NDC Goals:  Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.
About National Democratic Congress (NDC - CND)

NDC Goals: Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

How to Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region
Drive and Determination to  change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.
NDC Fundamental Principles

Drive and Determination to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

NDC Fundamental Goals and Principles
National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)
For Democracy, justice, equitable society that respects the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction.

National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

Contact NDC Team

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Twebwe abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) twifatanyije n’Abanyarwanda bose kwibuka ubwicanyi ndengakamere bwabakorewe  mu mwaka w’ 1994. Turunamira Abanyarwanda bose bapfuye mu mwaka w’ 1994, mbere yaho ndetse na nyuma yaho kugeza magingo aya. Imana Ibakire mu bwami bwayo.

Muri ibi bihe tuzirikana izo nzirakarengane, twe abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi, turongera kwamagana intagondwa zose zagize uruhare mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda kuva muri 1990, bukaza kuba indengakamere muri  1994 kugeza n’uyu munsi Abanyarwanda bakicwa bunyamanswa.  Twamagana twivuye inyuma intagondwa z’Abahutu zishe Abatutsi zibaziza ubwoko bwabo. Twamagana kandi intagondwa z'Abahutu zishe Abahutu zibaziza ko bafatanyije n’Abatutsi. Na none kandi, twamagana intagondwa z’Abatutsi zishe Abahutu zibaziza ubwoko bwabo. Twamagana  bikomeye intagondwa z'Abatutsi zishe Abatutsi zibaziza ko ngo babana n'Abanyarwanda bo mu yandi moko. Twamagana kandi abagira ubwoko intwaro yo gufata ubutegetsi cyangwa kubugundira..

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Jenerali Perezida Pawulo Kagame n’umuryango wa FPR-Inkotanyi ayoboye bahisemo kwibuka Abatutsi gusa. Kubwe no ku bw’ishyaka rye,  Abahutu bose bakoze ubwicanyi ndetse ngo n’abatari mu gihugu bari kwica Abatutsi iyo bahaba. Ibi bikaba bivuga ko mu Rwanda rw’ubu hari Abamalayika ku ruhande rumwe n'Amashitani ku rundi ruhande. Aya matwara ya politiki Perezida Kagame na FPR-Inkotanyi bayoboza igihugu, atandukanye n’uko muri RUD-Urunana tubona kandi twumva amarorerwa yagwiriye u Rwanda n’uburyo bwo kuyahagarika burundu, no kubaka sosiyete nyarwanda nshya. Nkuko twakomeje kubigarukaho, muri RUD-Urunana twemera ko: 

  • FPR-Inkotanyi na Pawulo Kagame nibo ba Nyirabayazana b’ubwicanyi  bwabaye mu Rwanda kuva mu Kwakira 1990 ubwo bateraga u Rwanda baturutse muri Uganda kandi bashyigikiwe n’ingabo z’icyo gihugu;
  • Intandaro y’ubwicanyi ndengakamere mu Rwanda, yabaye  ihanurwa ry'indege yari itwaye Perezida Juvenali Habyarimana na mugenzi we w'u Burundi Sipiriyani Ntaryamira mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994. Iki gikorwa cy’iterabwoba kikaba cyarateguwe kandi kigashyirwa mu bikorwa ku mabwiriza ya Jenerali Kagame ubwe nk’uko bikomeje gutangwaho ubuhamya n’abari mu myanya y’ubuyobozi bw’inzego z’iperereza n’iza gisirikare bo ku mpande zombi z’icyo gihe kandi babifitiye ibimenyetso simusiga;
  • Ibyaha by’ubwicanyi dushinja Pawulo Kagame na FPR-Inkotanyi ayoboye, bikubiye mu bikorwa by’ubwicanyi byatangiranye n’intambara bagabye ku Rwanda m'Ukwakira 1990, ubwicanyi bwakorewe abaturage ba Byumba n’aba Ruhengeri, ibikorwa byo guhotora abanyapolitiki nka Emmanuel Gapyisi, Ministiri Felicien Gatabazi, Bourgmestre Rwambuka, Martin Bucyana n’abandi;
  • Politiki ya RUD-Urunana ntabwo yemeranya n’iya FPR-Inkotanyi ko mu Rwanda hari Abamalayika n’Amashitani, bityo tukaba dukangurira Abanyarwanda n’amahanga kwima amatwi imvugo y’ikinyoma ko Abahutu bose ari abicanyi ku ruhande rumwe, n’aho Abatutsi bose bakaba abere ku rundi ruhande. Oya, twe siko tubibona kandi siko tubyemera. Twongere tubisubiremo, Abahutu bose ntabwo ari abicanyi kandi bose si abere. N’Abatutsi nabo bose si abere kandi bose si abicanyi. Bityo, twemera ko icyaha ari gatozi.
  • Twemera kandi duhuranira ko uwakoze amarorerwa wese, aho ava akagera atakigirwa ikibaba; ahubwo agomba kugezwa imbere y'ubutabera nyakuri agacibwa urubanza hakurikijwe amategeko. Ufashwe n'icyaha cyangwa ibyaha agahanwa; umwere agasubizwa uburenganzira bwe yishyira akizana nkuko byemezwa n'amategeko.
  • Ikibazo kiri mu Rwanda ni icya politiki, ni ukuvuga ni ikirebana n’imiyoborere. Iyi politiki y’amacakubiri iteranya amoko yazanywe n’abari ku butegetsi muri iki  igihe. Tukaba dusanga atari bo bashobora kukibonera umuti, mu gihe bakomeje gukaza umurego wo guteranya amoko atuye u Rwanda nkuko bigaragara muri gahunda bashize imbere zirimo izo bise Ndumunyarwanda. Turakangurira buri Munyarwanda kurwanya yivuye inyuma kandi nta marangamutima politiki ishingiye ku ivanguramoko kuko ishobora gusubiza u Rwanda mu marorerwa yarukomerekeje bikomeye;

Banyarwanda, Banyarwandakazi

Muri RUD-Urunana twateye intambwe dufatanya n’abandi mu gushaka umuti wa politiki ishingiye ku bworoherane n’ubwiyunge nyakuri. Ni muri urwo rwego twiyemeje gufatanya na “Rassemblement Populaire Rwandais” RPR-Inkeragutabara, igizwe ahanini n’Abatutsi kugira ngo duharanire amahoro, ubwumvikane na demokarasi mu Banyarwanda. Uku kwishyira hamwe kwashimangiwe no gukorera hamwe mu byo twise Congres National pour la Democratie, CND (National Congress for Democracy, NDC) muri 2008. Muri urwo rwego (cadre) dukoreramo politiki, ntabwo twemera ubutegetsi bw’agatsiko cyangwa akazu gashingiye ku bwoko, ntabwo twemera politiki yo gucamo ibice Abanyarwanda nk’uburyo bwo kugera ku butegetsi, ntabwo twemera ko abo mudahuje ibitekerezo bicwa cyangwa bacecekeshwa. 

Politiki ya RUD-Urunana ishyize imbere kubaka u Rwanda buri wese yibonamo kandi afitemo uburenganzira bwo kwihitiramo ubuyobozi yifuza, kandi akagena kubwe ejo hazaza he n’abe ntawe umukomye imbere. Nkuko twagiye tubitangaza kandi tubigarukaho kenshi ubutegetsi bushingiye kuli “democratie consensuelle” nibwo twimirilije imbere. Ibi ariko ntabwo byagerwaho hatabanje kubaho ibiganiro ku bwicanyi bwabaye mu Rwanda bisa n’ibyabaye mu gihugu cy'Afurika Yepfo (Truth and Reconciliation Commission) ubwo abirabura bigobotoraga ingoma ya Bagashakabuhake (Apartheid). Kugira ngo tube twatera intabwe muri iki cyerekezo, birakwiye ko buri Munyarwanda yaba Umuhutu, Umututsi cyangwa Umutwa abohorwa maze akunamira abe bitaby'Imana, ni ngombwa ko politiki yo gusumbanya abishwe mu Rwanda ihagarikwa ku nyungu rusange z’igihugu n’abagituye.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, 

Nimucyo twunamire Abanyarwanda bose bishwe kuva m'Ukwakira 1990 kugeza magingo aya. Duharanire ko ubwicanyi bwabaye butazongera kubaho kandi twigaranzure ubutegetsi bubiba amacakubiri mu Banyarwanda. Buri wese nabone ko ivangura rikorwa mu Rwanda muri iki gihe ritegura ubundi bwicanyi. Niduharanire gushyiraho ubutegetsi bunogeye Abanyarwanda bushingiye kuri demokarasi abanyarwanda bose bisangamo (democratie consensuelle).

Bikorewe i Washington, DC kuwa 6 Mata 2014

Dr. Jean-Marie Vianney Higiro

Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)

NDC: Charte Rwandaise des Droits et Libertés

Charte Rwandaise des Droits et Libertés est le fondement de la lutte que nous menons pour la Vérité, la Justice pour tous, une Réconciliation authentique, l'Égalité et l'Équité.

Ready for Consensual Democracy of, by, for the people ?

Contact us and Get More Information