UBUTUMWA UMUYOBOZI MUKURU WA RUD-URUNANA AGEZA KU BANYARWANDA ABIFURIZA UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2021
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie) no mw’izina ryanjye bwite mbifurije umwaka mushya muhire wa 2021. Imana izadufashe kugira ngo uyu mwaka mushya dutangiye uzatubere mwiza idukiza ibibi byose bibangamiye ubuzima, imibereho n’ubwisanzure birimo n’icyorezo cya Covid-19.
Uyu mwaka dusoje wa 2020, usize ibintu byinshi bitazibagirana mu mateka y’isi kuko watuzaniye icyorezo cya Covid-19, mu gihe amateka y’u Rwanda yo afite ibyo azajya awibukiraho ku buryo bw’umwihariko bigizwe n’ibi bikulikira:
- Kuba U Rwanda n’isi yose byarahuye n’icyorezo maze ubutegetsi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Pawulo Kagame, aho kugira icyo bukora ngo butabare abaturage, ahubwo bugashyiraho amabwiriza akarishye atuma ari ntacyo bashobora kwimarira.
- Kuba imfashanyo ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byatanze yo gutabare abaturage bo mu Rwanda yararengeye mu mifuka y’agatsiko kari ku butegetsi kayobowe na Perezida Pawulo Kagame n’ishyaka rye rya FPR-Inkotanyi.
- Mu gihe abandi bakuru b’igihugu begeraga abaturage babo kugira ngo bafatanye n’abo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ndetse bamwe bikabaviramo kwandura icyo cyorezo, uwitwa ko ari umukuru w’igihugu yerekanye ubugwari burenze kamere kuko we yigiriye mu ndaki maze akajya atontomera kuri mu randasi, mu gihe abaturage batatabona ibyo kubatunga.
- Kuba harabaye akajagari mu byemezo byitwa ko ari ibyo kurwanya COVID-19, aho wasangaga abapolisi barasa abaturage, bakabica. Umutegetsi wo mu karere cyangwa w’umurenge agashyiraho amategeko n’ibihano bidasanzwe ntihagire abitwa ko ari intumwa za rubanda babavugira.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Muri uyu mwaka turangije, byakomeje kugaragara ko igihugu cyacu cyagurishijwe ahubwo ubugome budasanzwe bw’ingoma ya FPR-Inkotanyi bukigaragaza ubwo Leta yasenyeraga abaturage. Ibi byabaye ubwo yasenyeraga abari batuye muri Kangondo izwi nka Bannyahe mu mujyi wa Kigali. Abaturage bakomeje kugirwa abavanwe mu byabo (internally displaced persons) na Leta bityo hakaba hakomeje kwibazwa niba iyo leta ikorera abaturage mu gihe ibasenyera ikabavana mu byabo.
Biravugwa ko aho muri Bannyahe ariho abashoramali bakomotse mu mahanga bazahabwa ibibanza bakahubaka, maze umwanda ukava muri Kigali. Iyi mikorere ya leta ya FPR-Inkotanyi iragaragara ko ishyize imbere ivangura rishingiye ku bukungu (economic discrimination). Kugeza ubu abitwa ko ari intumwa za rubanda, bahindutse ba "Ndamira inda" maze bararuca bararumira, bareba inyungu bwite kurusha inyungu rusange z’Abanyarwanda.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Uyu mwaka umusoro w’ubutaka wikubye inshuro zigera nko kuri magana atatu. Abakurambere bacu bari batunzwe n’ibikorwa by’ubworozi n’ubuhinzi. Ubutaka bwahoze ari ubw’umuntu. Ubutegetsi bw’abakoloni buje butwara bwa butaka bw’umuntu uko bwishakiye. Birumvikana kuko nta jambo Abanyarwanda bari bafite. Ingoma ya Pawulo Kagame na FPR-Inkotanyi, nayo yihaye ubutaka bw’Abanyarwanda ibugira ubwa Leta kugira ngo ibukoreshe uko ishaka nkuko ingoma ya gikoloni yabikoraga.
Uwari ufite ubutaka bwe, ubu Leta ivuga ko abukodesha imyaka mirongo icyenda n’icyenda. Umuntu yakwibaza icyo Leta ya FPR igamije mu kwigabiza ubutaka abantu bigabaniye, biguriye binyuze mu mategeko, cyangwa se barazwe n’ababyeyi babo.
Mbere na mbere, leta igamije kwambura Abanyarwanda ubutaka bwabo ku buryo budasubirwaho kubera ko izi neza ko nta mafaranga bafite yo kujya babukodesha. Ubu ni uburyo bwo kubahatira kwimukira mu bindi bihugu, cyangwa ngo bicwe n’inzara.
Icya kabiri ni uko leta y’agatsiko igira ngo ubutaka ibuhe abaturage ba mpatsibihugu. Mwumvise ko abaturage bakomoka mu bihugu byo muri Amerika n’Uburaya bazajya baza bakerekana ko bafite miliyoni y’amadolari maze bagatura mu Rwanda ndetse bagahabwa n’ubwenegihugu. Ni ukuvuga ko Abanyarwanda bazababera abacakara. Iyo ni isura nshya y’ubukoloni Kagame na FPR badukanye mu Rwanda.
Ikindi ni uko abakora iyo gahunda yo kugurisha u Rwanda bo barangije gukora gahunda yo gukuramo akabo karenge. Baguze amazu mu mahanga, abana babo ndetse n’abagore babo bibera mu mahanga ku buryo basigaye baza mu Rwanda ari ba mukerarugendo.
Uwashobora yabaririza niba abana ba Pawulo Kagame, James Kabarebe, Vincent Biruta, Jean-Marie Vianney Gatabazi, Dan Munyuza, Nyakarundi n’abandi batarigize impunzi mu bihugu by’i Bulayi no muri Amerika ya Ruguru (United States, Canada).
Muri make, birakwiye ko buri Munyarwanda yongera kuzirikana ko ubusugire bw’igihugu tutazakomeza kubukesha igisirikare cy’agatsiko kiyobowe n’ubwoko bumwe. Icyo gisirikare gifite inshingano yo kubungabunga umutekano n'inyungu gusa by’agatsiko kayoboye u Rwanda kandi kamaze kurugurisha. Niyo mpamvu buri Munyarwanda wese utari muri ako gatsiko yagombye guhaguruka kugira ngo Abanyarwanda bisubize ubusugire bw’igihugu cyabo.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ntabwo narangiza iri jambo ntavuze ko ubwicanyi bwakomeje kwibasira abantu bakekwaho kutavuga rumwe n’ubutegetsi. Benshi muri bo bakomeje gushimutwa maze bakaburirwa irengero. Uyu mwaka, nibwo umwe mu ndashyikirwa y’umuhanzi yishwe n’abarinda umukuru w’igihugu (special forces) maze bavuga ko yiyahuye, aha ndavuga Kizito Mihigo.
RUD-Urunana (Rally for Unity and Democracy / Ralliement pour l’Unité et la Démocratie) irashishikariza Abanyarwanda bose kwigobotora ubutegetsi bw’igitugu. Ingoma z’Abanyagitugu nazo zirahirima. Twibuke Umwami Reza Pahlavi wa Irani uko byamugendekeye, Perezida Ben Ali wa Tuniziya, Housni Mubaraka wa Misiri, Mouamar Gadaffi wa Libiya, Mengistu Haile Mariam wa Etiyopiya, Blaise Compaore wa Burkina Faso n’abandi tutarondoye. Pawulo Kagame na RPF-Inkotanyi nabo rero, amaherezo bazahirima maze abo bakoranye ubwicanyi babiryozwe.
Muri RUD-Urunana, nk'uko tutahwemye kubiharanira, byaba byiza hatamenetse amaraso maze Pawulo Kagame akavugana n’abatavuga rumwe nawe. Yahabwa imbabazi y’ibibi yakoze kandi akaba afashije Abanyarwanda mu gutera intambwe ikomeye mu rugendo rwo kuzana impinduka nta maraso amenetse.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Intego nyamukuru y’abagize RUD-Urunana ni uko habaho impinduka mu Rwanda binyuze mu nzira y’ubwumvikane n’amahoro. Niyo mpamvu twifatanyije na Rassemblement Populaire Rwandais (RPR) Inkeragutabara, mu Inteko y'igihugu Iharanira Demokarasi (National Democratic Congress - NDC), kugira ngo dufatanye kwerekeza kuri iyo ntego. Twebwe, hamwe n'abo dufatanije muri NDC twongeye kumenyesha Pawulo Kagame, n'ibyegera bye, ko twiteguye kwicarana nawe ngo turebere hamwe kandi twumvikane uko icyo gitekerezo n'iyo nzira byashyirwa mu bikorwa.
Birakwiye rero ko buri muntu ku giti cye yagira icyo akora cyatuma tugera kuri iyi ntego muri uyu mwaka dutangiye wa 2021.
Imana igumye irinde buri Munyarwanda wese aho ava akagera kandi inakomeze iduhe umugisha muri byose.
Bikorewe i Washington, DC, kuwa mbere Mutarama 2021
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)/Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie