ifatanyije n’ingabo za General Paul Kagame.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Gahunda ya General Paul Kagame ni ndende aliko umuntu yavuga ko ikubiyemo ibi bikulikira:
- gutera akaduruvayo mu bihugu bitayobowe n’Abatutsi ngo ashaka kurengera Abatutsi kugirango badakorerwa itsembabwoko (genocide) aliko mu by'ukuli yishakira amabuye y’agaciro yo koherereza ba mpatsibihugu;
- kwica impunzi zirwanya ubutegetsi bwe;
- kwicisha abanyarwanda inzara babambura amasambu kandi babategeka guhinga igihingwa kimwe nacyo kigasarurwa kijya mu mifuka ya General Paul Kagame na FPR Inkotanyi;
- kwirukana abakene mu migi, ababishoboye bagatorongera bajya mu bindi bihugu;
- gutesha agaciro uburezi bwo mu mashuli ya Leta;
- kwima abaturage ubushobozi bwo kwivuza;
- gukora ibishoboka byose kugirango abaturage bali mu Rwanda mbere ya 1994 balimbuke noneho U Rwanda ruturwe n’abaturage bifite bavuye mu bindi bihugu nk’Amerika n’Ubulaya maze U Rwanda rube paradizo y’inyamaswa hamwe n’abanyamahanga b’abaherwe bajye bilirwa bazishengereye.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kugirango iyo gahunda mbisha ihagarare ni uko muli uyu mwaka wa 2024, twarushaho gushyira hamwe turwanya irondakoko n’irondakarere. Nitwamagane intambara, twubake igihugu cy’amahoro giteza imbere buli munyarwanda. Dusabe abasore n’inkumi kutirukankira igisilikare cya General Paul Kagame n’agatsiko ke kuko ntikigamije kurengera umutekano w’abanyarwanda ahubwo kigamije kurengera inyungu ze na ba mpatsibihugu. General Paul Kagame musanzwe mubizi ko ali umwicanyi kabombo kandi ko akorana n’abicanyi n’ibisambo by’abanyamahanga. Gucuruza abacanshuro no gucuruza abantu (slavery) abeshya ko ngo arengera uburenganzira bw’abantu aho bahohotewe nibyo bimuranga.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nitwe abanyarwanda tuzirukana General Paul Kagame n’agatsiko afatanyije nako. Nitwe tuzahagarika imigambi mibisha ye. Ntitugategereze ko impinduka izizana cyangwa ko hali abandi bazayizana. Buli munyarwanda ushaka impinduka, ushaka demokarasi, agomba kuyiharanira.
Kubera iterabwoba ry’ubutegetsi bwa General Paul Kagame na FPR Inkotanyi singombwa kwihandagaza werekana ko urwanya ubutegetsi kandi bukurusha ingufu. Cyakora hali inzira ya resistance cyangwa kwanga igitugu ishobora gukorwa bitewe n’aho umuntu ali n’ibyo abona. Urugero ni nko:
- kubuza abana kwinjira mu gisilikare cya FPR Inkotanyi, cyangwa se waba ukilimo ukagitoroka;
- kwanga gukulikiza amategeko anyuranyije n’umutimanama wanyu;
- kubulira mugenzi wawe ugiye kugilirwanabi;
- kumenyesha mu buryo bw’ibanga imigambi mibisha y’ubutegetsi maze hakoreshejwe imbuga nkoranya mbaga ikamenyekana;
- n’ibindi.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Dutangire umwaka wa 2024 twiyemeza ko buli munsi tuzajya twibaza tuti ese uyu munsi nakoze iki cyatuma ubutegetsi bwa General Paul Kagame na FPR Inkotanyi buhilima kugirango amahoro na demokarasi bize mu Rwanda hatagiyeho ubundi butegetsi bw’igitugu.
Imana ikomeze iduhe umugisha kandi muzagire umwaka utemba Amata n'Ubuki wa 2024.
Bikorewe i Washington, DC, Taliki ya 1 Mutarama 2024
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)
Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie
e-mail:
web: http://www.ndcnd.org