TUMENYE « INTEKO Y’IGIHUGU IHARANIRA DEMOKARASI », NDC/CND
1. NDC/CND ni ba nde ?
1.1 Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi (NDC/CND) ni ihuriro ry’imitwe ya politiki RUD-Urunana na Rassemblement Populaire Rwandais (RPR). Yishyize hamwe ngo itange umusanzu mu kubohoza u Rwanda ruyobozwa igitugu na FPR-Inkotanyi.
1.2 Abaturage nibo shingiro rya RUD-Urunana na Rassemblement Populaire Rwandais (RPR). Nibo bavamo abanyamuryango mu ishami rya politiki n’irya gisirikare ryitwa « Armée Nationale –Imbonezagutabara. »
1.3 Gufatanya kwa RUD-Urunana igizwe ahanini n’Abahutu, na RPR igizwe ahanini n’Abatutsi bahoze muri FPR-Inkotanyi ni intambwe yo kwerekana ko ubwiyunge nyakuri duteganya mu Rwanda tuzabugeraho.
1.4 NDC/CND ni urumuri rwo kumurikira Abanyarwanda bose ntakuvangura. Ni imbaraga za politiki zo kuzimya ifumba yakijwe na FPR-Inkotanyi ngo imurikire bamwe, mu gihe abandi Banyarwanda ibahejeje mu mwijima.
1.5 Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi (NDC/CND) ni ingufu za poliki y’impinduka (Changement Politique) ikozwe mu mahoro, mu bworoherane no mu kudahutaza mugenzi wawe (non-violence).
1.6 NDC/CND igizwe n'Abambari babyiyemeje baharanira ubutabera kuri bose kandi bemera ko nta mugizi wa nabi numwe ukwiye gukingirwa ikibaba, ariko kandi bemera ko icyaha ari gatozi.
2. NDC/CND igamije iki?
2.1 Kugira uruhare mu kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda, bayobozwa igitugu na FPR-Inkotanyi ikoresheje iterabwoba rya leta (Terrorisme d’Etat), mu gucecekesha amajwi yose asaba Demokarasi, Ubutabera n’Ubwiyunge mu Rwanda.
2.2 Guca Politiki y’ubwiru bubundikiriye ubugizi bwa nabi bukoreshwa na Leta iriho mu kwimakaza igitugu no kugundira ubutegetsi mu Rwanda.
2.3 Guha u Rwanda inzego nshya z’ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro z’ubutegetsi bugendera kuri demokarasi yumvikanweho n'Abanyarwanda bose ntakuvangura (Démocratie Consensuelle), ku mahame remezo y’igihugu kigendera ku mategeko no gukomera ku mahame y’ubutegetsi bwa Repubulika.
2.4 Guhagarika ihimbwa n’ihindurwa by’amateka y’u Rwanda bikorwa n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi kuko biyobya urubyiruko, rwo Rwanda rw’ejo.
2.5 Guha Abanyarwanda ijambo bakihitiramo abayobozi babo cyangwa se bakaba babambura ikizere igihe ari ngombwa (Contrat Social).
2.6 Guha u Rwanda inzego z’ubutegetsi zikomeye kandi zubahiriza amategeko (État de Droit), zigasimbura iziriho zigendera ku gitugu cy’ibihangange (Hommes Forts).
2.7 Kureka abantu bakikorera ku giti cyabo bagamije inyungu, gutera ikunga abanyantege nke, no kuvana ubukungu bw’igihugu mu nzara z’agatsiko kibumbuye muri FPR-Inkotanyi.
2.8 Kubana neza n’ibihugu by’amahanga mu mahoro, duhereye ku bihana imbibi n’u Rwanda.
2.9 Kwita kuri gahunda itavangura mu guteza imbere urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo.
3. NDC/CND irasaba iki Abanyarwanda ?
3.1 Gukomera ku bumwe no gukundana bima amatwi inyigisho izo arizo zose z’abanyepolitiki ba FPR-Inkotanyi zikaza umurego w’amacakubiri n’inzika bishingiye ku moko.
3.2 Kuzirikana ko gukunda igihugu ari ugukunda abenegihugu bose nta kurobanura, n’ ukucyiitangira, n’ ukwiyumvamo inshingano zo kugira uruhare mw'ihirikwa ry’ubutegetsi bukiyoboza igitugu.
4. NDC/CND irasaba iki Leta ya FPR i Kigali ?
4.1 Gufungura urubuga rwa politiki no kutivanga mu mikorere y’amashyaka atavuga rumwe nayo.
4.2 Kurekura imfungwa za politiki zose, abanyamakuru, abahanzi n’abafungiye impamvu z’ukwemera kwabo nta yandi mananiza.
4.3 Guhagarika ihohoterwa ikorera abo badahuje ibitekerezo bari mu gihugu n’abayihungiye hanze yacyo.
4.4 Kureka itangazamakuru n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bigakora mu bwisanzure bwuzuye kandi buhoraho.
5. NDC/CND irasaba iki amahanga ?
5.1 Guhatira Leta ya FPR kuyoboka inzira y’ibiganiro bya politiki n’abayirwanya (Dialogue Inter-Rwandais (DIR)) byo byageza Abanyarwanda ku mahoro, ubutabera n’ubwiyunge nyakuri.
5.2 Guhatira Leta ya Kigali n’inkiko mpuzamahanga gufata no gucira imanza abayobozi bo muri FPR-Inkotanyi bakoze ibyaha bihanwa n’amategeko mpuzamahanga.
National Democratic Congress (NDC)
Congres National pour la Démocratie (CND)
Inteko y'Igihugu Iharanira Demokarasi
igizwe na :
· Ralliement pour l'Unité et la Démocratie (RUD-Urunana) na
· Rassemblement Populaire Rwandais (RPR).