NDC Goals:  Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.
About National Democratic Congress (NDC - CND)

NDC Goals: Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

How to Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region
Drive and Determination to  change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.
NDC Fundamental Principles

Drive and Determination to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

NDC Fundamental Goals and Principles
National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)
For Democracy, justice, equitable society that respects the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction.

National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

Contact NDC Team

Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda abifuriza Umwaka Mushya Muhire wa 2016

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana), no mw'izina ryanjye bwite, mbifurije umwaka mwiza wa 2016. Uyu mwaka twinjiyemo, uzatubere twese, Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe Nshuti z' u Rwanda uwo kongera imbaraga n’umurego mu gukunda igihugu cyacu, no kurushaho kucyitangira duharanira amahoro na demokarasi. Uyu mwaka twinjiyemo wa 2016 utangiranye ibibazo bikomeye mu rwego rwa politiki, ibibazo bitsikamira uburenganzira, ubwisanzure n’imibereho myiza ku Banyarwanda b’ingeri zose.

Mu mpera z’uyu mwaka ushize wa 2015, ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi bwahangaye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda yari yarishyiriyeho ubwo bwakoreshaga ikinamico rya Kamarampaka yo kurihindura, kugira ngo Jenerali Perezida Kagame yime ingoma ubuziraherezo mu Rwanda.

Muri RUD-Urunana, Kamarampaka twemera n’iyo kuwa 25 Nzeri 1961, ubwo Abanyarwanda bakemuraga impaka ku mugaragaro imbere ya Loni (UN) bongera gutsindagira ko bakeneye ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, bityo basezerera ubutegetsi bw’igitugu bw’ingoma ya cyami n’iya gikolonize. Twemera amahame remezo Abanyarwanda bashingiyeho muri iyo Kamarampaka, bemera ko abana b’u Rwanda ari bo aba Hutu, aba Tutsi n’aba Twa bose bafite uburenganzira n’ubushobozi bumwe mu kuyobora igihugu cyabo. Ntabwo twemera rero ko u Rwanda rwongera kugirwa umwihariko w’ubwoko bumwe nk’uko amatora yiswe referendum yo kuwa 18 Ukuboza 2015 abiteganya.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Tuzakomeza gutanga umusanzu mu gukoma imbere imigambi mibisha igamije kugundira ubutegetsi no gupyinagaza Abanyarwanda mu gihugu cyabo, bikorwa n’umutwe wa FPR-Inkotanyi urangajwe imbere na Paul Kagame. Ni muri urwo rwego dukangurira buri wese kurushaho guharanira ibiduhuza kandi byubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda

Ni ibiki byahuza Abanyarwanda dukwiye gufatira hejuru?

 Umuco mwiza wa demokarasi ushingiye ku burenganzira bw’ikiremwa muntu, kwishyira ukizana, kureshya imbere y’amategeko, kudahohoterwa kubera ubwoko, akarere umuntu aturukamo, idini arimo, amahoro ku giti cy'umuntu n’ibitekerezo bye. Dukwiye kurushaho guhuzwa n’umuco wo gutangaza icyo umuntu atekereza mu ruhame nta bwoba, tukagira uburenganzira n’ubwisanzure mu gushinga cyangwa kujya mw'ishyaka yihitiyemo cyangwa mu muryango udaharanira inyungu yishakiye, gutangiza ibikorwa by’imishinga ya kijyambere ku nyungu zacu niz’igihugu muri rusange. Hejuru ya byose ariko, ibikwiye kurushaho kuduhuza,  ni umuco mwiza wo gukorera no gufatira ibyemezo ahabona mu nyungu zibereye Abanyarwanda bo ubwabo cyangwa ababahagarariye bamaze gutangaza icyo babitekerezaho.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Amatwara ya politiki ihuza Abanyarwanda mu gikorwa rusange cyo kwimakaza umuco wa demokarasi n’amahoro mu Rwanda, abangamiwe cyane n’imiyoborere y’ingoma ya FPR-Inkotanyi isumbanya Abanyarwanda ishingiye ku moko n’andi macakubiri adatanga amahirwe y’ubwiyunge nyakuri. Muri RUD-Urunana, ntabwo twahwemye gushakisha ingamba zo gukoma imbere politiki ruvumwa ya FPR-Inkotanyi. Dufatanyije na Rassemblement Populaire Rwandais (RPR) Inkeragutabara, ishyaka rigizwe ahanini n’Abatutsi bahoze mu ngabo za FPR-Inkotanyi, twashinze Inteko y’Igihugu iharanira Demokarasi (CND/NDC). Nk’uko twakomeje kubigarukaho, dusanga umugambi w’amahoro mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari udashobora kugerwaho mu gihe ubutegetsi buriho bukoresha iturufu yo kugonganisha no kuvangura amoko, bukandamiza ubwoko bumwe butonesha ubundi, bwibasira imiryango runaka yo mu bwoko ubu n’ubu no gufata bamwe mu Banyarwanda nk’abenegihugu bo mu rwego rwa kabiri cyangwa rwa gatatu; mbese bagafatwa nk’abaja mu gihugu cyabo. Dusanga bene iyi miyoborere y’igitugu nta mwanya igifite mu Rwanda rwatubyaye. 

Ni iki gikwiye gukorwa?

Dushingiye ku miterere ya FPR-Inkotanyi n’abayobozi bayo, nta bushake bwa politiki bafite bwo kwemerera Abanyarwanda uburenganzira bwo kugira uruhare mu gutegura ejo habo hazaza. Mu byukuri, ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi burangajwe imbere na Jenerali Paul Kagame ni akaga ku Banyarwanda bose aho bava bakagera, ni umutwaro uremereye twikorejwe na ba Mpatsibihugu. Hagati aho ariko, dukwiye kumva ko ari twe ubwacu dufite inshingano z'ibanze zo kwivanaho uwo muzigo w’igitugu, ubucakara n’ubwicanyi. Twebwe ubwacu Abanyarwanda dukwiye kwiyumvamo inshingano n’imbaraga byo guha u Rwanda, igihugu cyacu, ubuyobozi burubereye kandi buturutse mu gushaka kw’abaturage b’ingeri zose. Kubera izo mpamvu, tubona ko bikwiye kandi ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda baharanira amahoro, ubumwe bw’Abanyarwanda na demokarasi bahaguruka bagatangaza bemye, ko barambiwe gukandamizwa n’ ingoma ya FPR-Inkotanyi na Paul Kagame; bityo bakaba nta mwanya bagifite mu Rwanda. Muri RUD-Urunana, twijeje Abanyarwanda ko tuzagendana mu isafari ya demokarasi haba ku manywa haba nijoro, ku mucyo, ndetse no mu mvura y'amahindu.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Mu bushishozi n’ubunararibonye bwabo,  abakurambere bacu bavuze ko “akaboko gafashe ingoma katayirekura, kayirekura ari uko bagaciye.”  Ibi Paul Kagame n’agatsiko ka FPR-Inkotanyi babyumva neza nk’uko bongeye kubigaragaza ubwo bitwikiraga ijoro bagakoresha kamarampaka mu cyumweru kimwe kugira ngo babone icyo bise Itegeko Nshinga rivuguruye. Icyo agatsiko kayobora u Rwanda kari kagamije, ni uguhuma amaso ba mpatsibihugu bagaha amafaranga n’ingufu mu rwego rw’umubano n’ibindi bihugu.

Niyo mpamvu Abanyarwanda dukwiye gufatanya kugira ngo duhirike agatsiko kari ku ngoma mu Rwanda. Ntabwo dukangurira abantu ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Ariko kandi, turabahamagarira guhaguruka ngo dufatanye kwirukana agatsiko kabundaraye hejuru y’u Rwanda, abaturage barwo n’umutungo warwo. Nimucyo tugire ubutwari bwo gukoresha uburyo nk’ubwo abandi Banyafurika  bakoresheje bibohora. Aha ndavuga nk’abaturage bo mu bihugu bya Burkina Faso, Misiri, na Tuniziya. Muri ibi bihugu, abaturage bashize ubwoba birukana abanyagitugu ku manywa y'ihangu. Natwe rero,  gushira  ubwoba niyo ntambwe ya mbere mu kwigaranzura Paul Kagame, agatsiko ke  na FPR- Inkotanyi.

Muri RUD-Urunana by’umwihariko, no mu Nteko y’Igihugu iharanira Demokarasi (CND/NDC) muri rusange dushyize imbere ibiganiro bya politiki mu gushaka umuti w’ikibazo cya politiki mu Rwanda. Niyo mpamvu dukomeje gukangurira Jenerali Kagame kumva ibyifuzo by’Abanyarwanda, aho kubahatira ubuyobozi badashaka kandi batemera. Gukomeza kuvunira ibiti mu matwi ahangana n’ugushaka kw’Abanyarwanda bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye we n’ibyegera bye, nk’uko byagendekeye abandi banyagitugu nka  Colonel Muammar Gaddafi batsinze muri ruhurura mu gihugu cya Libiya. Turamagana politiki yo kugundira ubutegetsi no gushora abana b’u Rwanda mu ntambara zo mu karere zigamije gushyigikira inyeshyamba zo mu bwoko bw’Abatutsi muri Kongo ndetse no mu Burundi. Turasanga gukomeza kwivanga mu bibazo bya politiki y’ibihugu duhana imbibi ari amakosa ashobora gukururira igihugu cyacu ibibazo by’umutekano no gukaza amacakubiri ashingiye ku moko n’ubundi asanzwe mu Rwanda muri iki gihe.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Umwaka wa 2016 dutangiye none, uzababere uw’amahoro, ubuzima bwiza n’uburumbuke. Ariko  by’umwihariko, ndabifuriza kuzawubonamo igisubizo gikomeye cyo kwigaranzura Paul Kagame  n’ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda. Ngo «Imana yirirwa ahandi igataha I Rwanda»; twizere ko uyu mwaka utangiye Imana izafasha Abanyarwanda kwigobotora ingoma ibakandamiza noneho buri Munyarwanda aho ava akagera akabaho mu mahoro asesuye.

Imana ikomeze iduhe umugisha.

Bikorewe i Washington, DC kuwa mbere Mutarama 2016

Dr. Jean-Marie Vianney Higiro

Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) 


NDC: Charte Rwandaise des Droits et Libertés

Charte Rwandaise des Droits et Libertés est le fondement de la lutte que nous menons pour la Vérité, la Justice pour tous, une Réconciliation authentique, l'Égalité et l'Équité.

Ready for Consensual Democracy of, by, for the people ?

Contact us and Get More Information