Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana Ageza ku Banyarwanda Abifuriza Umwaka Mushya Muhire wa 2023.
Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana Ageza ku Banyarwanda Abifuriza Umwaka Mushya Muhire wa 2023
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mw’izina ry’abagize RUD Urunana (Rally for Unity and Democracy Urunana) no mw’izina ryanjye bwite mbifurije umwaka mwiza wa 2023. Uzababere muhire, ubazanire umugisha n'amahirwe menshi muri gahunda zanyu.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Muri ubu butumwa, ndibanda ku mpamvu zo kwamagana ikoreshwa ry’ubwoko bw’abatutsi nk’intwaro yo gushoza intambara mu karere k’Ibiyaga Bigari by’Afurika (Great Lakes of Africa).
Guhindura ubwoko intwaro n’indwara kirimbuzi idashobora gutuma abatuye Afrika batera imbere cyane cyane ko umugabane w’Afurika ufite ibihugu byinshi, amoko menshi n’indimi nyinshi n’imico itandukanye, cyakora myiza.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Umwaka wa 2022 urangiye hari bamwe mu bana b’u Rwanda baguye ku rugamba muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo baroherejweyo bitwa M23 ngo baharanire uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda. Mwibuke ko abo bakunze kwitwa Abatutsi b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.”
Ibyo ni ibikunze gutangazwa n’uwo mutwe hamwe ndetse na Jenerali Paul Kagame n’ubutegetsi bw’Umuryango wa FPR-Inkotanyi. Birakwiye ko tubibuka hamwe n’inzirakarengane z’Abanyekongo zikomeje kwicwa n'iyo M23 ifatanyije n’ingabo z’u Rwanda.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Dusubize amaso inyuma twibuke ko Umuryango wa FPR Inkotanyi, mu gihe wavaga muri Uganda utera u Rwanda wavugaga ko uharanira demokarasi, ubutegetsi buboneye bushingiye ku mategeko n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
"Amanyanga ya FPR Inkotanyi" yihishe mu masezerano yagiranye n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda icyo gihe ndetse n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana w’u Rwanda na Perezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi byavuyemo itsembatsemba n’itsembabwoko muri 1994, nyuma FPR ibyita "jenoside yakorewe Abatutsi."
Umuryango wa FPR Inkotanyi na Jenerali Paul Kagame bahereyeko bafata jenoside nka zahabu maze bayuririraho bashinga ubutegetsi bugizwe n’agatsiko k’Abatutsi bahungutse bavuye muri Uganda n’i Burundi. Kuva icyo gihe, iyo hagize uwamagana ubwicanyi cyangwa ubusahuzi agatsiko kari ku butegetsi mu Rwanda gakora, gaherako kavuga ko afite ingenga bitekerezo ya jenoside yaba Umututsi, Umuhutu cyangwa Umutwa, maze kakamutoteza, kakamufunga, kagatuma ahunga igihugu, cyangwa se kakamwica ku buryo u Rwanda rwahindutse igihugu gikoresha igitugu, cya kindi kinjira no mu rugo rw’umuntu kikagonganisha umugore n’umugabo, abavandimwe ndetse n’inshuti (totalitarian state.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Agatsiko kagize Jenoside y’Abatutsi intwaro mu bubanyi n’amahanga gashakisha amaronko ya politiki n’iy’amafaranga maze gakwirakwiza abambari bako mu mahanga mu cyo kise Diaspora Nyarwanda cyangwa se imiryango ya Ibuka. Iyo hagize uvugira mu mahanga akavuga uko kari, gaha amategeko iyo miryango maze igahaguruka ikakameza ngo ishyano ryaguye.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Muri 2015, ako gatsiko k’Abatutsi kari ku butegetsi mu Rwanda kabwiye isi yose ko hagiye kuba Jenoside y’Abatutsi mu Burundi. Ndagira ngo byumvikane neza ko iyo mvuze agatsiko k’Abatutsi, ntabwo mba mvuze Abatutsi bose.
Agatsiko kayoboye u Rwanda maze gakoresha bamwe mu Batutsi b’i Burundi bashuka benewabo ngo bahunge nkaho gukemurira ibibazo n’abandi Barundi batagombye guhunga kandi hatabaye imvururu bitari gushoboka. Kahereyeko gashyira imodoka zitwara abantu aho u Rwanda ruhana imbibi n’u Burundi kugira ngo Abatutsi bahungire mu Rwanda. Ubwo niko kashatse guhungabanya ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza aliko umugambi w’agatsiko ubulizwamo. Ntikavuye kw’izima kuko kahereyeko gashaka insoresore z’Abatutsi mu mpunzi zari zimaze kwinjira mu Rwanda maze gashyiraho umutwe witwa Red Tabara, ngo wo kurengera Abatutsi mu Burundi.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mbere y’aho muri za 1996, agatsiko k’Abatutsi kari ku butegetsi mu Rwanda kakoze iyo bwabaga kabwira Abanyamulenge ngo nibahungire mu Rwanda ngo kazabasubiza muri Kongo kamaze gufata ubutegetsi muri Kongo. Abanyamulenge babyemeye, ubu babaye impunzi. Iyo hagize ushatse kwisubirira muri Kongo karamwica.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Uyu mwaka wa 2022 agatsiko kawurangije nabi. Ako gatsiko kinjije ingabo z’u Rwanda muri Kongo, maze gatangira kuvuza induru ko hagiye kubayo Jenoside y’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ngo hamwe n’Abatutsi. Nyamara, icyo ako gatsiko kishakira, ni amabuye y’agaciro. Umugambi wako warapfuye kuko kasanze ubutegetsi bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo yarawutahuye. Perezida Felix-Antoine Tshisekedi wabanje kwiyegereza agatsiko k’Abatutsi bo mu Rwanda, yaje gusobanukirwa n’imikorere yako, amayeri yako, asanga kagendera ku mikorere y’abicanyi bafite roho mbi. Magingo aya, amahanga yose yahagurukiye kwamagana agatsiko kayoboye u Rwanda mu buryo abanyagitugu nka Idi Amin Dada yayoboye Uganda mu myaka ya za 1970. Aha ndavuga imikorere yo kugambirira guhirika ubutegetsi no kwica abayobozi bo mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Agatsiko k’Abatutsi kari ku butegetsi mu Rwanda kigize umuvugizi n’urwego rukuru rw’Abatutsi bo mu karere k’ibiyaga bigari (Great Lakes Region of Africa). Mw’itangiriro, ako gatsiko kabanje kwigira umuvugizi w'Abatutsi bitwa Abanyamulenge, nyuma kigira umuvugizi w'Abatutsi b'i Burundi none ubu kamaze kwigira umuvugizi w’Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru (North Kivu).
Iyo wumvise ibyo Minisitiri Vincent Biruta n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga bavuga ko Jenoside irimo gukorwa muri Kongo, wagira ngo Abatutsi baho n’abo mu bindi bihugu ntibazi kwivugira cyangwa ibyo bihugu nta nshingano byiyumvamo zo kurengera abaturage babyo.
Muri uyu mwaka dutangiye wa 2023, birakwiye ko duhaguruka tukamagana ubutegetsi bwitwaza ubwoko bw’Abatutsi nk’intwaro yo guhonyora abandi, kubagira abaja, kubica, guteza akaduruvayo, kubabuza amahoro ndetse no kubacira mu mahanga kabagira impunzi. Kumva ko mu kinyejana cya makumyabiri na rimwe hakiriho ubutegetsi bw’agatsiko gakoresha ivanguramoko ni ikintu kibabaje.
Banyarwanda bihaye Imana, mwe mwese mwize amashuri, ngabo z’igihugu, abashinzwe umutekano aho muri hose ni mukumire icyo cyorezo gishingiye kw’ivanguramuko agatsiko ka FPR-Inkotanyi karangajwe imbere na Jenerali Paul Kagame kamaze gucengeza mu Rwanda, kakaba kagerageza kukohereza nk’igicuruzwa cyakorewe mu Rwanda (made in Rwanda) mu bihugu duturanye cyane cyane U Burundi na Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Rubyiruko, nimwe Rwanda rwejo. Nimwamagane amacakubiri akunze kwigishwa na Jenerali James Kabarebe, Ministre Jean Damascene Bizimana na Tito Rutaremara. Abo bacurabwenge ba FOPOR-Inkotanyi bari bamaze igihe babacangezamo amatwara y’amacakubiri mu mbwirwaruhame zo ku mateka y’u Rwanda. Ibyo bigisha ni ibitekerezo by’intagondwa byariho ku ngoma ya cyami. Icyo gihe agatsiko k’Abatutsi b’Abanyiginya n’Abega kigishaga gakoresheje amateka yamenywaga n’Abiru, ibisigo n’ibitekerezo bigamije gushimangira ubusumbane bw’amoko.
Urugero ni nk’aho amateka avuga ko Abatutsi basumba abandi Banyarwanda kubera ko ngo ari ibimanuka byavuye mw’ijuru byazanye inka n’ibindi bikoresho gakondo (Tutsi supremacy). Ibyo bikomangoma bya FPR-Inkotanyi iyo bibumbuye umunwa, nta kindi gisohokamo uretse ubuvunderi bugonganisha Abanyarwanda kubera ko buba bushingiye ku mateka acuritse y’ivanguramoko. Ibyo ni bibi rero bikwiye kwamaganwa.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ntabwo narangiza ntabakanguriye ko muri uyu mwaka mushya wa 2023 dutangiye, dukwiriye kurushaho kubaka u Rwanda rwiza rutemba amata n’ubuki. Aha ndavuga u Rwanda rudashingiye ku mbaraga za gisirikare, aho buri Munyarwanda yibona mu gihugu no mu nzego zose zifata ibyemezo ndeze n’izishinzwe umutekano. U Rwanda rw’ejo hazaza dukeneye ni urudacuruza akaga (tragedy) mu nyungu zo kugundira ubutegetsi bushingiye ku gisilikare n'ubuyobozi cy’ubwoko bumwe.
Mw’izina rya RUD-Urunana na RPR Inkeragutabara dufatanyije gukorana muri Congres National pour la Démocratie (National Democratic Congress), mbifulije umwaka mwiza wa 2023.
Imana ikomeze iduhe umugisha kandi muzagire umwaka utemba Amata n'Ubuki wa 2023.
Bikorewe i Washington, DC, Taliki ya 1 Mutarama 2023
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)
Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie
e-mail:
web: http://www.ndcnd.org