Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda ku isabukuru y’imyaka 54 ishize igihugu cyacu, u Rwanda, rusubiranye ubwigenge
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kuri iyi taliki ya mbere Nyakanga 2016, turibuka isabukuru y’imyaka mirongo itanu n’ine ishize igihugu cyacu, u Rwanda, rusubiranye ubwigenge. Mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie), no mw’izina ryanjye bwite, mbifurije mwese isabukuru nziza.
Iyi sabukuru y’ubwigenge ibaye mu gihe abaturage batuye mu Ntara y’Iburasirazuba bugarijwe n’inzara yiswe “Nzaramba”. Mu byukuri, aka karere kahoze kihagije mu biribwa ndetse kagemurira utundi duce tw’u Rwanda, kayogojwe n’inzara ahanini kubera imitegekere mibi irangwa n’ubusambo no kutavugisha ukuri by’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Inzara ijya kwaduka mu Rwanda ku ngoma ya FPR-Inkotanyi, leta yagabiye abatoni bayo ibishanga n’inkuka, maze hamwe abaturage bezaga imyaka mu gihe cy’impeshyi, abayoboke n’ibyegera bya FPR bihahinga ubwatsi bw’inka zabo. Ikindi cyatumye inzara izana umurindi mu Rwanda, ni politiki yo gutoranyiriza abaturage ibyo bagomba guhinga n’igihe cyo kubisarura, hagamijwe inyungu za FPR-Inkotanyi isarura aho itahinze.
Biratangaje kandi birababaje kubona inzara imaze Abanyarwanda mu gihe leta ya FPR-Inkotanyi yivuga imyato ko igihugu cyateye intambwe ikataje mw’iterambere. Ni mugihe kandi nta gitangaza kirimo kuba inzara imaze Abanyarwanda mu gihe abayobozi babo bijuse iyo za Kigali no mu yindi migi ikomeye aho bahembwa amafaranga avuye kwa ba Gashakabuhake, mu mabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere basahura muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo (Democratic Republic of Congo-DRC) cyangwa umutungo uvuye mu mitsi y’abaturage. Ibi byose bibashoboza guhahira mu masoko agezweho yashinzwe na FPR-Inkotanyi cyangwa se amashumi yayo.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe Nshuti z’u Rwanda,
Uko ibintu byifashe mu Rwanda muri iki gihe, bigaragarira buri wese ko icyo Pahulo Kagame na FPR-Inkotanyi bimirije imbere atari inyungu z’Abanyarwanda bose. Ahubwo kuri we, icyo agamije kandi ahatira Abanyarwanda kwemera ni ubwami bwe n’agatsiko bushingiyeho bushinga imizi. Niyo mpamvu yirirwa asiragira hirya no hino mu mahanga ashakisha uburyo bwo kutazava ku ngoma avuga ko mu Rwanda nta wundi wamusimbura ko ariwe Abanyarwanda bashaka uretse abantu icumi gusa kuri miliyoni hafi cumi n’eshatu. Ibi ntabwo aribyo, hari Abanyarwanda benshi bafite ubushobozi n’ubushake bwo ku namura icumu mu Rwanda. Aba kandi baboneka mu moko yose atuye u Rwanda.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Tugarutse ku mateka, byagiye bigarukwaho kenshi kandi byemezwa n’ababibayemo ko abaharaniye ko u Rwanda rusubirana ubwigenge bashakaga ko mu Rwanda haba demokarasi, ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa, ko umuntu aba mugirwa n’ake, yagukorera ukamuhemba ibihwanye n’umusaruro w’ibyo yakoze. Ni muri uru rwego ubucakara n’ubuhake byaciwe mu Rwanda. Ntabwo bari bashyigikiye ubwami bushingiye k’ubucakara cyangwa se ubutegetsi bw’igitugu. Birakwiye ko twongera kuzirikana ko Abanyarwanda batahawe ubwigenge nk’impano (cadeau/gift), ahubwo barabuharaniye binyuze mu mpaka zikomeye. Mu gihe bamwe bashakaga kurenzaho ngo twigenge tukiri ku ngoma ya cyami, abarwanashyaka babuharaniye bahataniye Repubulika mbere na mbere. Ni gutyo ingoma ya cyami n’iya gikolonize byagendeye umujyo umwe.
Igikwiye kuri twe bamwe twabibonye ndetse n’abakiri bato twifuza ko babimenya by’imvaho, ni ukugira ngo dushobore kuvuguruza amateka y’amahimbano Pahulo Kagame n’umutwe we wa FPR-Inkotanyi bamamaza mu Rwanda. Ibyabaye mu Rwanda mbere y’ubwigenge , nyuma yabwo ndetse n’intambara FPR yashoye mu Rwanda muri 1990 n’akaga yaduteje na n’ubu, ni uko byagenze, ntabwo ari uko FPR ibivuga muri pilitiki y’ikinyoma, (politique mensongère). Nitwunamire kandi abaharaniye ubwigenge, baba Abatutsi, Abahutu n’ Abatwa n’ubwo batavugaga rumwe ku nzira yo kugera ku ntego yabo, nta migambi yo kwica urubozo abatavuga rumwe nabo bari bafite, nkuko FPR ibikora ubu mu Rwanda ibaboha ikabajugunya mu migezi, imigambi mibisha yo gutanga uburozi, kubicisha agafuni n’akandoya, kubarasa cyangwa kubicisha inzara.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Intambara yo kurwanya inzara mu Rwanda ikwiye gutangirana n’urugamba rwo kurwanya ubwami bwa Kagame no guhirika ubutegetsi bwe n’agatsiko kibumbiye muli FPR-Inkotanyi. Kugira ngo tuzabigereho, bisaba ko Abanyarwanda dufatanya, tugashyira hamwe. Twe abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie) twafatanyije n’abagize RPR-Inkeragutabara (Rassemblement Populaire Rwandais) dukora Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi cyangwa Conseil National pour la Démocratie (CND) kugira ngo tugere kuri iyo ntego.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kuri uyu munsi twibuka imyaka mirongo itanu n’ine ishize u Rwanda rusubiranye ubwigenge turabashishikaliza gufatira urugero ku Barwanashyaka baraye rwantambi baharanira demokarasi n’ubwigenge bw’u Rwanda. Icyo dukwiye gukora muri iki gihe, ni ugufatanya urugendo maze tukavanaho ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR Inkotanyi. Birumvikana ko tudashobora kuvuga rumwe ku bibazo byose ariko rero dushobora gukora gahunda imwe mu bworoherane ntawe uvuga ngo kora ibi cyangwa emera ibi, niwanga ndakwica nkuko Kagame abikora. Haba imbere mu gihugu haba no hanze twese dufatane urunana, twunge ubumwe, duhuze ingufu n’imigambi.
Koroherana (tolerance) no kugira ibitekerezo binyuranye n’amashyaka menshi (political pluralism) ni bimwe mu bimenyetso biranga demokarasi twimirije imbere. Ni mureke rero dushyire hamwe maze twigobotore ingoma y’igitugu irangwa n’ubwicanyi burenze kamere ya FPR Inkotanyi
Imana ikomeze iduhe umugisha.
Bikorewe i Washington, DC, kuwa mbere Nyakanga 2016
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)