Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana Ageza Ku Banyarwanda Mu Gihe Twibuka Ku Nshuro ya 29 Amahano Yagwiriye u Rwanda.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kuri uyu munsi taliki ya 6 Mata 2023, turibuka imyaka makumyabiri n’icyenda U Rwanda, igihugu cyacu dukunda, kigwiriwe n’amahano. Ndagirango mbonereho mw’izina ry’abo dufatanyije muri RUD-Urunana (Ralliement pour l’Unité et la Démocratie/Rally for Unity and Democracy -Urunana) no mw’izina ryanjye bwite, mbamenyeshe ko twifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti kwibuka ibyabaye mu Rwanda muri 1994. Amahano yabaye mu Rwanda ntabwo azibagirana mu mateka y’abanyarwanda.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Icyo gihe muri 1994, ayo mahano yahekuye U Rwanda ntawe atagizeho ingaruka hirya no hino mu gihugu. Imiryango myinshi, yaba iy’Abatutsi, iy’Abahutu ndetse n’iy’Abatwa yapfushije abantu. Bamwe bishwe n’Interahamwe, abandi bicwa n’abasirikari ba FPR-Inkotanyi iyobowe na Jenerali Paul Kagame bafatanyije n’abakada babo.
Mugihe twibuka inzirakarengane, twilinde abakoresha uyu munsi kugirango batsindagire inzangano cyane cyane inzangano zishingiye ku moko nk'uko ubutegetsi bw’ishyaka Rwandan Patriotic Front (RPF) cyangwa Umuryango wa FPR Inkotanyi ubikora. Intambara yatangijwe n’iryo shyaka kw’itariki ya mbere ukwakira mu 1990 yakoze mu nda abanyarwanda hafi ya bose kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, n'ubwo iryo shyaka rimaze gufata ubutegetsi ryatangiye kwandika amateka rishyira ubwicanyi bwose bwakozwe ku bwoko bw’Abahutu. Kwandika amateka ameze gutyo ni ukugirango abategekaga FPR Inkotanyi bakiliho badakulikiranwa n’ubutabera kandi kugira ngo urubyiruko ruzakure ruzi amateka agoretse gusa hakoreshejwe iyozabwonko (indoctrination).
Ibyo cyakora ntibizabuza ukuri kujya ahagaragara kuko ubwicanyi bwabaye bwakozwe ku manywa y’ihangu.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Igihe FPR Inkotanyi yashozaga intambara iturutse Uganda muli bimwe yavugaga harimo guharanira demokarasi, uburenganzira bw’ikiremwa muntu, kurangiza ikibazo cy’ubuhunzi no kuvanaho ubusumbane bukabije bushingiye ku mutungo. Siko byagenze. Ahubwo FPR yishe abanyarwanda b’amoko yose aho yanyuze ifata ubutegesti. Mwibuke ubwicanyi yakoze muli Byumba, Ruhengeri, i Kibeho, i Kanama no muri Republika ya Demokarasi ya Kongo, abishwe imirambo igatwikirwa i Gabiro cyangwa se mw’ishyamba rya Nyungwe n’ahandi henshi. Abo bose ntibavugwa ngo bibukwe nk’aho bo batari abantu. Ibi mvuze ntibihanagura ubwicanyi interahamwe ziganjemo Abahutu zakoze zica inzirakarengane z’Abatutsi mu Rwanda.
FPR Inkotanyi yuliriye ku bwicanyi yakoraga no ku bwicanyi bw’interahamwe ifata ubutegesti maze yubaka igitugu gishingiye k’umuntu umwe, aliwe Jenerali Paul Kagame wica agakiza. Uyu Jenerali Paul Kagame yaje gushyiraho agatsiko kagizwe n’indobanure z’Abatutsi bahungutse Uganda n’i Burundi maze kikubira ubutegetsi mu gisilikare, mu madini, mu mashuli, mu bucuruzi, mu binyamakuru, mu mashyirahamwe yigenga no muli buli kantu kose gashobora kuzana umutungo cyangwa gukwirakwiza ubwamamare bw'agatsiko ku isi. Ugize ngo aravuze kakamwica cyagwa se yagira Imana akagahunga.
Umubare w’impunzi z’abanyarwanda aho kugirango ugabanuke, wariyongereye kandi uracyakomeza kwiyongera kubera ubutegetsi bushingiye ku bwicanyi hakoreshejwe kwicisha inzara, imbunda, agafuni, uburozi, gereza, guhotora, iyacarubozo, n’ubundi buryo bw’ubugome.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kugirango akagatsiko k’Abatutsi gapfukirane ukuri, kagiye gashaka Abahutu bo kwereka amahanga ya bampatsibihugu kugirango kayabeshye ko ubutegetsi busangiwe n’amoko yose mu Rwanda maze kabone amaboko yo kurushaho gukandamiza abanyarwanda. Ni muli urwo rwego rwo gukandamiza abanyarwanda, amahano yabaye mu Rwanda kayahinduyemo “jenoside yakorewe Abatutsi” kugira ngo kayicuruze.
Niyo mpamvu umunyamahanga wese ukandagiye mu Rwanda bamujyana gusura inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi. Wagirango ni umutungo ujyanwa mu mulika gulishwa aho berekana uduhanga bakavuga ko ari utw’Abatutsi bishwe muli jenoside. Nyamara bizwi neza ko aho ingabo za FPR Inkotanyi zanyuraga zasangaga imirambo y’abo Interahamwe zimaze kwica noneho nazo zikica abaturage zihasanze. Ubwo inkotanyi zabwiraga ibitangazamakuru byo mu mahanga ngo nibize birebe ibyo Abahutu bakoze. Ibyo mbabwiye mu Rwanda ntawabivuga kuko yakwicwa cyangwa agafungwa. Nta nama n’imwe iba, nta gikorwa na kimwe kiba agatsiko kayobowe na Kagame katitabaje “jenoside yakorewe Abatutsi”.
Ikibazo cyose kivutse, mu kugisobanura hitabazwa jenoside yakorewe Abatutsi nyamara ngo mu Rwanda ubwoko ntibukibaho ngo habaho “Ndi umunyarwanda gusa.” Cyakora abanyarwanda bamaze kugenda basobanukirwa kuko hali Abatutsi bashize ubwoba batangiye kwamagana igitugu, ibinyoma n’ubwicanyi bwa General Kagame. Bamwe nka Niyomugabo, Kizito Mihigo na Innocent Bahati Mihigo bahisemo gukomera ku bitekerezo byabo aho kuba ingaruzwamuheto maze FPR Inkotanyi irabica. Abo n’ibitambo bya demokarasi..
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Abanyarwanda nibo bazikiza igitugu cya Kagame n’agatsiko ke, ntabwo ali abanyamahanga. Abanyamahanga ntibazavana umukozi wabo General Kagame ku butegetsi. Niwe ubibira amabuye y’agaciro muli Republika ya Demokarasi ya Congo. Iyo bashatse uwohereza ingabo mu kindi gihugu kulinda inyungu zabo arikiriza ati “Ndiyo Bwana” nka kera ku ngoma ya gikolonize.
Ni ngombwa rero ko abanyarwanda twese dushyira hamwe tukigobotora igitugu. Niyo mpamvu Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (Rally for Unity and Democracy; RUD-Urunana) rwishyize hamwe na Rassemblement Populaire Rwandais (RPR) - Inkeragutabara mw’ihuriro ryitwa Conseil National pour la Democratie (CND) cyangwa National Democratic Congress (NDC), kugirango dufatanye n’abandi banyarwanda kwikiza igitugu kiriho mu Rwanda.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nitwunamire inzirakarengane aliko dutekereza ejo hazaza. Nitwitabire ibikorwa byo kwikiza igitugu mu bushishozi kuko Jenerali Kagame n’agatsiko ke kakwirakwije abicanyi hirya no hino ku isi bo guhiga abakarwanya..
Imana ikomeze iduhe umugisha kandi ituyobore mu bikorwa bifitiye Abanyarwanda bose akamaro.
Bikorewe i Washington, DC, Taliki ya 6 Mata 2023
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)
Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie
e-mail:
web: http://www.ndcnd.org