Mu mwaka w’ 1994, ubwo nyakwigendera Nelson Mandela yatangaga ubuhamya k'ubuzima bwe mu nyandiko yise “Inzira Ndende yo Kwibohora (Long Walk to Freedom)”, yagarutse ku birango by’umuyobozi nyawe.
Mandela yavuze ko umuyobozi ari nk’umushumba w’intama uziyoborera ahirengeye, maze izifite imbaraga zigafata iya mbere izindi zigakurikiraho.
Imiyoborere ishingiye ku bwizerane nibwo buryo bwiza bwo gukora nta rwikekwe, ni akabando gasindagiza Abasangirangendo batahiriza umugozi umwe kandi batumbiriye intego rusange.
Icyo Ijambo ry’Imana ritubwira
Imiyoborere myiza inavugwaho muri Bibiliya Yera ndetse na Torah, Kuva 18:1-20, 23,
Yetiro, sebukwe wa Mose amugira inama kubera ko yari ataramenya ibanga ry’imiyoborere myiza. “Ibyo ukora ibyo si byiza. 18 Ntuzabura gucika intege ndetse n’aba bantu muri kumwe uzabananiza; kuko inshingano iremeye kandi ntiwashobora kuyiheka no gukora uri wenyine. 19 None umvira ibyo nkubwira; ndakugira inama, Imana iyigufashemo. Ube ari wowe mushyikirwa w’amagambo w’abantu n’Imana ujye ushyira Imana imanza zabo: 20 kandi ujye ubigisha amategeko yayo, n’ibyo yategetse, ujye ubereka inzira bakwiriye gucamo n’imirimo bakwiriye gukora. 21 Kandi utoranye mu bantu bose abashoboye ubucamanza, bubaha Imana, inyangamugayo, banga impongano; ubahe ubutware, bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi icumi icumi. 22 Bajye bacira abantu imanza zoroheje igihe cyose, maze izikomeye bajye rwose bazikuzanira. Niho uziyorohereza umuruho, nabo bazajya bafatanya nawe. 23 Nugira utyo, Imana ikabigutegeka, uzabishobora, kandi uba bantu bose buzagera iyo mugana kandi bafite amahoro.” 24 Mose yumvira sebukwe, akora ibyo yamubwiye byose.”"
Muri iyi mirongo yo mu gitabo gitagatifu, harabonekamo ibintu bitatu by’ingenzi:
- Abanyagitugu ni abayobozi babi
- Abayobozi beza ni abatega amatwi bakumva inama,
- Abayobozi beza bayoborana urugwiro.
Imiyoborere Ntangarugero ya General Musare ni Ntamakemwa
Ntawashidikanya, Jenerali Musare, umugaba mukuru w’Ingabo AN-Imbonezagutabara yujuje zirira ngingo ebyiri za nyuma zivugwa hejuru. Nanone kandi, ntawabura guhamya ko uyu mu Jenerali utuje kandi ucisha make ari intwari ikomeye ku mpunzi z’Abanyarwanda ziri mu burasirazuba bwa Kongo, kubera ko yakomeje kuzibungabungira umutekano kuva muw’ 1996. Abenshi mu mpunzi uhereye ku bana ukageza ku basaza, bamufata nk’umwambari ukomeye ubaba hafi mu kubarindira umutekano. Abenshi mu mpunzi ntibarageza ku myaka makumyabiri; ibi bikaba bisobanura ko ari abatabawe n’ingabo ayoboye. Nyamara uyu Jenerali Musare wabaye ikirangirire ntabwo azwi cyane, nubwo hari bamwe bagiye bumva amakuru avuga ibigwi bye mu mashyamba ya Kongo.
Ntayindi mpamvu, ni uko adakunda kwishyira hejuru no kwigaragaza cyane uretse, iyo bibaye ngombwa ku mpamvu zo kurengera impunzi z’Abanyarwanda..
Ni Imbata y’Amahoro
Kimwe mu bihe Jenerali Musare yavuye mu birindiro, ni mu gikorwa cyo gutanga intwaro cyabereye ahitwa i Kasiki iri mu ntara y'Amajyaruguru ya Kivu (Kongo). Icyo gihe yaboneyeho kugirana inama n’abayobozi batandukanye b’igihugu cya Kongo (RDC) barimo uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Bwana Antipas Mbusa Nyamwisi, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bwana Julien Paluku, abayobozi b’inzego z’ibanze za Kongo, abayobozi ba gakondo (chefs coutumiers) n’abayobozi b’Ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Kongo (MONUSCO). Muri rusange, abo bavuganye bishimiye uburyo abonamo imikemurire y’ibibazo by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari. Ibi byatumye aba bayobozi batandukanye bamubonamo “imbata y’amahoro.”
Ndibuka ko Umujyanama wa Perezida wa Kongo mu birebana n’umutekano yambwiye ko abona Jenerali Musare ari umuntu wicisha bugufi, bityo akaba ashobora kungurana ibitekerezo n’abandi ku bibazo by’amahoro mu karere. Namusubije ko “Umuyobozi mwiza worohera abo ayobora bagakorera mu bwisanzure nta rwikekwe, ubundi agirirwa ikizere n’abo akuriye ndetse n’abandi bashobora kugendana mu nzira igana ku mahoro.”
Ni muri urwo rwego nyine, Jenerali Musare yashoboye kuyobora ingabo zabungabunze umutekano w’impunzi z’Abanyarwanda muri iyi myaka irenga icumi kandi tutibagiwe ko abanyemo neza n’abaturage ba Kongo..
Kugira ngo urusheho kumenya Inteko y'Abaharania Demokarasi, dusure aha:
http://www.nationaldemocraticcongress.org
cyangwa kuri Facebook:
http://www.facebook.com/NDCRwanda
no kuri Twitter @fkanyami.
Felicien Kanyamibwa, PhD
President, Inteko y'Abaharira Demokarasi
(Bishyizwe mu Kinyarwanda na Narcisse Seziragiha, Vice-President wa RUD-Urunana)