Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi (National Democratic Congress-NDC) irahamagarira Jenerali Paul Kagame gukoresha amanama mbwirwaruhame yimakaza amahoro, aho gutanga inyigisho zibiba amacakubiri no gushoza intambara.
Ikindi kandi, Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi (National Democratic Congress-NDC) iboneyeho gukangurira Jenerali Paul Kagame kwitabira inzira y’amahoro binyuze mu biganiro biziguye bya politiki byahuza Abanyarwanda (Inter-Rwandan Dialogue) bigamije amahoro arambye na demokarasi yumvikanweho (Consensual Democracy) mu Rwanda.
Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi (NDC) yumvise amagambo yavuzwe n’uwahoze muri AN-Imbonezagutabara, umutwe w’ingabo wa RUD-Urunana na RPR-Inkeragutabara bigize iyi mpuzamashyaka. Major Bonaventure Bimenyimana bakunze kwita Cobra wahoze ari ofisiye muri izo ngaboaherutse gutumizwa maze afata ijambo imbere ya Prezida w’u Rwanda Jenerali Paul Kagame muri imwe mu nama mbwirwaruhame mu Ntara y’Amajyaruguru. Mu ijambo rye, Bonaventure Bimenyimana yagarutse kubyo yabayemo muri RUD-Urunana cyane mu gihe cy’imishyikirano igamije inzira y’amahoro yiswe iya Kisangani (Kisangani Peace Process). Muri iryo jambo yibasiye Colonel Rugema, ofisiye muri AN-Imbonezagutabara.
Kubera izo mpamvu, twasanze ari ngombwa ko tugira icyo tubivugaho mu ngingo zikurikira:
- Inzira y’amahoro yiswe iya Kisangani yatangiriye i Roma muri 2008 mu biganiro byayobowe n’umuryango Sant’ Egidio kandi bishyigikiwe n’Umuryango Mpuzamahanga. Iki gikorwa cy’umusingi ukomeye cyerekana uburyo duha agaciro imikemurire y’ibibazo binyuze mu nzira y’amahoro.
- Inzira y’amahoro ntabwo yoroshye: harimo imbogamizi n’inzitizi nyinshi, ibibazo bikomeye, ibirangaza abantu, ndetse n’imitego y’abanzi b’amahoro.
- Kugeza ubu, inzitizi y’amahoro ni Jenerali Paul Kagame udafite ubushake bwo kwimakaza amahoro. Niyo mpamvu tumukangurira gufungura urubuga akajya impaka mu mahoro n’impunzi aho ziri hose ku isi ku bibazo by’imibereho myiza, umutekano n’iterambere by’Abanyarwanda, n’abaturanyi bo mu karere k’ibiyaga bigari.
Inzira y’amahoro yiswe iya Kisangani n’iki?
Muri Mutarama 2008, ku bushake bwayo, Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi (National Democratic Congress-NDC), impuzamashyaka ihuriwemo na RUD-Urunana na RPR-Inkeragutabara yinjiye mu nzira y’amahoro hamwe na leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) tubifashijwemo n’Umuryango Sant’ Egidio, kandi bishyigikiwe n’umuryango mpuzamahanga (International Community) ni ukuvuga Umuryango Wunze Ubumwe w’i Burayi (European Union), Loni, Afrika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Banki y’Isi, Leta ya Norvege, UNHCR, n’indi miryango itegamiye kuri leta. Imbonerahamwe y’inzira y’amahoro (Roadmap for the Peace Process) yatangarijwe i Kisangani kuwa 26 Gicurasi 2008.
Muri Mutarama 2008, ku bushake bwayo, Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi (National Democratic Congress-NDC), impuzamashyaka ihuriwemo na RUD-Urunana na RPR-Inkeragutabara yinjiye mu nzira y’amahoro hamwe na leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) tubifashijwemo n’Umuryango Sant’ Egidio, kandi bishyigikiwe n’umuryango mpuzamahanga (International Community) ni ukuvuga Umuryango Wunze Ubumwe w’i Burayi (European Union), Loni, Afrika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Banki y’Isi, Leta ya Norvege, UNHCR, n’indi miryango itegamiye kuri leta. Imbonerahamwe y’inzira y’amahoro (Roadmap for the Peace Process) yatangarijwe i Kisangani kuwa 26 Gicurasi 2008.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi w’amahoro watangarijwe i Kisangani, kuwa 31 Nyakanga 2008, imbere y’umuryango mpuzamahanga hari n’intumwa za leta y’u Rwanda, Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gutanga intwaro cyabereye i Kasiki ho muri Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni muri urwo rwego kandi, kuva taliki ya 23 kugeza kuya 28 Mutarama 2009, intumwa zigizwe na bamwe mu barwanyi ba RUD/RPR n’abo mu miryango yabo basuye u Rwanda ku butumire bwa leta y’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga. Uru rugendo rwari rugamije kwirebera uko umutekano uhagaze mu Rwanda, n’uruhare rw’abaturage mu mikemurire y’ibibazo bya politiki, imibereho myiza y’abaturage, ndetse n’ibyubukungu.
Mu gikorwa cy’indashyikirwa cyo gutangaza imbonerahamwe y’umugambi w’amahoro cyakurikiwe no kwambura intwaro ikiciro cya mbere cy’abarwanyi; gukusanyiriza hamwe mu nkambi ya Kasiki muri Kivu y’Amajyaruguru impunzi n’abarwanyi bambuwe intwaro; no gusura u Rwanda ubwabyo byari ikimenyetso kiza kijya mu cyerekezo cy’amahoro arambye kerekwaga abafatanyabikorwa muri uwo mugambi w’amahoro aribo: Leta za Kongo n’u Rwanda, Loni, Umuryango Mpuzamahanga, Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi, Umuryango w’Afrika yunze Ubumwe, n’izindi nzego n’abantu ku giti cyabo bifuza amahoro mu karere.
Ariko nyamara, Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi (NDC) yatangajwe n’uko mu ijoro ryo kuwa 7-9 Gashyantare 2009 ingabo za Kongo (FARDC) n’iz’u Rwanda zagabye igitero ku nkambi y’impunzi z’Abanyarwanda bambuwe intwaro, harimo n’abanyantege nke nk’abagore, abana n’abageze mu zabukuru. Ibi bitero byari bigamije gushyira imbere intambara no kuburizamo inzira y’amahoro yiswe iya Kisangani yatangaga ikizere cy’amahoro arambye. Nyuma y’imyaka icumui (10), ikigaragara ni uko guhiga no kwica impunzi z’Abanyarwanda bitigeze bizana amahoro mu karere. Ahubwo, byakururiye akaga gakomeye abaturage ba Kongo.
Bonaventure Bimenyimana bakunze kwita Cobra ni muntu ki?
Mbere na mbere, Bonaventure Bimenyimana yari ofisiye mukuru muri AN-Imbonezagutabara. Ni umwe mu bayobozi bari bahawe ibisobanuro mu gihe cy’inzira y’amahoro yiswe iya Kisangani, aribyo: ibyiza byo gutanga intwaro mu mahoro, gukusanyirizwa hamwe, no gutaha kw’impunzi z’Abanyarwanda. Hagati aho, byaje kugaragara ko imyitwarire ye n’amakosa bitashoboraga kwihanganirwa kubera ko byari bibangamiye gutaha mu mahoro n’ubuzima bw’impunzi. Niyo mpamvu, bimaze kugaragara ko adacika ku ngeso, we na Colonel Wenceslas Nizeyimana bakunze kwita Kit n’abandi 10, ubuyobozi bwa RUD-Urunana bwabirukanye muri AN-Imbonezagutabara.
Icyo gihe, Major Bonaventure Bimenyimana na Colonel Wenceslas Nizeyimana binjiye mu mutwe w’abarwanyi warimo ushingwa na Colonel Gaheza, nawe wari warirukanwe na RUD-Urunana muri 2008 kuri bene izo mpamvu, na Colonel Soki wirukanwe na FDLR-FOCA ahagana muri 2006.Mbere na mbere, Bonaventure Bimenyimana yari ofisiye mukuru muri AN-Imbonezagutabara. Ni umwe mu bayobozi bari bahawe ibisobanuro mu gihe cy’inzira y’amahoro yiswe iya Kisangani, aribyo: ibyiza byo gutanga intwaro mu mahoro, gukusanyirizwa hamwe, no gutaha kw’impunzi z’Abanyarwanda.
Hagati aho, byaje kugaragara ko imyitwarire ye n’amakosa bitashoboraga kwihanganirwa kubera ko byari bibangamiye gutaha mu mahoro n’ubuzima bw’impunzi. Niyo mpamvu, bimaze kugaragara ko adacika ku ngeso, we na Colonel Wenceslas Nizeyimana bakunze kwita Kit n’abandi 10, ubuyobozi bwa RUD-Urunana bwabirukanye muri AN-Imbonezagutabara. Icyo gihe, Major Bonaventure Bimenyimana na Colonel Wenceslas Nizeyimana binjiye mu mutwe w’abarwanyi warimo ushingwa na Colonel Gaheza, nawe wari warirukanwe na RUD-Urunana muri 2008 kuri bene izo mpamvu, na Colonel Soki wirukanwe na FDLR-FOCA ahagana muri 2006.
Nyuma yaho, Major Bonaventure Bimenyimana yaje gufatwa n’ingabo za Kongo (FARDC) n’ingabo z’u Rwanda (RDF) ku butaka bwa Kongo ubwo yari yishoye mu bikorwa bitemewe. Icyo gihe yacyuwe mu Rwanda. Kuva ubwo, yagizwe igikoresho mu icengezamatwara rya leta y’u Rwanda. Uwibasiwe cyane n’iryo cengezamatwara, ni Colonel Rugema.
Colonel Rugema ni muntu ki?
Colonel Rugema ni umwe mu basirikare bakuru ba AN-Imbonezagutabara. Ubwo yari impunzi y’Umututsi muri Uganda, ni umwe mu batangiye urugamba rw’Inkotanyi. Amaze gusuzuma ibyo RPF n’ingabo zayo bakorera Abanyarwanda mu Rwanda n’abaturage bo mu karere k’Ibiyaga Bigali cyane muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Colonel Rugema yaje kwinjira muri RPR-Inkeragutabara, umutwe w’ingabo wiganjemo cyane abahoze muri FPR-Inkotanyi.
Ubutumwa kuri Jenerali Paul Kagame.
Mu muhango wo gutanga intwaro i Kasiki kuwa 31 Nyakanga 2008, intambwe y’ifatizo mu nzira y’amahoro yiswe iya Kisangani natanze ubutumwa kuri Jenerali Paul Kagame muri mu izina ry’izina ry’impunzi z’Abanyarwanda n’abanyamuryango b’amashyaka ya politiki agize Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi (NDC)..
“ Aho turi hano imbere y’Umuryango Mpuzamahanga, twongeye kwibutsa Jenerali Paul Kagame tumubwira tuti: "Bwana Kagame, fungurira impunzi z’Abanyarwanda aho ziri ku isi hose. Kuba wowe ubwawe warabaye impunzi, uzi neza akaga kazo ka buri munsi. Kandi nka Prezida w’igihugu ni wowe mvano y’imibereho mibi impunzi zibayemo." Uburyo bumwe bwo gufungura imiryango, ni kujya impaka zubaka. Twiteguye guhura na Leta y’u Rwanda mu buryo buboneye cyangwa buziguywe binyuze mu bahuza bumvikanweho kugira ngo hasuzumwe uburyo bwiza bwo gutegura ibi bigabiro. Ibi biganiro bya politiki nibyo byakemura ibibazo by’ingutu byugarije igihugu cyacu n’akarere dutuyemo. “
Jenerali Musare nawe yunzemo ati:
“Ibi ni ibihe kandi byo gushimira Imana yaturinze kugeza magingo aya, mu gihe Leta ya Kigali yari yararahiriye kudutsembaho ifatanyije n’amacuti yayo. Akarere dutuyemo kayogojwe n’intambara z’urudaca zikomoka mu Rwanda. Ntabwo bikiri ibanga, gukomeza kwanga ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo, ingoma y’i Kigali ishoza intambara n’umutekano muke mu karere. Turasaba ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC) n’Umuryango Mpuzamahanga bihatira Leta y’u Rwanda kwemera ibiganiro bya politiki (Inter-Rwandan dialogue), kuko aribwo buryo bwagarura amahoro mu Rwanda by’umwihariko, no mu karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange. Ibyo biganiro byazakurikirwa n’itahuka ry’impunzi zose z’Abanyarwanda mu cyubahiro.”
Kubera izo mpamvu rero, ikibazo gisigaye ku ruhande rwa Jenerali Paul Kagame. Hagati aho kandi, intego twiyemeje mu nzira y’amahoro ni ntabanduka. Ikindi ni uko umuyobozi w’u Rwanda muri iki gihe Jenerali Paul Kagame afite inshingano zo kugira ubutwari bwo gufatira hejuru aya mahirwe y’amahoro, no kwinjira mu nzira y’ibiganiro biziguye (inclusive dialogue) bigamije amahoro arambye na demokarasi yumvikanweho (Consensual Democracy) mu Rwanda.
Bikorewe New Jersey, USA Kuwa 15 Gicurasi 2019
Félicien Kanyamibwa, PhD
Prezida w’Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi- National Democratic Congress (NDC).
e-mail:
web: http://www.ndcnd.org