NDC Goals:  Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.
About National Democratic Congress (NDC - CND)

NDC Goals: Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

How to Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region
Drive and Determination to  change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.
NDC Fundamental Principles

Drive and Determination to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

NDC Fundamental Goals and Principles
National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)
For Democracy, justice, equitable society that respects the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction.

National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

Contact NDC Team

Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana Ageza Ku Banyarwanda Mu Gihe Twibuka Ku Nshuro ya 28 Amahano Yagwiriye u Rwanda. 

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

  Kuri uyu munsi taliki ya 6 Mata 2022, turibuka imyaka makumyabiri n’umunani U Rwanda, igihugu cyacu dukunda, kigwiriwe n’amahano. Ndagirango mbonereho mw’izina ry’abo dufatanyije muri RUD-Urunana (Ralliement pour l’Unité et la Démocratie/Rally for Unity and Democracy -Urunana) no mw’izina ryanjye bwite, mbamenyeshe ko twifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti kwibuka ibyabaye mu Rwanda muri 1994

Banyarwanda, Banyarwandakazi,     

  Icyo gihe muri 1994, ayo mahano yahekuye U Rwanda ntawe atagizeho ingaruka hirya no hino mu gihugu. Imiryango myinshi, yaba iy’Abatutsi, iy’Abahutu ndetse n’iy’Abatwa yapfushije abantu. Bamwe bishwe n’Interahamwe, abandi bicwa n’abasirikari ba FPR-Inkotanyi iyobowe na Jenerali Paul Kagame bafatanyije n’abakada babo. Hari kandi abandi bishwe n’indwara n’inzara kubera kubura ibikorwa by’ubutabazi. Turibuka, twunamiye kandi turazirikana abo bapfuye bose. Turasaba kandi ko amateka y’igihugu cyacu bose yabaha umwanya ukwiriye wo kwibukwa.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,   

  Ikibazo kibangamiye ubumwe n’ubwiyubge mu Rwanda, ni uko uyu munsi, umuryango wa FPR-Inkotanyi wimirijwe imbere na Jenerali Paul Kagame yawugize uwo kwibuka Abatutsi gusa. Imyumvire ya politiki (political ideology) ya FPR-Inkotanyi ihatira Abanyarwanda n’abanhyamahanga kwemera ko Abatutsi aribo bapfuye bonyine  kuko itakwemera ko hari Abahutu yishe. Uyu munsi ndetse no mu  minsi iri imbere, abambari bayo muzababona bavuza impanda ngo bibuka. Kuri bo, mu Rwanda hari abamarayika, abo ngo ni Abatutsi; hakaba n’amashitani, abo ngo bakaba Abahutu bakoze jenoside ndetse n’ababakomokaho. Iyo babivuze umuntu yibaza niba atari ugushinyagura. Abanyarwanda bapfiriye i Kibeho, kuri Stade ya Byumba, muri Kanama mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, abishwe imirambo igatwikirwa i Gabiro cyangwa se mw’ishyamba rya Nyungwe n’ahandi henshi ntibavugwa ngo bibukwe nk’aho bo batari abantu.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

  Kubera gushaka gusisibiranya amateka, agatsiko kari k’ubutegetsi mu Rwanda kagizwe n’Abatutsi bavuye Uganda n’i Burundi kashatse inyito yitwa Jenoside yakorewe Abatutsi  kugira ngo kikubire ubutegetsi. Kubera ko ubwicanyi kakoze mu Rwanda kabugize urwego rwo kugera k’ubutegetsi, iyo hari inyito inyuranyije n’iyabo kavuga ko ari ugupfobya ndetse kagafunga ababivuze. Ibi ni ugushinyagura kubera ko mu bapfuye, ntabo mu miryango y’agatsiko nko kwa Rutagambwa na Murefu bavugwamo.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

    Mu muco w’Abanyarwanda, iyo umuntu yitabye Imana aherekezwa mu cyubahiro, agashyingurwa noneho bakamwibuka bakoresheje imihango ya gakondo. Ku ngoma y’agatsiko k’abicanyi kavuye i Bugande n’i Burundi siko bimeze. Kugira ngo kikubire ubutegetsi kandi kanavane inyungu mu mahano yabaye mu Rwanda, kakwirakwije inzibutso mu gihugu hose. Hamwe ubona imisaraba myinshi, ahandi ukabona amazu arimo amagufa y’abapfuye. Uduhanga baratwogeje, amagufa bayasiga umuti ngo kugira ngo jenoside yakorewe abatutsi itazibagirana. Iyo hari abategetsi bo mu bindi bihugu basuye u Rwanda cyangwa se bamukerarugendo bageze mu Rwanda, abagize agatsiko bihutira kujya kubereka ayo magufa. Ibi bivuze ibintu bibiri: icyambere ni ukwerekana ko Abahutu ari babi ngo bakoze jenoside yakorewe Abatutsi. Icya kabiri ni ugucuruza amagufa y’abahitanywe n’ibyabaye muri 1994. Gukoresha inyito “jenoside yakorewe Abatutsi” bituma nta jambo Abahutu bashobora kugira mu gihugu cyabo, bakamburwa imitungo yabo igizwe n’imirima n’amazu, bakicishwa inzara bagaceceka. Kwanika amagufwa byitwa ko ari ay’Abatutsi ni uburyo bwo gushakisha amafaranga yo gushora mu mishanga yo gukomeza kwica Abanyarwanda batemera igitugu cya FPR-Inkotanyi ariko noneho abishwe bakarigiswa cyangwa bakagaburirwa ingona za Nyabarongo. Ibi  kandi umunsi ubutegetsi bwahindutse, ababikora bazabiryozwa. Aha twakwibutsa ko muri ayo magufa yanitswe hirya no hino mu nzibutso hari ibimenyetso byerekana ko harimo amagufa y’imirambo myinshi y’abahutu.


Banyarwanda, Banyarwandakazi,

  Buri gihe iyo abaharanira impinduka za politiki n’imiyoborere mu Rwanda batangaje ibintu nk’ibi, hari abasubiza bavuga ko nta moko akibaho. Ko ibi ari ukutamenya ko u Rwanda rwateye imbere. Natwe twifuza ko u Rwanda rutera imbere. Ariko iyo umuntu yitegereje, agasanga abasirikare bakuru ari Abatutsi, ibigo bya Leta n’Ibyigenga biyobowe n’Abatutsi, ibinyamakuru biyobowe n’Abatutsi (editors), amazu meza ari ay’Abatutsi ndetse hari na Tutsi land yitwa Intara y’Iburasirazuba, ntawabura kuvuga ko imibanire y’Abanyarwanda mu yasubiye inyuma ikaba irangwa no kuryamirana hagati y’amoko.


Banyarwanda, Banyarwandakazi,

      Niyo mpamvu ku munsi nk’uyu wo kwibuka, twongera gushimangira ko ahantu hari demokarasi ni ukuvuga ubutegetsi buturutse mu baturage, bukorera abaturage kandi bukavanwaho n’abaturage, ahantu hubahirizwa uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ahantu umuturage avuga icyo atekereza harimo kwishimira ndetse no kunenga ubutegetsi, amahano yabaye mu Rwanda aba ari ikizira kikaziririza. Iyo ibibazo bivutse tuvuge nk’akarengane, abahagarariye abaturage babijyaho impaka bigafatirwa ingamba zikwiriye, bigakemuka bitabaye ngombwa ko inzirakarengane zihaburira ubuzima.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

    Twebwe abagize RUD-Urunana (Ralliement pour l’Unité et la Démocratie / Rally for Unity and Democracy) ikorera muli Congrès National pour la Démocratie [(CND) / National Congress for Democracy (NDC)], na RPR Inkeragutabara (Ralliement du Peuple Rwandais), turakangurira Abanyarwanda kwibuka abantu bose baguye mu mahano yagwiriye u Rwanda kuva FPR-Inkotanyi yatera u Rwanda kw’italiki ya 1 Ukwakira 1990. Nimucyo tubibuke kandi twiyemeza ko ayo mahano atazongera kubaho mu gihugu cyacu. Nimucyo twamaganire kure agatsiko kagizwe n’Abatutsi bavuye i Bugande n’i Burundi bakomeje gukora politiki y’amayeri n’uburyarya hejuru y’imirambo. Twange ko abayobozi b’u Rwanda muri iki gihe bakomeza imiyoborere y’ubutegetsi bushingiye kw’ivangura ry’Abanyarwanda bari mu Rwanda mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi. Dukomeze twamagane agatsiko kikubira ubukungu bw’igihugu, gasahura u Rwanda n’ibindi bihugu kohereza imitungo y’ibisahurano mu bihugu by’amahanga cyane cyane mu Buraya, Canada na Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika.

Imana ikomeze iduhe umugisha kandi ituyobore mu bikorwa bifitiye Abanyarwanda bose akamaro.

 

Bikorewe i Washington, DC, Taliki ya 6 Mata 2022

Dr. Jean-Marie Vianney Higiro

Umuyobozi Mukuru w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) 

Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie 

e-mail: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

web: http://www.ndcnd.org

 


NDC: Charte Rwandaise des Droits et Libertés

Charte Rwandaise des Droits et Libertés est le fondement de la lutte que nous menons pour la Vérité, la Justice pour tous, une Réconciliation authentique, l'Égalité et l'Équité.

Ready for Consensual Democracy of, by, for the people ?

Contact us and Get More Information