Ubutumwa Umuyozi wa RUD-Urunana Ageza Ku Banyarwanda Mu Gihe Twizihiza Isabukuru y’Imyaka 61 u Rwanda Rumaze Rusubiranye Ubwigenge.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mw’izina ry’abagize RUD Urunana (Ralliement pour l’Unité et la Démocratie - Rally for Unity and Democracy - Urunana) na RPR Inkeragutabara duhuriye mw' Ishyirahamwe Riharanira Demokarasi ( Congrès National pour la Démocratie - National Democratic Congress - NDC / CND) mbifulije isabukuru nziza y’imyaka mirongo itandatu n’umwe U Rwanda rusubiranye ubwigenge. Kw’italiki ya mbere Nyakanga 1962 nibwo ibendera ry’Ababiligi ryurukijwe maze ibendera ry’U Rwanda riralisimbura mu Rwanda hose bivuze ko ubutegetsi bw’abakoloni b’abanya-Buraya bwari bucyuye igihe.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kuli uyu munsi twibuke ko hali abanyarwanda baharaniye gusubirana ubwigenge kandi bakomokaga mu Bahutu, mu Batutsi, no mu Batwa. Uyu munsi cyakora ntiwibukwa mu Rwanda ruyobowe na Perezida Pawulo Kagame n’ishyaka rye ryiyise Umuryango wa FPR Inkotanyi. Impamvu nyamukuru ni uko iri shyaka na nyiraryo bafite imikorere ya cyami. Twibuke ko, mbere yo kugera ku bwigenge, ababuharaniye babanje kwigaranzura ingoma ya cyami yali igizwe n’agatsiko k’abatutsi b’indobanure bakomokaga mu bwoko bw’Abatutsi b’Abanyiginya n’Abega. Ntibyaboroheye kuko hali abahasize ubuzima bishwe n’ingabo z’Umwami kubera gusa gushaka ko hajyaho ubwami bushingiye kw’itegonshinga (constitutional monarchy) nkuko bimeze mu Bubiligi cyangwa mu Bwongereza.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ingoma ya FPR Inkotanyi, muli gahunda yayo yo guhanagura amateka, igenda iyacurika ivugako abanyarwanda bali bameranye neza ku ngoma y’ubwami maze ntibavuge intambara yo ku Rucunshu cyangwa se ubwicanyi bwakorewe abahinza, ubuhake,ubucakara, n’ikoro. Mu byo bise ingando intore zihuriramo no mu nyandiko z’abambalr b’iryo shyaka buli gihe bakora uko bashoboye kugirango bitiririre amahano yabaye mu Rwanda Perezida Gregoire Kayibanda na Joseph Gitera Habyarimana maze bakabasebya bakabitirira ubwicanyi n’ivanguramoko.
Aba banyapolitiki bazwiho kuba baratinyutse kubwira ingoma ya Mutara III Rudahigwa akababaro ka rubanda rugufi rwali rugizwe n’Abahutu n’Abatutsi n’Abatwa badafite ibikingi n’amashyo, bari barahejwe mu mashuli, mu butegetsi no mu bucuruzi. Abari basigatiye ingoma ntibabyumvise ahubwo bahisemo gushaka kwica abatavuga rumwe nabo maze baherako babwira Umuryango w’Abibumbye (United Nations) ngo bo barashaka ubwigenge.
Gregoire Kayibanda, Joseph Gitera Habyarimana, Aloys Munyangaju, Barthazar Bicamumpaka na Dominique Mbonyumutwa n’abandi Banyarwanda basobanukiwe iby’imibereho n’imibanire y’icyo gihe babibonyemo amayeri akomeye n’ubuliganya bwo kugira ngo abakoloni b’ababiligi nibamara kuva mu gihugu ingoma y’Abatutsi b’Abanyiginya n’Abega ikomeze ikandagire rubanda rugufi rw’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa. Niyo mpamvu abo banyapolitiki bafatanyije n’abaturage b’amoko yose maze bahirika ubutegetsi bwa cyami. Kw’itariki ya 28 Mutarama 1961 abanyapolitiki bahuliye i Gitarama maze bavanaho ubwami maze batangaza Repubulika. Repubulika imaze gusimbura ubwami nibwo u Rwanda bwasubiranye ubwigenge kw’itariki ya mbere Nyakanga 1962.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Abanze ubutegetsi bwa Repubulika bafashe inzira y’ubuhungiro maze batera u Rwanda baliyise INYENZI, aribyo byavugaga INgangurarugo yiYEmeje kuba ingeNZI. Republika imaze kubulizamo ibitero by’inyenzi batangiye gahunda ndende yo kwisubiza ubutegetsi. Kw’itariki ya mbere Ukwakira 1990 abana babo bagarutse bambaye uruhu rw’intama bavuga ko baharanira demokarasi. Intambara y’ubutita yali irangiye (Cold War), ba mpatsibihugu b’i Buraya n’Amerika bashakaga uburyo bakongera kwigarurira Afurika maze bashyigikira FPR Inkotanyi ku buryo bushoboka igera ku butegetsi hishwe abanyarwanda barenga miliyoni balimo Abahutu, Abatutsi, Abatwa ndetse n’abanyamahanga.
Perezida Pawulo Kagame na FPR Inkotanyi bageze ku butegetsi mu mivu y’amaraso maze kugira ngo babwikubire bavuga ko habaye genocide yakorewe Abatutsi nk’aho Abahutu n’Abatwa batishwe. Ba mpatsibihugu bahereyeko bashyiraho urukiko rwo gukulikirana Abahutu gusa maze bahitamo gukorana n’agatsiko k’abicanyi bakomoka mu bwoko bw’Abatutsi. Ubutegetsi bw’aka gatsiko ntaho butaniye n’ubwa cyami. Imyanya ikomeye mu butegetsi bwa gisilikare n’ubwa gisivili, ubucuruzi, amashuli meza, ibibanza byiza, ubutaka bwiza byikubiwe n’Abatutsi b’indobanure bakomoka ku gatsiko k’Abatutsi bali ku butegetsi mbere ya 1959. Umuntu wese uvuze cyangwa wamaganye ibyo aka gatsiko gakora karamwica.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ababiligi nibo bavanyeho ububasha umwami yali afite bwo kwica umunyarwanda wese ashatse n’igihe cyose abishakiye. Uyu munsi mu Rwanda Perezida Pawulo Kagame yica uwo ashatse igihe ashakiye, akoresheje agatsiko ke. Niyo mpamvu mujya mwumva ngo hali umurambo wagaragaye muli ruhurura, cyangwa wagaragaye mu gashyamba aha naha, cyangwa ngo umanitse mu giti, cyangwa ngo umuntu yiyahuye yimanitse mu nzu, cyangwa ngo yirashe, cyangwa ngo yishwe n’abantu batazwi, cyangwa se ngo yarabuze, kenshi kubera ko bamwishe noneho intumbi ye bakayitwika. Abaraswa ku manywa y’ihangu nabo mujya mubumva. Yego ubwicanyi bwabayeho ku ngoma ya cyami aliko ubwakozwe kandi bugikorwa n’ingoma ya Pawulo Kagane na FPR Inkotanyi burarenze.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kuli uyu munsi abagize RUD-Urunana (Rally for Unity and Democracy - Urunana) na RPR Inkeragutabara duhuriye mw' Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi (Congrès National pour la Démocratie - National Democratic Congress) turabashishikaliza kuzilikana kwibohora.
Ntitubabwira guhangana n’ababarusha ingufu aliko hali nko kutitabira ibikorwa bya gahunda mbisha ya Perezida Pawulo Kagame na FPR Inkotanyi, gutabarana iyo mutewe n’abicanyi boherejwe n’ubutegetsi ntimurebere gusa, gukoresha itumanaho mufata amajwi n’amafoto mubyohereza hanze y’igihugu, kubika ibimenyetso by’ubwicanyi mukorerwa kuko ubutegetsi burasaza bukavaho, gukora urutonde rw’abicanyi ba FPR Inkotanyi rubabuza amahwemo maze mukarubika, n’ibindi mwebwe mushobora kwitekerereza bitewe n’uko aho mutuye mubona uko ibintu byifashe, mbese turabasaba kwitabira ibikorwa byo gutera umugongo ihohoterwa n’ihonyozwa rikozwe n’ubutegetsi buriiho (civil disobedience) bidashyira ubuzima bwanyu mu kaga.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Twese nidufatanya, tuzikiza sekibi igizwe na Perezida Pawulo Kagame na RPF Inkotanyi. Tuzasezerera ingoma y’abicanyi n’abajura bamaze imyaka bayogoza akarere k’ibiyaga bigali (the Great Lakes Region), bateza intambara kandi basahura muli Republika ya Demokarasi ya Kongo, bateza akaduruvayo mu Burundi, bafunga imipaka ihuza U Rwanda n’ibindi bihugu bitewe n’uko Perezida Kagame yaramutse, bohereza abicanyi mu nkambi zituwe n’impunzi z’Abahutu mu bihugu bahungiyemo, bahigisha uburozi n’imbunda ababahungiye mu bindi bihugu, bica kandi banyereza abatinyutse kunenga ubwo bugome n’ubwicanyi, n’ubujura.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kuli uyu munsi twibuka abanyarwanda baharaniye gusubirana ubwigenge twongeye kwibutsa ko twe muri RUD-Urunana hamwe na RPR-Inkeragutabara igizwe n’Abanyarwanda bahoze muri RPF-Inkotanyi, duhuriye mu ishyirahamwe rya NDC/CND dukomeje guhamagarira Abanyarwanda kwigaranzura ingoma y’agatsiko imaze kuyogoza U Rwanda n’Afurika yo hagati.
Muri urwo rwego dukomeje kwibutsa intego zacu zirimo ibi ibimwe bikulikira:
- Gukomeza kwamagana ibikorwa bya Pawulo Kagame n’agatsiko ke ka RPF Inkotanyi kabaye ikibazo gikomeye mu karere aho gahora gatera ibihungu, kica abanyarwanda, impunzi, n’ abaturage b’ibyo bihugu, kandi gasahura, ku buryo katesheje icyubahiro abanyarwanda bari bafite;
- Gukemura ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda mu karere no mu isi yose;
- Gukomeza guharanira ko Pawulo Kagame n’agatsiko ke bicarana n’abaharanira ubumwe, amahoro na demokarasi mu Rwanda, hakaba ibiganiro bigamije kugera ku ntego zo kugarura ubumwe, amahoro, ubwiyunge, na demokarasi (Dialogue-Inter-rwandais hautement inclusif);
- Kwitegura ko ibyo biganiro bizatugeza ku ntego yacu ya Demokarasi nyarwanda yumvikanyweho (Democratie Consensuelle - Consensual Democracy).
Imana ikomeze iduhe umugisha kandi ituyobore mu bikorwa bifitiye Abanyarwanda bose akamaro.
Bikorewe i Washington, DC, Taliki ya Mbere Nyakanga 2023
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)
Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie
e-mail:
web: http://www.ndcnd.org