NDC Goals:  Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.
About National Democratic Congress (NDC - CND)

NDC Goals: Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

How to Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region
Drive and Determination to  change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.
NDC Fundamental Principles

Drive and Determination to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

NDC Fundamental Goals and Principles
National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)
For Democracy, justice, equitable society that respects the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction.

National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

Contact NDC Team

Ubutumwa Umuyozi wa RUD-Urunana Ageza Ku Banyarwanda Mu Gihe Twizihiza Isabukuru y’Imyaka 60 u Rwanda Rumaze Rusubiranye Ubwigenge. 

 

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

  Uyu munsi ku italiki ya mbere Nyakanga 2022, turibuka imyaka mirongo itandatu u Rwanda rumaze rusubiranye ubwigenge. Ku italiki nk’iyi muri Nyakanga 1962, nibwo u Rwanda rwasubiranye ubwigenge rwari rwarambuwe n’Abakoloni bakomoka i Bulaya. Uwo munsi, ibendera ry’u Rwanda ryashyiriweho i Gitarama kw’italiki ya 28 Mutarama risimbuye Ingoma Karinga nibwo ryazamuwe maze iry’Ababiligi riramanurwa. Icyo kikaba cyarabaye ikimenyetso cy’uko  Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi bishubije ubwigenge mu gihugu cyabo (self-rule) 

 

Banyarwanda, Banyarwandakazi,     

  Abakoloni baturutse i Bulaya bigabanyije Afurika mu mpera z’ikinyejana cya cumi n’icyenda, maze bagira abayituye abacakara, bayivoma ubukungu bwayo.  Mu gihe babonye ko hari Abanyafurika biyemeje guhagarika ayo mahano, abakoloni bavuye kw’izima maze bemera batabishaka ko Afurika iyoborwa n’abakomoka mu baturage bayituye.
   Nyamara ariko, Abakoloni alibo ba Mpatsibihugu byabanze munda. Icyakulikiyeho ni uko mu gihe cy’intambara bita iy’ubutita (Cold War) yari hagati y’Abanyabulaya bagedendera ku matwara ya capitalism bayobowe na Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika n’abandi banyabulaya bagendera ku matwara ya communism bayobowe na Republika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (USSR), Afurika yagizwe isibaniro. Maze ibihugu by’i Bulaya bishyigikira ubutegetsi bw’igitugu bwa gisilikare muli Afurika kugira ngo bakumire communism. Ubwo butegetsi bwakoreshejwe muguhonyora abanyafurika no gukomeza gusahura  umugabane w’Afurika. Ubu butegetsi bwaje gusa n’ubuvuyeho muli Afurika nyuma y’uko intambara y’ubutita irangiye Republika Zunze Ubumwe z’Abasovieti zisenyutse ahagana muri 1990. Twibutse ko iyo ntambara y’ubutita yari yaratangiye muri 1945 intambara ya kabiri y’isi (World War II) irangiye.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,   

  Gusahura Afurika ntibyahagaze, byarakomeje hakoreshejwe andi mayeri n’uburyarya ku buryo  umuntu utabisobanukiwe byamutera urujijo. Ba Mpatsibihugu bakoresheje Abanyafurika, babaha ibikoresho kugirango bahilike ubutegetsi hitwikiriwe demokarasi. Aho batahiritse ubutegetsi hakoreshejwe imitwe ya gisilikare imeze nk' Umuryango witwa RPF-Inkotanyi, bagiye bahashora amafaranga mu matora kugira ngo hajyeho ubutegetsi buzabafasha gusahura. Ikindi ba Mpatsibihugu bakoze ni ugushyiraho uburyo bwo gutuma ibihugu by’Afurika bakomeza kubiboha mu by’ubukungu hakoreshejwe imiryango mpuzamahanga na za banki ziguriza amafaranga babeshya ko ari uburyo bwo kuzuzanya mu bucuruzi no mu muco.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

  Iyo witegereje neza ukareba ahantu hose hari umutungo utubutse nk’amabuye y’agaciro, peteroli, gas, imbaho n’ibindi, usanga nta mutekano uhari. Ahubwo uzasanga hari intambara zihoraho ku  buryo abaturage baho barenga za miliyoni barishwe kandi bakomeje gupfa hakoreshejwe imitwe ishyigikiwe rwihishwa n’abakozi ba Mpatsibihugu.  

Urugero rwa hafi ni Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo (The Democratic Republic of  the Congo), Igihugu cya Afurika yo Hagati (Central African Republic), Mozambique n’ibindi. Aho murahasanga intambara y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa se peteroli na gaz. Ubu rero, intambara igezweho ni iyo kongera kugabana Afurika mu buryo bw’amayeri hakoreshejwe abategetsi b’abanyafurika. Uretse kandi ba Mpatsibihugu b’i Bulaya bahamaze ikinyejana kirenga, ubu haje na ba Mpatsibihugu bo muri Amerika n’Aziya. Bene izo ntambara zigamije gukingira ikibaba Mpatsibihugu, zisigaye zarabaye ibiraka bikorwa n’Ingabo z’u Rwanda (Rwanda Defense Force-RDF) ubundi General Kagame n’agatsiko ayoboye bagashyira mu mufuka. Ariko siko bizakomeza kugenda kuko ingabo z’u Rwanda nazo zirasabwa kongera gutekereza ku nshingano zazo, n’abo zikwiye kurwanira, aribo Abanyarwanda zikomokamo.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

    Mu by’ukuri, Mpatsibihugu nta rukundo adufitiye na mba: baje gusahura. Baramutse bumva ko turi abantu nka bo, ntabwo bajya mu minsi mikuru yo gusahura nk’imaze iminsi ibera mu Rwanda. Baza bambaye uruhu rw’intama, bafite amasura menshi, bamwe baza bitwa ko bari mw’ishyirahamwe rivuga Igifaransa (Francophonie), abandi mw’ishyirahamwe rivuga Icyongereza (Commonwealth), abandi ngo n’amashyirahamwe y’abashoramari yifuza guteza imbere Abanyafurika. Ntitwibeshye, bose umugambi bahuriyeho ni:

  • Gusahura Afurika, 
  • Kurindagiza Abanyafurika bagasubiranamo bakoresha intambara zitwa ko ari iz’amoka 
  • Gusahurira mu nduru y’intambara, bakabona uko bagera kuri zahabu, diyama, peteroli, gaz, coltan, uranium n’ibindi bakijyanira iwabo.

 Ibyo kuba hari ihonyorwa ry’uburenganzira bw’Ikiremwa muntu, ibyo ntacyo bibabwiye kuko guhonyora uburenganzira bw’kiremwa muntu, gutsikamira no kwanga amahame ya demokarasi ntibibireba, cyokora mu magambo ho barabivuga. Mbese ni imvugo idahura n’ingiro.


Banyarwanda, Banyarwandakazi,

  Birakwiye ko duhumuka, tugasubirana igihugu cyacu gisa nk’icyashyizwe ku isoko kugira ngo tubashe kurengera inyungu zacu. Ntabwo washobora guharanira inyungu n’amahoro mu gihugu udafitemo ijambo. Niyo mpamvu, kuba Umuryango wa RPF-Inkotanyi urangajwe imbere na General Paul Kagame n’abambari babo bakorera ba Mpatsibihugu bibaha ubwemarare no kwishyingika bakima Abanyarwanda ijambo mu gihugu cyabo. Ni muri urwo rwego Abanyarwanda bambuwe amasambu barazwe n’ababyeyi babo cyangwa se biguriye, niyo mpamvu abasirikare b’u Rwanda mwumva ngo bageze muli Central African Republic, Mozambique babaye abacanshuro bakorera ba Mpatsibihugu barengera ubucukuzi bw’umutungo kamere bukorwa n’ibigo by’i Bulaya n’Amerika. Niyo mpamvu kandi RPF-Inkotanyi na Perezida  Kagame  wahagurukiye gukorera Mpatsibihugu usanga bahimba bagashyiraho imitwe ihindagurika nk’uruvu muli Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo bizwi ko ifite umutungo kamere ukenewe i Bulaya, Amerika na Aziya. Ntawe ukwiye gushakisha aho bene iriya mitwe ikura intwaro ikoresha, imyambaro ya gisilikare bambara, n’ibiryo  barya aho biva. Ni aho hose hoherezwa imitungo iba yasahuwe mu karere.


Banyarwanda, Banyarwandakazi,

      Niduhaguruke twigaranzure izo nkozi z’ibibi zikorera Mpatsibihugu. Twe abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi, dusanga Abanyarwanda dufatanyije ari bwo twashobora gusubirana ubwigenge bw’u Rwanda. Naho bitabaye ibyo, agatsiko gafite ubutegetsi mu Rwanda ubu kazakomeza gukorera ibigo bikomoka kwa Mpatsibihugu, ayo gakoreye ajyanwe muri banki zo muri Amerika, Aziya n’i Bulaya, bagureyo amazu, bishyurire amashuri abana babo maze Abanyarwanda bahume amaso babababwira ko hari utuvungukira twinjiye mu Rwanda. Ubundi kavuge ko katariho Abahutu n’Abatutsi bamarana mu Rwanda no kw’isi hose..

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

    Mu rwego rwo gutegura inzira yo kwisubiza ijambo n’agaciro mu gihugu cyacu, twebwe abagize RUD-Urunana (Ralliement pour l’Unité et la Démocratie / Rally for Unity and Democracy) twishyize hamwe na RPR Inkeragutabara (Ralliement du Peuple Rwandais) igizwe n’Abanyarwanda bahoze muri RPF-Inkotanyi, dukora ishyirahamwe ryitwa  Congrès National pour la Démocratie [(CND) / National Congress for Democracy (NDC)] , rihamagarira Abanyarwanda kwigaranzura ingoma y’agatsiko imaze kuyogoza U Rwanda n’Afurika yo hagati, aho agatsiko kica abantu kakanasahura imitungo kamere y’ibihugu by’abandi kayigurisha kwa Mpatsibihugu.

Tuzirikane ko ba Mpatsibihugu batayobewe ko bakorana n’agatsiko k'abicanyi, ko miliyoni zirenga icumi zimaze gupfa mu karere u Rwanda rurimo kandi bakabikora, ako gatsiko kihishe inyuma y’ibibazo by’ intambara z’amoko. Ba mpatsibihugu icyo bareba ni umusaruro agatsiko n’abandi bakora nk’ako kabazanira. Niduhaguruke rero, aho turi hose turebe icyo twakora kugira ngo dukome imbere ingoyi ya ba Mpatsibihugu yafashe indi sura maze iveho kandi ijyane n’abiyemeje kuyikorera mu gihugu cyacu muri rusange.

Imana ikomeze iduhe umugisha kandi ituyobore mu bikorwa bifitiye Abanyarwanda bose akamaro.

 

Bikorewe i Washington, DC, Taliki ya Mbere Nyakanga 2022

Dr. Jean-Marie Vianney Higiro

Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) 

Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie 

e-mail: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

web: http://www.ndcnd.org

 


NDC: Charte Rwandaise des Droits et Libertés

Charte Rwandaise des Droits et Libertés est le fondement de la lutte que nous menons pour la Vérité, la Justice pour tous, une Réconciliation authentique, l'Égalité et l'Équité.

Ready for Consensual Democracy of, by, for the people ?

Contact us and Get More Information