NDC Goals:  Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.
About National Democratic Congress (NDC - CND)

NDC Goals: Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

How to Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region
Drive and Determination to  change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.
NDC Fundamental Principles

Drive and Determination to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

NDC Fundamental Goals and Principles
National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)
For Democracy, justice, equitable society that respects the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction.

National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

Contact NDC Team

Banyarwanda, Banyarwandakazi,Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi-RUD Urunana (Rally for Unity and Democracy) no mw’izina ryanjye bwite, mbifurije umwaka mushya muhire wa 2022..

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Uyu mwaka dutangiye ugiye kuba uwa gatatu icyorezo cya COVID-19 cyarayogoje isi. Kugeza ubu, inzobere mu ndwara z’ibyorezo ntizari zabasha gusobanura neza uko kizarangira. Ariko nyamara, ikibabaje ku Banyarwanda ni uko twe twahuye n’ibyorezo bibiri icyarimwe: Hali COVID-19 hakaba n’ubutegetsi bubi bw’Umuryango wa FPR-Inkotanyi uyobowe na Jenerali Perezida Pawulo Kagame.

Mu Rwanda, icyagaragaye ni uko ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 zaranzwe no gukopera buhumyi amabwiriza yo mu bihugu byateye imbere mu bukungu, mu buvuzi no mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu (human rights). Urugero ni nka gahunda ya guma mu rugo (lockdown) aho leta ya FPR ihatira Abanyarwanda kwifungirana mu ngo zabo hatitawe ku guteganya ko bakeneye ibyo gutunga imiryango. Hari abandi baba baragiye mu ngendo zo guhaha noneho ibyemezo bya guma mu rugo bikabasanga mu mayira bagahera mu cyeragati Polisi y’agatsiko ikabibasira.

Icyo leta y’agatsiko yirengagiza, ni uko mu bihugu byateye imbere n’ubwo haba amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ubuyobozi buba bwarateganyije amafaranga ahabwa abaturage ndetse n’uburyo bwangushye bwo kubona ibikoresho bikenerwa kandi ku biciro biciriritse mu rwego rwo kurwanya icyorezo.

 

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Iwacu mu Rwanda, umuyobozi w’igihugu, Perezida wa Republika Jenerali Pawulo Kagame yararigise ava mu ruhame ruhurirwamo n’abaturage. Abanyarwanda basigaye bamubona mu mashusho anyura mw’ikoranabuhanga gusa. Igihe Abanyarwanda bari bamukeneye ngo abahumurize, anabafashe kurwanya no gutsina icyorezo, yagiye kwihisha mu mitamenwa aho abaturage batagera.

Muri iki gihe, Perezida Kagame agaragara abonana na ba Mpatsibihugu mu kugambanira Abanyarwanda abavutsa uburenganzira bwabo ku nyungu z’agatsiko.

Muri politiki ya RUD-Urunana, dusanga imiyoborere ya FPR-Inkotanyi n’uburyo yitwara mu bibazo byugarije igihugu ititaye ku muturage. Niyo mpamvu dukomeje gukangurira abaharanira impinduka mu Rwanda (forces vives de la nation) kongera umurego, kwitanga no kurenga amacakubiri kugira ngo u Rwanda ruhabwe ubuyobozi bushya, bushyize imbere umuturage (pro-people leadership). 

 

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Icyorezo cya Kabiri cyo kimaze imyaka irenga mirongo itatu cyugarije Abanyarwanda ni ubwicanyi ndengakamere n’ubugizi bwa nabi bakorerwa n’agatsiko ka FPR-Inkotanyi.  Muri uyu mwaka wa 2021 turangije, ubutegetsi bw’agatsiko bwakoze amarorerwa menshi ariko twavuga nk’aya akurikira:

  •  Ubutegetsi bw’Umuryango wa FPR-Inkotanyi bwarutishije abaturage ba Kangando umushoramari w’umunyamahanga, barasenyerwa kugira ngo uwo munyamahanga ashinge ubucuruzi FPR-Inkotanyi ifitemo inyungu,
  •  Hirya no hino mu gihugu abaturage bagiye baraswa na polisi. Urugero ni nk’abaturage batatu barasiwe i Gicumbi, abarasiwe ku mupaka w’u Rwanda na Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’abandi barasiwe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.
  •  Mu gihe ibindi bihugu byagura amarembo mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rwiyongere, leta ya FPR-Inkotanyi irangajwe imbere na Kagame yafunze imipaka iduhuza n’u Burundi na Uganda.
  •  Imirambo y’abaturage yakunze kuboneka mu bihuru bikavugwa ko ngo basanze biyahuye. Hari n’abandi bajugunywa mu mazi. Nta gushidikabnya ko ubu bwicanyi bukorwa nagatsiko k’abagizi  ba nabi.

Abanyarwanda bakomeje gushimutwa mu mahanga

Uyu mwaka dushoje wa 2021 kandi, wabayemo ishimutwa ry’Abanyarwanda mu bihugu by’amahanga. Abatarashimuswe bakomeje gutotezwa babuzwa amahwemo.

  •  Cassien Ntamuhanga, Impirimbanyi mu itangazamakuru no kuvuganira abarengana yaranyerejwe aho yari yarahungiye mu gihugu cya Mozambique.
  • Revocat Karemangingo, Umunyarwanda wari warahungiye muri Mozambique yararashwe.
  • Paul Rusesabagina, umunyarwanda uzwiho ibintu byinshi byiza yakoreye abandi yashimuswe mu mwaka wa 2020 n’iriya ngoma,  ikoresheje uburyo bw’ibyihebe. Muri uyu mwaka wa 2021 yakomeje  gutotezwa, kwicwa urubozo,  no gukorerwa ubugome  burenze urugero n'iriya leta ya FPR-Inkotanyi.


Umubare w’abishwe, abashimuswe n’abakomeje gutotezwa ni munini kuko abatazwi aribo benshi. Hali impunzi zikurikiranwa ngo kubera ubugizi bwa nabi zakoze mu Rwanda mbere yo guhunga. Ubutabera ni ngombwa kuko igihugu kitabufite kiba indiri y’abagizi ba nabi n’akaduruvayo. Ariko na none, ubwo butabera ntibushobora gushingira ku binyoma, amanyanga, munyangire, ruswa y’amafaranga na ruswa y’igitsina. Niyo mpamvu ubutabera nk’ubwo bugomba kwamaganwa kuko aribwo u Rwanda rw’ubu rufite.

Aha ntitwarangiza tudatabarije abanyarwanda umunani batsinze imanza cyangwa bakarangiza ibihano byabyo bakatiwe na ruriya ruriko rwa Arusha none Niger ibaba ishaka kuboherereza iriya Leta mpotozi ya Paul Kagame. Aha turamagana twivuye inyuma amanyanga yakozwe na Guverunoma y’u Rwanda ndetse n'iya Niger birengangiza amasezerano Niger yagiranye n’Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’amahame remezo areba ikiremwa muntu. Twongeye gusaba abarebana niki kibazo, cyane cyane Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye gukora ibishoboka byose kugira ngo abo banyarwanda batoherezwa mu Rwanda ahubwo bakabonerwa ahandi bajya kuba mu mahoro no mu bwisanzure.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Ibi byorezo uko ari bibiri, dushyize hamwe twashobora kubyikiza. Niyo mpamvu Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi-RUD-Urunana (Rally for Unity and Democracy) ifatanyije n’Urugaga Rassemblement Populaire Rwandais (RPR-Inkeragutabara) twafatanyije dushyiraho National Democratic Congress (NDC) ari byo Congres National pour la Democratie (CND) kugira ngo dushakire hamwe uburyo Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi bakwibohora ingoyi nshya y’ubucakara, ubuhotozi, ubujura n’ivanguramoko.

N'ubwo ibyo twiyemeje bifite icyerekezo cyo guha Abanyarwanda ihumure, inzira iracyari ndende. Turasabwa ubwitange no kwiyumvamo inshingano zikomeye kugira ngo ingoma y’abicanyi iveho burundu. No mu bindi bihugu ingoma z’igitugu zagiye zihaba zigakoresha iterabwoba, zigahindura ibihugu amabagiro nk’uko bimeze mu Rwanda muri iki gihe. Zagiye  zifunga, zigateranya abavandimwe cyangwa zikagonganisha amoko. Ariko rero, iyo abaturage batinyutse ubutegetsi bubi barabuhirika. Iyo bigenze gutyo, abanyagitugu bazinga akarago bitihi  se bakahasiga agatwe. 

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Muri uyu mwaka dutangiye wa 2022, nidukomeze dutinyuke ubutegetsi ndetse tubuhangare. Nimucyo twamagane ibikorwa byabwo bibi nk’uko abaturage ba Kangondo babikoze, Nidukurikire urugero rw’abatwara amapikipiki bamaganye akarengane Polisi yabakoreraga yibisha ibyapa byo mu mugi wa Kigali.

Nitwamagane ubwicanyi nk’uko abaturage ba Gicumbi babyerekanye umunyamakuru Cyuma Hassan yabasuye cyangwa se abaturage ba Rubavu bitabiriye inama abategetsi bari babatumiyemo bakumva bababwira amagambo y’agashinyigaguro maze bagahaguruka bakigendera. Uko niko guhangara ubutegetsi (resistance) biza buhoro buhoro.

Muzagire umwaka mushya muhire, umwaka w’uburumbuke no kwiyubakamo amizero y’ejo haza heza mu Rwanda rwa twese.

 

Imana ikomeze iduhe umugisha kandi ituyobore mu bikorwa bifitiye Abanyarwanda bose akamaro.

 

Bikorewe i Washington, DC, Ku wa Mbere Mutarama 2022

Dr. Jean-Marie Vianney Higiro

Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) 

Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocracie 

e-mail: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

web: http://www.ndcnd.org

 


NDC: Charte Rwandaise des Droits et Libertés

Charte Rwandaise des Droits et Libertés est le fondement de la lutte que nous menons pour la Vérité, la Justice pour tous, une Réconciliation authentique, l'Égalité et l'Équité.

Ready for Consensual Democracy of, by, for the people ?

Contact us and Get More Information