Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana Ageza Ku Banyarwanda Mu Gihe Twibuka Ku Nshuro ya 27 Amahano Yagwiriye u Rwanda.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Taliki ya 6 Mata 1994, taliki ya 6 Mata 2021, imyaka makumyabiri n’irindwi irashize igihugu cyacu, u Rwanda kibayemo amahano y’ubwicanyi ndengakamere bwahitanye inzirakarengane, igihugu gicura imiborogo, imiryango irarimbuka kugeza n’ubu bigikomeje. Niyo mpamvu mw’izina ry’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (Ralliement pour l’Unité et la Démocratie /Rally for Unity and Democracy), no mw’izina ryanjye bwite mbagezaho ubutumwa bwo kubakomeza, kubihanganisha kandi mbabwira ko twifatanyije namwe mwese mu kwibuka imbaga y’Abanyarwanda bayaguyemo.
Mu byukuri, hafi y’Abanyarwanda twese dufite abavandimwe, inshuti, abaturanyi cyangwa se abantu tuzi bishwe muri ariya mahano. Niyo mpamvu mbasaba kwihangana no kugira ubutwari bwo kuzirikana, no gusesengurana ubushishozi icyabiteye kugira ngo dushobore gukumira amakimbirane mu muryango nyarwanda kugira ngo ibyabaye muri 1994 bitazongera kuba.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Twibukiranye ko ubwicanyi bwabaye muri 1994 bwabanje kwitwa jenoside "nyarwanda" (Rwandan genocide) aribyo byaklunze kwitwa "itsembabwoko n’itsembatsemba." Nyuma, ubutegetsi bwa FPR- Inkotanyi bwaje gushyiraho itegeko ryita ubwo bwicanyi jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo butegetsi bwaje no gusaba umuryango w’ababibumbye (United Nations) kwemeza iyo nyito. Ibihugu bitatu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubwongereza n’Ubuyapani byo byavuze ko iyo nyito bitayishyigikiye kubera ko itagaragaza neza ubwicanyi bwabaye mu Rwanda muri 1994.Twibukiranye ko ubwicanyi bwabaye muri 1994 bwabanje kwitwa jenoside "nyarwanda" (Rwandan genocide) aribyo byaklunze kwitwa "itsembabwoko n’itsembatsemba." Nyuma, ubutegetsi bwa FPR- Inkotanyi bwaje gushyiraho itegeko ryita ubwo bwicanyi jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo butegetsi bwaje no gusaba umuryango w’ababibumbye (United Nations) kwemeza iyo nyito. Ibihugu bitatu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubwongereza n’Ubuyapani byo byavuze ko iyo nyito bitayishyigikiye kubera ko itagaragaza neza ubwicanyi bwabaye mu Rwanda muri 1994.
Intambara y’inyito igaragariza buri wese ko ubwicanyi bwabaye muri 1994 bwakoreshejwe mu nyungu z’agatsiko ka FPR Inkotanyi mu gukandamiza Abanyarwanda, kubacecekesha no kubigizayo muri politiki y’igihugu cyabo. Izo nyungu, bamwe bamaze gutinyuka bavuga ko ari ugucuruza jenoside hagamijwe kwikubira ubutegetsi, kwambura abantu imitungo yabo, kwikubira ubukungu bw’igihugu, guhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu, gufunga uwo bushatse, kuvogera ibihugu by’abaturanyi bubeshya ko bukurikiranyeyo abakoze jenoside y’Abatutsi no gushaka ingufu kuri ba Mpatsibihugu buvuga ko bwafashwa kugira ngo hatazaba indi jenoside y’Abatutsi.
Abashakashatsi, abanyamakuru n’imiryango itagira aho ibogamiye yakomeje gutahura ikinyoma cya FPR Inkotanyi cyo kuvuga ko habaye genocide y’Abatutsi, igerageza gupfukirana ubwicanyi yakoreye Abanyarwanda b’amoko yose. Muri Werurwe uyu mwaka, umukuru w’igihugu akaba n’umukuru wa FPR-Inkotanyi yemereye Umwongereza wari wamusuye witwa Lebedev ko hari Abahutu benshi bapfuye muri 1994. Nibwo kandi nyuma y’ayo magambo, uhagarariye U Rwanda mu Bubiligi witwa Sebashongore yakoresheje jenoside nyarwanda (genocide rwandais) mu nama ya Ibuka yo muri icyo gihugu.
Nkuko Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi rwagiye rubitangaza, mu Rwanda habaye amahano. Noneho abagize agatsiko k’abantu bamwe bakayitirira ubwoko bumwe bahisha uruhare rwabo ntabanduka muri ubwo bwicanyi.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ntitugahe amatwi abakomeje gutoneka Abanyarwanda bigira beza ku ruhande rumwe, mu gihe baharabika abaharanira demokarasi ku rundi ruhande. Igikwiye muri iki gihe ni ugutera inkunga urubyiruko rw’abana b’Abanyarwanda bakomeje gutinyuka bakagaragaza ko bashaka impinduka mu gihugu cyacu. Zimwe muri izo ntwari z’u Rwanda zemera gufungwa ndetse abandi bakicwa. Abo ni abo gushyigikira. Nimucyo rero dutere inkunga urubyiruko rwiyemeje guhirika ubutegetsi bubi. Ibi twabikora buri wese atanga umuganda uko ashobojwe.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Urunana rw’Abaharanira ubumwe na Demokarasi rwifatanyije na RPR-Inkeragutabara (Rassemblement Populaire Rwandais), urugaga rw’abahoze muri FPR-Inkotanyi nyuma bakayivamo. Hamwe nabo, twashinze Congres National pour la Democratie (CND). Intego yacu ni ukuzana impinduka mu gihugu cyacu. Aha impinduka tuvuga, igomba gushingira ku butegetsi bugendera ku mategeko (rule of law), uburenganzira bw’ikiremwamuntu (human rights), demokarasi, gucunga umutungo wa rubanda neza, no kuba uburenganzira bw’umuntu ku mitungo yishakiye cyangwa yarazwe n’ababyeyi (property rights).
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Muri RUD-Urunana, tuvuga kandi dukora ibiri mu murongo wa politiki twemera kandi tugenderaho. Niyo mpamvu mboneyeho umwanya wo kwiyama abagerageza kwitirira urugaga rwacu ibikorwa bigayitse bikorerwa hirya no hino mu karere k’ibiyaga bigari (Great Lakes region) cyane cyane mu Rwanda no muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Nk’uko twakomeje kubivuga, ntabwo twe dushyigikiye ibikorwa by’ubwicanyi, ubujura n’ibindi byose bisa nkabyo. Twamaganye inkozi z’ibibi zose n’abashyize imbere kugira nabi bose aho bava bakagera kuko nta mpinduramatwara ya demokarasi yaturuka ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi nkuko FPR-Inkotanyi na leta yayo babikora. Turongera gutangariza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko ababa barahisemo gukorana n’andi mashyaka n’imitwe ya politiki biyita RUD-Urunana, ntawabatumye. Birakwiye rero ko bafata amazina y’ayo mashyaka bafatanyije ku mugaragaro kuko ibyo bakorana nayo bidashobora kwitirirwa Urunana rw’Abaharanira Ubumwe Demokarasi/RUD-Urunana.
Imana ikomeze iduhe umugisha kandi ituyobore mu bikorwa bifitiye Abanyarwanda bose akamaro.
Bikorewe i Washington, DC, kuwa 6 Mata 2021
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)
Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie
e-mail:
web: http://www.ndcnd.org