Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana/Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unite et la Democratie) no mw’izina ryanjye bwite, mbifurije Umwaka Mushya Muhire wa 2019. Uyu mwaka dutangiye uzatugeze ku bikorwa bigaragara kandi bifatika mu rwego rwo kwigobotora ubutegetsi bw’igitugu no gushyiraho inzego z’ubutegetsi nshya Abanyarwanda twese twibonamo kandi zimakaza amahoro, ubwisanzure, ubwiyunge nyakuri n’amajyambere arambye kuri buri wese.
Muri rusange, umwaka wa 2018 waranzwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Jenerali Kagame n’Umuryango FPR-Inkotanyi aho ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gushimuta no kwica Abanyarwanda, gukenesha abaturage byahawe umwanya w’ibanze mu Rwanda. Ikindi ni uko uyu mwaka turangije usize igihugu cyacu mu mwuka mubi w’urwikekwe mu mibanire n’amahanga. Mu by’ukuri, guterana amagambo n’ibitutsi by’urukozasoni byaranze abayobozi bakuru uhereye kuri Perezida Paul Kagame, abagize guverinoma n’abayobozi b’intara aho bikomye ibihugu by’amahanga uhereye kubyo duhana imbibi. Kubera iyo mikorere irangwa na kamere y’ubwishongozi n’umurengwe mu gihe inzara n’ubukene bica ibintu, mu Rwanda haratutumba umwuka mubi werekeza ku ntambara n’ibihugu by’abaturanyi.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mu mwaka ushize, ihotorwa n’irigiswa ry’Abanyarwanda byafashe intera ikomeye. Hirya no hino mu gihugu hagiye hatoragurwa imirambo mu gihe indi yongeye kuboneka mu kiyaga cya Rweru. Leta y’abicanyi i Kigali ntiyashoboye kwihanganira abatabona ibintu kimwe n’ishyaka rya FPR-Inkotanyi mu buryo bwiza bwo kuyobora igihugu no gucunga neza ibya rubanda. Byamaze kugaragara ko inzego bwite za leta ziyobowe n’“amasiha rusahuzi.” Nibyo koko abayobozi b’i Kigali no mu ntara bashyize imbere politiki y’indonke cyangwa «igifu» mu gihe ibibazo by’abaturage ntacyo bibabwiye. Kuri bo, kwesa imihigo ni ukwegurira Jenerali Kagame n’ishyaka FPR-Inkotanyi ubucuruzi bwose mu gihugu, amasoko ya Leta, n’ama kompanyi (companies) acuruza amabuye y’agaciro yibwa mu gihugu cya Kongo.
Kwica Abanyarwanda, kubahonyora, no kubanyunyuza imitsi bigomba guhagara
Dushingiye ku mateka y’intambara twanyuzemo hamwe n’ingaruka zo gusubiranamo hagati y’amoko ku nyungu za FPR-Inkotanyi na Jenerali Kagame bafashe ubutegetsi mu muvu w’amaraso bari bamaze kumena; tumaze kubona ko abasore n’inkumi basobanukiwe n’ububi bw’ubutegetsi bafunzwe abandi baburiwe irengero, RUD-Urunana irahamagarira Abanyarwanda bose (forces vives) kunga ubumwe muri iyi nkundura mpinduramatwara hagamijwe kubaka u Rwanda rushya. Nimucyo tuyoborwe n’intumbero yo gukunda igihugu cyacu, aribyo kukitangira duharanira ishema ryacu nk’Abanyarwanda.
Banyarwanda, Banyarwandakazi
Mu rwego rwo kunoza ingamba zo guhindura politiki mu Rwanda, RUD-Urunana isanga hakwiye kwibandwa ku bikorwa bikurikira:
- Gukwirakwiza ingengabitekerezo mpinduramatwara nyakuri (ideologie revolutionnaire) igamije gukangurira Abanyarwanda kwibohora ubutegetsi bw’igitugu.
- Guhirika no gusimbura ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi, hashyirwaho inzego z’ubutegetsi zikomeye, zubahiriza amategeko (Etat de Droit) zishingiye ku mahame ya demokarasi yumvikanweho (Democratie Consensuelle).
- Kwibanda ku bikorwa by’iterambere rishingiye ku baturage. Aha turavuga kuvana ubukungu bw’igihugu mu nzara z’agatsiko, gukora igenamigambi rinogeye abaturage kandi rigamije kubageza ku iterambere rirambye, no gusubiza abaturage uburenganzira ku mitungo biguriye cyangwa barazwe n’ababyeyi babo.
- Gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda no guha agaciro ubudasa (diversity) mu bitekerezo hagamijwe kubaka igihugu buri Munyarwanda yibonamo kandi agategwa amatwi nta kurobanura.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Magingo aya, ba “Mpemukendamuke” biyemeje gupfukamira agatsiko kayobora u Rwanda baracyafite igihe cyo kwibohora. Aha turemeza ko amarorerwa akorwa na kariya gatsiko azaryozwa n’abo bose bigize imizindaro yako. Kubera izo mpamvu, turamenyesha abitwa ko bahagarariye abaturage ko bazakorwa n’ikimwaro umunsi ako gatsiko kakubiswe inshuro. Niyo mpamvu dukangurira ba “Ndamirinda” binjijwe muri FPR-Inkotanyi ku mpamvu z’indonke kwisubiraho bagashyigikira abaharanira demokarasi itari ya yindi yo gusingiza Kagame na FPR no kumubeshya ko ari Umucunguzi w’Abatutsi. Demokarasi tuvuga ntabwo ari ugushyira ingenza ku Banyarwanda hakoreshejwe za maneko, abasilikari, abapolisi, abadaso, inkeragutabara na local defense, ba gitifu n’abandi bantu batazwi. Ahubwo, demokarasi dushyize imbere ni ishingiye ku byifuzo biturutse mu Banyarwanda aho kuba ibiturutse mu mutwe wa Kagame n’agatsiko ke. Muri make, demokarasi ivugwa muri RUD-Urunana n’ishobora guha abaturage uburenganzira bwo kwishyiriraho abayobozi n’ububasha bwo kubambura ikizere mu gihe badakora ibifitiye rubanda akamaro (Social Contract).
Mu rwego rwo kuburizamo gukurikiranwa n’ubutabera ku gatsiko kamennye amaraso y’abana b’u Burundi kuva bwabona ubwigenge, Kagame n’abambari be bakomeje gushotora icyo gihugu agamije guhirika ubutegetsi bwatowe n’abaturage kugira ngo abusubize ako agatsiko ku nyungu z’ubwoko. Ni muri uwo rwego kandi muri RUD-Urunana tugaya icyemezo cy’inkiko zo mu Bufaransa zakingiye ikibaba Jenerali Kagame n’ibyegera bye bahagarika iperereza no gukurikiranwa ku cyaha cy’iterabwoba cyo guhanura indege yari itwaye Nyakwigendera Perezida Juvenal Habyarimana w’u Rwanda na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira n’abari babaherekeje mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994. Turihanganisha imiryango y’ababuriye ababo muri icyo gikorwa kandi twemeza ko urufunguzo rw’iyi dosiye ari twe Abanyarwanda ubwacu tuzarwishakira. Ntabwo dukwiye gutegereza ubutabera bwa ba Mpatsibihugu kuko nk’uko byagaragaye mu manza za Arusha n'ahandi, inkiko zirimo ba Mpatsibihugu zirabogama kandi zikarengera inyungu zabo. Nidushobora kwibohora ubutegetsi bw'igitugu, tuzashyiraho «Commission Verite, Justice et Reconciliation» maze itangaze ukuri ku mahano yabaye mu Rwanda kandi uko kuri niko kuzatuma abanyarwanda bashobora kongera kubana mu mahoro azira uburyarya.
Banyarwanda, Banyarwandakazi
Twebwe abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) dufatanyije na Rassemblement Populaire Rwandais (RPR- Inkeragutabara) mu mpuzamashyaka Congres National pour la Democratie (CND). Turashimira Abanyarwanda bose cyane cyane abari mu gihugu kandi batangiye kwamagana ubutegetsi bw’abicanyi bwayogoje u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari.
Muri abo, harimo abiyemeje gufungwa baharanira uburenganzira bwabo banga gupfukamira Kagame n’agatsiko ke. Harimo kandi abasore n’inkumi biyemeje kwamagana ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame badakangwa n’iterabwoba ryo gufungwa, kunyerezwa, ndetse no kwicwa n’inzego za leta zishinzwe umutekano (State Security Forces-SSF).
Mu impuzamashyaka CND / NDC, turasanga inzira bariya basore n’inkumi biyemeje nikomeza, Kagame n’agatsiko ke bazahambira akarago mu gihe kitarambiranye. Ni mucyo rero dushyigikire ibikorwa byatangiye n’ibindi bizakurikiraho maze duharanire uburenganzira buri muntu utuye kw’isi afite nk’uko byemejwe na Declaration Universelle des Droits de l’Homme yemerejwe i Paris kuwa 10 Ukuboza 1948.
Kugira uburenganzira bwacu bizatuma twese nk’Abanyarwanda dukemura ibibazo byazanywe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo kandi twubake igihugu abatuye u Rwanda bose, Abahutu, Abatutsi, Abatwa n’abandi bahawe ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda bafitemo amahoro.
Imana ikomeze iduhe umugisha kandi ituyobore mu bikorwa bifitiye Abanyarwanda bose akamaro.
Bikorewe i Washington, DC, kuwa mbere Mutarama 2019
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)
Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unite et la Democracie