IMPURIZAHAMWE Y’AMAHAME NYARWANDA AREBANA N’UBURENGANZIRA NO KWISHYIRA UKIZANA BWA BULI MUTURARWANDA
Intangiriro
Bitagize icyo bihindura ku mategeko mpuzamahanga n’imigereka yayo,
Hashingiwe ku mateka y’u Rwanda ya kera n’aya vuba,
Twebwe abagize RUD-Urunana ku bushake bwacu twemeje Impurizahamwe y’amahame nyarwanda arebana n’uburenganzira no kwishyira ukizana azashingirwaho mu nzira yo guharanira Ukuri, Ubutabera kuri bose, Ubwiyunge nyakuri n’Uburinganire.
Intambara turwana nta kindi igamije uretse kwimakaza aya mahame rusange kugira ngo abe ishingiro ry’umuryango nyarwanda mushya wisangwamo n’abaturarwanda bose ari Abatwa, Abatutsi, Abahutu n’abahawe ubwenegihugu nyarwanda.
Uburenganzira
Ingingo ya 1 : Abanyarwanda bose, nta kuvangura ushingiye ku moko, umuryango, akarere, igitsina n’idini n’ibindi bicamo abantu ibice, barareshya imbere y’amategeko. Bahabwa ibyo bafitiye uburenganzira kandi bakuzuza inshingano zabo mu buryo budasubirwaho.
Ingingo ya 2 : Buri Munyarwanda afite uburenganzira budasubirwaho kandi budakuka ku buzima bw’umubiri n’ubwa roho ; ntagomba gukoreshwa imirimo y’agahato, y’ubucakara cyangwa indi mirimo y’ubuja itesha agaciro k’ikirewmwa muntu.
Ingingo ya 3 : Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kwitwa umwere kugeza igihe ahamirijwe icyaha n’urukiko rubifitiye ububasha kandi rutabogamye.
Ingingo ya 4 : Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganira mu bucamanza kandi ntawe ugomba gufungwa ubuziraherezo adahamijwe icyaha n’urukiko rubifitiye ububasha kandi rutabogamye. Gufata no gufungira abantu ubusa birabujijwe.
Ingingo ya 5: Nta Munyarwanda ugomba guhohoterwa azira igitsina cye, idini rye, ubwoko bwe, umuryango, akarere akomokamo cyangwa se ibindi bicamo ibice abantu.
Ingingo ya 6: Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kugira umutungo we bwite no kwisanzura mu musaruro akesha ibikorwa bye.
Ukwishyira ukizana
Ingingo ya 7: Buri Munyarwanda yemerewe ukwishyira ukizana mu bitekerezo, kubigaragaza no gufatanya n’abandi mu miryango no mu mashyirahamwe. Impurizahamwe y’amategeko nyarwanda yemera aya mahame.
Ingingo ya 8: Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kugira uruhare mu bireba igihugu cye byaba ku buryo buziguye cyangwa butaziguye ku bushake bwe yihariye kandi nta kuvangura. Ntawe ugomba gufatwa nk’aho ari umwenegihugu wo mu rwego rusuzuguritse mu gihugu cye.
Umwanzuro
Ingingo ya 9: Aya mahame rusange y’uburenganzira no kwishyira ukizana ashyirwaho n’abaturage, ntibayavutswa kandi yubahirizwa uko yakabaye.
Aya mahame rusange y’uburenganzira no kwishyira ukizana agomba guhabwa agaciro, kubungwabungwa no kurindwa n’Umunyarwanda wese uharanira ubutabera n’amahoro.
RUD-URUNANA
URUNANA RW’ABAHARANIRA UBUMWE NA DEMOKRASI
RALLIEMENT POUR L’UNITE ET LA DEMOCRATIE
RALLY FOR UNITY AND DEMOCRACY