UBUTUMWA UMUYOBOZI MUKURU WA RUD-URUNANA AGEZA KU BANYARWANDA KU ISABUKURU Y’IMYAKA 58 U RWANDA RUMAZE RWIGENGA
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kuri uyu munsi twibuka imyaka mirongo itanu n’umunani ishize u Rwanda rusubiranye ubwigenge, mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unite et la Democratie) no mw’izina ryanjye bwite mbifurije isabukuru nziza. Mboherereje indamutso y’amahoro, urukundo rw’igihugu mbakangurira kongera kuzirikana inshingano dufite ku gihugu cyacu, u Rwanda
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nubwo umunsi w’ubwigenge ari umunsi ukomeye uranga mateka y’ibihugu byose ku isi, kuva aho Jenerali Paul Kagame n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi bafatiye ubutegetsi, bagambiriye guhindura amateka y’u Rwanda bibanda cyane ku bihe bikomeye byabanjirije ubwigenge.
Ni muri urwo rwego bagerageje guhindura amataliki y’ingenzi yaranze amateka y’igihugu cyacu ari nako bigisha amateka acuritse agira Pawulo Kagame Umwami w’Ingoma Ntutsi yo muri iki gihe.
Iyo wumvise Perezida Kagame cyangwa se ibikomangoma byo mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi bavuga amateka y’u Rwanda, wagira ngo ubutegetsi bwo hambere ku ngoma ya Cyami bwari ntamakemwa. Usanga basa nk’abashaka kumvikanisha ko nta buhake cyangwa uburetwa byabayeho. Usanga rwose birengagiza nkana ko akarengane, ikiboko n’ubuja cyangwa ubucakara aribyo byabaye imvano y’imyumvire mpinduramatwara yaje kugeza igihugu ku bwigenge mu myaka 58 ishize.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kimwe n’abandi Banyarwanda barangwa n’ukuri, mu byo tutavugaho rumwe na Perezida Kagame n’ishyaka rya FPR-Inkotanyi ayoboye ni kuriya bafindafinda bavuga ko ibibi byose byatangiye mu mwaka w’ 1957, igihe impuguke zigizwe cyane n’Abahutu zatangiye kuvuga ko hari akarengane gakorerwa rubanda rugufi, ni ukuvuga Abatutsi b’abakene, Abahutu n’Abatwa. Ibyo agatsiko agatsiko kari ku butegetsi kavuga ko impinduramatwara yo muw’ 1959 yakoze ibintu bibi gusa, ko Ababiligi bakoze ibintu bibi gusa cyane bafasha Abahutu kwigaranzura ingoma ya Cyami ni amangambure.
Nyamara, inkubiri mpinduramatwara yahagurukije rubanda rwarenganaga himirijwe imbere ubutegetsi bushingiye ku ndangagaciro za Republika aribyo kuvuga ubutegetsi bushingiye ku baturage kandi bukora ugushaka kw’abaturage, n’imiyoborere igendera ku mategeko nayo kandi ashingiye ku Itegeko Nshinga.
Abari ku ngoma ya FPR-Inkotanyi ntaho bigera bavuga ko abagaragu b’i bwami bandikiye umwami Mutara III Rudahigwa bamwibutsa ko Abatutsi ari ibimanuka, ko bakaba ntaho bahuriye n’Abahutu n’Abatwa bityo bakaba badateze gusangira ubutegetsi nabo.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ibihe birakuze. Niyo mpamvu bikwiye ko abantu dukanguka tukamagana politiki y’ikinyoma n’iterabwoba bitubuza kwigenga mu bitekerezo. Ni ngombwa ko dusigaho gukomeza kubona Jenerali Kagame nk’aho ari umucunguzi w’Abanyarwanda. Ibyo twagejejweho n’abaharaniye ubwigenge ntabwo ingoma ya Kagame ibyemera kubera ko byaharaniwe n’Abahutu. Kuri bo, ubwicanyi bwakorewe Abahutu bazira ubwoko bwabo ntibwabayeho, ivangura ry’Abahutu ntaririho kubera ko amoko mu Rwanda atakibaho, amateka y’akandoya n’agafuni ntibyabayeho. Ahubwo, bibanda cyane kuri Gitera Yosefu na Kayibanda Gregori; bakirengagiza babishaka ibyamamare nka Kanjogera na Kabare, Musinga cyangwa se ishyano ryaguye ubwo intambara y’Abega n’Abanyiginya yaberega ku Rucunshu maze Abega bagatsembatsemba Abanyiginya.
Banyarwanda, Banyarwandakazi
U Rwanda Rwagize Ibyago
Kuva u Rwanda rwagabwaho intambara na FPR-Inkotanyi kuwa 1 Ukwakira 1990, rwagize ibyago na magingo aya nyuma y’imyaka irenga 25 nyuma yo gufata ubutegetsi mu muvu w’amaraso bari bamaze kumena. Nitumenye rero ko uwafashe ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto ari we wandika amateka. Amateka y’u Rwanda ubu yandikwa kandi yigishwa n’agatsiko k’abicanyi kayobowe na Jenerali Kagame gashyigikiwe na bampatsibihugu. Italiki y’ubwigenge ntikayitindaho kuko yakwibutsa ko hari abaharaniye ubwigenge bifuzaga ko u Rwanda rugendera k’ubutegetsi bushyirwaho n’abaturage, bukorera abaturage kandi buvanwaho n’abaturage. Ubwo buryo buryo bwo kubona ibintu, ni ikizira mu Rwanda.
Igikwiye ni uko ku munsi nk’uyu twakwibuka intwari zose zaharaniye ko u Rwanda rusubirana ubwigenge. Izo ntwari kandi zari mu moko yose agize bene Kanyarwanda. Harimo Abahutu, Abatutsi n’Abatwa. Ikindi ni uko dukwiye guhaguruka tugaharanira imigambi ziriya ntwari zari zimirije imbere twubaka u Rwanda rutavangura amoko, ruharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, igihugu kigendera ku mategeko maze twimakaze ubumuntu n’umuco wa demokarasi.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Twe abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi twafatanyije na RPR (Rassemblement Populaire Rwandais) Inkeragutabara, dushinga National Democratic Congress (NDC)/Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi kugira ngo duhurize hamwe ingufu zo guharanira demokarasi. Kuri uyu munsi, turabashishikariza gufatanya gufatana urunana kugira ngo tugwize imbaraga za politiki n’izindi zakenerwa mu guhirika ubutegetsi bw’igitugu bushingiye ku muntu umwe n’agatsiko ke. Nimucyo twime amatwi abagoreka amateka yacu twese bene Kanyarwanda, bagamije kwigizayo abatavuga rumwe nabo.
Imana igumye buri munyarwanda wese aho ava akagera kandi inakomeze iduhe umugisha muri byose.
Bikorewe i Washington, DC, kuwa mbere Nyakanga 2020
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)/Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocracie