NDC Goals:  Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.
About National Democratic Congress (NDC - CND)

NDC Goals: Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

How to Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region
Drive and Determination to  change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.
NDC Fundamental Principles

Drive and Determination to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

NDC Fundamental Goals and Principles
National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)
For Democracy, justice, equitable society that respects the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction.

National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

Contact NDC Team

Kuri uyu wa mbere Nyakanga 2021, turibuka imyaka mirongo itanu n’icyenda (59) igihugu cyacu, u Rwanda rumaze rusubiranye ubwigenge. Nibyo, kuko ku italiki ya mbere Nyakanga 1962 aribwo ibendera ry’Ababiligi ryamanuwe noneho ibendera ry’u Rwanda rikazamurwa, bikaba aricyo cyari kimwe mu bimenyetso ko ubutegetsi bwa leta Mbiligi burangiye, bityo Abanyarwanda basubirana ubuyobozi bw’igihugu cyabo.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Kuri uyu wa mbere Nyakanga 2021, turibuka imyaka mirongo itanu n’icyenda (59) igihugu cyacu, u Rwanda rumaze rusubiranye ubwigenge. Nibyo, kuko ku italiki ya mbere Nyakanga 1962 aribwo ibendera ry’Ababiligi ryamanuwe noneho ibendera ry’u Rwanda rikazamurwa, bikaba aricyo cyari kimwe mu bimenyetso ko ubutegetsi bwa leta Mbiligi burangiye, bityo Abanyarwanda basubirana ubuyobozi bw’igihugu cyabo (self-rule).

Nyuma y’imyaka 59 u Rwanda rusubiranye ubwigenge, dusanga ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwarabutesheje agaciro kubera ko agatsiko kari ku butegetsi mu Rwanda kabaye umuyoboro wo kugarura ba Mpatsibihugu bakoresha imfashanyo maze bakabategekeramo. Ibi bituma mu Rwanda hakorwa ibyifuzo bya Mpatsibihugu, ubushake bw’Abanyarwanda bugapfukiranwa (neocolonialism).

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Hari ingero nyinshi zerekana uburyo agatsiko kayobowe na FPR-Inkotanyi kafatanyije n’abanyamahanga bavuye muri Amerika no mu Burayi mu kwigarurira umutungo gakondo w’Abanyarwanda. Ni gutyo ubutaka twasigiwe na ba sogokuru, ibishanga, amashyamba, ibiyaga n’inzuzi n’inyamaswa  byagizwe ibya Leta hagamijwe gukiza abambari b’ingoma Nkotanyi. Ni muri urwo rwego, muri iki gihe leta y’u Rwanda yatangiye gukodesha umuturage ubutaka yiguriye cyangwa se yarazwe n’ababyeyi be. Ikibazo cy’ubutaka mu Rwanda cyabaye ingorabahizi kubera ko ibikomerezwa byo muri FPR-Inkotanyi byagaruye ibikingi mu gihugu hagamijwe guhindura amasambu y’abaturage inzuri (farms) nk’uko byahoze ku ngoma ya cyami. 

Leta y’Inkotanyi Ikomeje Kwirukana Rubanda Rugufi mu Murwa Mukuru Kigali

Mu gihe abakene bari barashoboye kwiyubakira inzu zihuye n’amikoro y’abo, leta yazadutsemo irazisenya kugira ngo abanyamahanga babone aho bubaka. Hagati aho, Perezida w’igihugu Paul Kagame yararuciye ararumira rubanda rugufi ibura  kivugira. Ibi byabaye mu duce twa Kangondo na Bannyahe muri Kigali. Biratangaje rero kubona Umunyarwanda asenyerwa mu gihugu cye, agahigikwa kugira ngo umunyamahanga abone aho atura mu bwisanzure yubaka n’ibizenga byo kogeramo (swimming pools). Amashyamba cyimeza, nka Nyungwe n’Akagera, n’inyamaswa ziyabamo, byahawe abanyamahanga kugira ngo bayabyaze umusaruro nk'aho Abanyarwanda nta bwenge n’ubushobozi bafite bwo kwita ku bidukikije byabo.

Abanyarwanda Turagana He?

Akarengane gakorerwa rubanda rugufi, gusahura igihugu bikorwa na ba "Rusahuriramunduru" bari mu buyobozi i Kigali no hirya no hino mu Ntara ni ibintu bitazakomeza kwihanganirwa. 

Birakwiye ko Umunyarwanda yongera kwisubiza ijambo mu gihugu cye, akigenga mu bitekerezo, kandi akagira uruhare mu kugena ejo hazaza heza yumva ko hamubereye. 

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Muri RUD-Urunana, turabakangurira gutangira kubona ibintu mu buryo butandukanye n’ubwo FPR-Inkotanyi ibatoza. Birakwiye kujora imvugo yuje ikinyoma, uburyarya n’iterabwoba ivugwa n’abayobozi ba FPR-Inkotanyi uhereye kuri Jenerali Kagame. Turabakangurira kumva ko iyo Kagame avuze iterambere, aba ari kuvuga amajyambere y’abari mu myanya ikomeye mu ishyaka rya FPR uhereye ku Jenerali muri RDF na Polisi y’Igihugu.

Ibikorwa bavuga ko ari iby’iterambere ntabwo ari ibirengera inyungu z’Abanyarwanda muri rusange ahubwo n’ibirengera inyungu z’agatsiko n’abanyamahanga. Ibi bibonekamo imishinga yitwa Kigali Convention Center, Kigali Arena, Rwanda Air n’ibindi. Iyo n’imishinga y’ubwirasi ihombya igihugu cyane nko muri ibi bihe by’icyorezo COVID-19. Mu by’ukuri, bene iriya mishinga ntacyo imariye Abanyarwanda muri rusange. 

Amateka Ari Kugenda Yisubiramo

Mu Rwanda, Ubukoloni bushingiye ku butegetsi bw’igitugu bwahawe ikicaro. Mu gihe  cy’ubukoloni bw’Ababiligi, hari ikiboko, shiku, ikoro, akazi, imisoro ikakaye, abamotsi, abatware, n'ibindi nk'ibyo. Ibi nibyo byitwa ubutegetsi bw’igitugu. Ku ngoma ya FPR inkotanyi ibintu byagiye irudubi. Namwe murebe uko DMI inyereza abantu, uko polisi irasa abaturage, uko ba gitifu basenyera abaturage, uko inzara yica abaturage abategetsi bigamba ko hari ibiryo. Imikirize y’imanza ikorwa mu buryo ibyemezo bya politiki bifite uburemere kurusha iby’inkiko.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Dukwiye kuzirikana ibihe tugezemo maze tugafata ingamba zo kwibohora ubukoloni n’ingoma ya gihake ya Kagame na FPR ye. Kugira ngo twibuhore twakagombye kubanza kumva ibibazo dufite kandi tukiyemeza ko ari twe ubwacu tuzabishakira umuti urambye. Ba Mpatsibihugu bo barekereje kugira ngo bibonere umusaruro kabone niyo bakorana na Shitani.  Ibi bigaragara iyo ubona miliyoni zirenga cumi n'imwe z’abaturage zipfa mu karere k’Ibiyaga Bigari, uwazishe azwi maze agakomeza guhabwa ikaze muli Amerika n’i Burayi ahubwo abavuga ko bamagana abahonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu ukabona birirwa basiganwa bajya i Kigali ari naho bategurira amanama mpuzamahanga.

Ingufu zo kuvanaho ubwami bwa Kagame ni Abanyarwanda ubwacu tuzabikora. Niduhaguruka twese, Kagame n’agatsiko ke tuzabaganza biruke. Ziriya ngabo arata, ntabwo zizica abaturage ahubwo zizifatanya n’abo kumuhirika hagamijwe inyungu rusange y’Umunyarwanda.

Imana ikomeze iduhe umugisha kandi ituyobore mu bikorwa bifitiye Abanyarwanda bose akamaro.

Bikorewe i Washington, DC, kuwa 1  Nyakanga 2021

Dr. Jean-Marie Vianney Higiro

Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) 

Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocracie 

e-mail: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

web: http://www.ndcnd.org

NDC: Charte Rwandaise des Droits et Libertés

Charte Rwandaise des Droits et Libertés est le fondement de la lutte que nous menons pour la Vérité, la Justice pour tous, une Réconciliation authentique, l'Égalité et l'Équité.

Ready for Consensual Democracy of, by, for the people ?

Contact us and Get More Information