UBUTUMWA UMUYOBOZI W’URUNANA RW’ABAHARANIRA UBUMWE NA DEMOKARASI / RALLIEMENT POUR L’UNITE ET LA DEMOCRATIE URUNANA / RALLY FOR UNITY AND DEMOCRACY AGEZA KU BANYARWANDA KU UMUNSI W’ICYUNAMO CYATURUTSE KU NTAMBARA N’UBWICANYI NDENGAKAMERE FPR INKOTANYI YATANGIJE MU RWANDA NO MU KARERE KU ITALIKI YA MBERE UKWAKIRA 1990.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Italiki ya mbere Ukwakira 1990 nibwo Umuryango wiyise Front Patriotique Rwandais (FPR) wateye U Rwanda uturutse muli Uganda. Icyo gihe wateye uvuga ko ushaka gucyura impunzi z’abatutsi, kuzana ubumwe bw’abanyarwanda, gushyiraho demokarasi no gucunga neza umutungo w’igihugu. Ibyo FPR yavugaga byaje kugaragara ko ali ibinyoma gusa gusa.
Mw’izina ryanjye no mu izina ry’abo dufatanije muri RUD-Urunana (Ralliement pour l’Unité et la Démocratie - Rally for Unity and Democracy - Urunana) na RPR-Inkeragutabara (Rassemblement du Peuple Rwandais - Inkeragutabara) duhuriye mw' Ishyirahamwe Riharanira Demokarasi ( Congrès National pour la Démocratie - National Democratic Congress - NDC / CND) ndabasaba ko uyu munsi twafata tukibuka abahitanywe n’iyo ntambara n’ubwo bwicanyi.
