Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda Twibuka Amarorerwa yo muri 1994
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kuwa 6 Mata 2016, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda turongera kwibuka ku nshuro ya 22 amarorerwa yagwiriye igihugu cyacu, amahano yahekuye u Rwanda, akaga twaguyemo kuva icyo gihe kugeza magingo aya. Mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana), no mw’izina ryanjye bwite, twunamiye abo bose bishwe bazira icyo baricyo n’ibitekerezo byabo. Twifatanyije kandi n’ababuze ababo kuva mu Kwakira 1990 kimwe n’abakomeje gufungwa, guhohoterwa cyangwa kuvutswa ubuzima bwabo n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi burangajwe imbere na Jenerali Paul Kagame.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Imyaka makumyabiri n’ibiri ntabwo ari mike, ariko kandi nta nubwo ishobora kutwibagiza amakuba yatugwiriye cyane ko inkovu Abanyarwanda twatewe n’intambara FPR-Inkotanyi yadushoyemo, zihora zitonekwa n’ubwicanyi ndengakamere, ihohoterwa n’akarengane byigaragaza mu Rwanda uko bwije, uko bukeye. Kubera izo mpamvu, muri RUD-Urunana, twemera ko hari abandi Banyarwanda duhuje mu buryo tubona kandi tunenga Paul Kagame n’imiyoborere ye ishingiye kuri politiki y’ubwikanyize, irondabwoko n’igitugu.
Mu by’ukuri, Jenerali Paul Kagame n’umutwe we wa politiki, FPR-Inkotanyi ntabwo bashobora guhoza Abanyarwanda amarira bo ubwabo babateye, mu gihe bakomeje guhohotera, gufunga no kwica abandi Banyarwanda haba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Ntabwo aribo rero bavana igihugu mu bibazo bagishoyemo kuko batabifitiye ubushobozi n’ubushake. Niyo mpamvu twemeza ko ubutegetsi buri mu Rwanda, budashobora kugeza Abanyarwanda ku bwiyunge nyakuri, mu gihe bushingira kuri politiki y’ivanguramoko bubateranya (divide and rule).
Kubera izo mpamvu rero, dusanga nta kizere Abanyarwanda bashobora kugirira ubutegetsi butemera ko ubushobozi bw’umuntu mu guteza imbere igihugu cye butagomba gushingira habe na rimwe ku bwoko akomokamo cyangwa ku bindi bivangura. Ni muri uru rwego u Rwanda rukeneye byihutirwa ubuyobozi bufite ubushobozi n’ubushake bwo guhindura amatwara yageza Abanyarwanda ku bwiyunge nyakuri, ubwisanzure n’iterambere rirambye kuri buri muturarwanda.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe Nshuti z’u Rwanda,
Abiyemeje guharanira impinduka muri politiki dukwiye kureba ibintu uko bimeze (truth and reality), kugira ngo twese hamwe tuzafatanye gutanga umuganda ureshya n’ikibazo kiri mu Rwanda tudashingiye ku marangamutima. Ni muri ubu buryo tubona ko:
• Politiki ishingiye ku moko n’uturere yazakomeza kuduteranya, ari nako idushora mu bibazo by’ingutu, aho gutanga umuti ku kibazo cya politiki gihari.
• Gutandukanya Jenerali Paul Kagame na FPR-Inkotanyi, ni ugukina Abanyarwanda ku mubyimba, ni ukwibeshya ku ngamba zo kugeza u Rwanda n’Abanyarwanda ku bwiyunge nyakuri.
Nyuma y’imyaka irenga makumyabiri ba Mpatsibihugu bashyigikira Jenerali Kagame, ubu batangiye kumuvanaho amaboko. Ibihugu by’ibihangange nka Leta zunze Ubumwe z’Amerika, kimwe n’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (European Union) bikomeje gusaba ko nyuma ya 2017 atakongera kw’iyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cyacu kubera inyungu z’amahoro y’Abanyarwanda n’akarere muri rusange. Ariko nyamara, arasa n’utabikozwa; iyo dusesenguguye dusanga akaboko kafashe ingoma ntabwo kiteguye kurekura. Amahirwe tugira, ni uko abakurambere bacu basize insigamigani zirimo amasomo akwiye kutuyobora. “ Akaboko kafashe i ngoma....” kagomba guhatirwa kurekura byanze bikunze.
Nkuko twakomeje kubigarukaho, dufatanyije na Rassemblement Populaire Rwandais (RPR- Inkeragutabara), ishyaka rigizwe ahanini n’Abatutsi bahoze mu ngabo za FPR-Inkotanyi, twashinze Inteko y’Igihugu iharanira Demokarasi (CND). Ni muri uru rwego twahagurukiye isafari ya demokarasi kugira ngo duhuze ingamba n’ibihe u Rwanda rugezemo. Tuzakomeza guharanira ko Abanyarwanda bo mu moko yose bagira uburenganzira n’ubufasha bureshya mu kunamira ababo, baba abaguye imbere mu gihugu ndetse n’abiciwe mu mahanga barimo n’impunzi z’Abahutu ziciwe mu mashyamba ya Kongo na n’ubu bigikomeje. Twiyemeje kugira uruhare mu gushakira Abanyarwanda umuti wa politiki binyuze mu biganiro (Dialogue Inter-Rwandais), no mu bundi buryo Abanyarwanda bahatirwa guhitamo mu gihe Jenerali Kagame yakomeza kurega agatuza.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kugira ngo amarorerwa yagwiriye u Rwanda atazongera kuba, mimucyo tubwizanye ukuri ku mateka yacu, tureke kuyahindura kuko ari irangamuntu y’Abanyarwanda. Nitureke kubeshyana no kujijisha urubyiruko nk’uko FPR- Inkotanyi ibikora mu ngando z’Intore, mu biganiro mbwirwa ruhame byo muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije gutoza Abanyarwanda umuco w’ubusumbane bushingiye ku moko. Ibi n’ibyo guhagarika tugashyira imbere ukuri kuzadufasha kubaka u Rwanda rubereye bose.
Banyarwanda, Banyarwandakazi ndetse namwe Nshuti z’u Rwanda,
Ntabwo narangiza ntongeye gusaba ko twesetwashyira hamwe aho turi hose, uko twaba tumeze kwose nta kuvangura, kugira ngo twibuke inzirakarengane ZOSE zahitanywe n’ishyano ryagwiriye igihugu cyacu kuva mu Kwakira 1990 kugeza magingo aya
Mugire amahoro kandi Imana igumye ibabe hafi.
Bikorewe i Washington, DC kuwa 6 Mata 2016
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)