Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z’u Rwanda, Taliki ya 12 Nzeri 2004, taliki ya 12 Nzeri 2005 : hashize umwaka havutse Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana.)Taliki ya 12 Nzeri 2004, taliki ya 12 Nzeri 2005 : hashize umwaka havutse Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana.
Muzi ko ku italiki ya mbere Gicurasi 2000 bamwe mu Banyarwanda bahuriye i Nasho maze basuzuma ibibazo byari byugarije igihugu n’abaturage mu rwego rwa politiki, umutekano, ubukungu n’imibereho myiza muri rusange. Bamaze kubona ko ibyo bibazo byarimo bisenya igihugu kandi bibangamiye n’abagituye, bafashe icyemezo cyo guhuriza hamwe imbaraga zo kubikemura burundu hashyirwaho Urugaga FDLR.
Nyuma y’imyaka ine gusa, mu gihe rubanda rwari rumaze kugarura ikizere cyo kubohozwa, bamwe mu bari ku isonga ry’ubuyobozi bateshutse ku ntego z’ibanze zari zaremejwe n’abaturage.
Bamwe mu bayobozi b’inyangamugayo barahagurutse maze bafatira hejuru amizero ya rubanda, bagarura mu nzira nyabagendwa igikorwa rusange cyo guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda batagombye gupfukamira no gukoreshwa na FPR-Inkotanyi ikomeje gupyinagaza abaturage.
Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z’u Rwanda,Politiki y’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) yibumbiye mu mahame remezo akurikira:- guharanira ko mu Rwanda habaho ubutegetsi bugendera ku ihame rya demokarasi yumvikanweho (démocratie consensuelle);- guharanira ko mu Rwanda haba ubutabera burengera bose kandi butavugirwamo n’inzego z’ubutegetsi, iz’umutekano n’izagisirikare;- guharanira ko ibibazo biri mu Rwanda byakemurwa binyuze mu nzira y’ibiganiro (dialogue inter-rwandais);- gushyiraho no kugendera ku Mpurizahamwe y’amategeko nyarwanda arebana n’uburenganzira no kwishyira ukizana (charte rwandaise des droits et libertés. Mu ntego Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) rwimirije imbere harimo:
- kuyobora ibikorwa mu Rwanda bigamije guhindura isura ya politiki ikandamiza abaturage ;
- guharanira ubumwe n’ubwiyunge nyakuri mu Banyarwanda b’amoko yose n’uturere twose aho bari hose ;
- guharanira imiyoborere myiza mu butegetsi n’imicungire myiza y’ibya rubanda ;- guharanira ko amajyambere asesuye ataboneka gusa mu mijyi ahubwo akagera no mu byaro bituwe na rubanda rugufi
- guhumuriza Abanyarwanda no kubashishikariza umirimo kugira ngo bakome imbere inzara imaze kubokama ;
- kwamagana isahurwa ry’umutungo w’igihugu wikubirwa n’ibikomangoma bya FPR-Inkotanyi bititaye ku bukene n’inzara biyogoza Abanyarwanda ;
- gusobanurira amahanga amarorerwa abera mu Rwanda akunze kumenyekana nabi kubera ko avugwa n’abayakora bari mu nzego ziyobora igihugu,
- guhumuriza inshuti z’u Rwanda zimenyeshwa ko igihugu kitatereranywe burundu ko hari abana bacyo bambariye kukivana mu nzara z’agatsiko kagihesha isura mbi mu karere no mu rubuga mpuzamahanga.
Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z’u Rwanda,Kugira ngo inshingano RUD-Urunana yihaye zishobore kugerwaho, hafashwe ingamba zikurikira :
- gushyiraho umutwe w’Ingabo « Armée Nationale-Imboneza » zifite izi nshingano:• gukoresha ingufu za gisirikare mu gihe ari ngombwa mu guhatira ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ibiganiro bya politiki n’abatavuga rumwe nayo ;
- kurengera imbaga y’Abanyarwanda bafunzwe barengana hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze y’u Rwanda ;
- guhatira ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi kwemera ko abicanyi baburimo bashyikirizwa inzego z’ubutabera mpuzamahanga ;
- kotsa igitutu ubutegetsi bwa FPR ngo bureke akarengane bukomeje gukorera abaturage bubambura ibyabo, bubafungira ubusa, bubahahamura ;
- gusenya inzego bakunze kwita Local Defence Force (LDF) zihungabanya umutekano w’abaturage zikoresheje intwaro zakwirakwijwe hirya no hino mu gihugu ;
- guhirika inzego z’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi buri i Kigali igihe bukomeje kwica amatwi butumva impanuro za politiki zibusaba kuganira n’abatavuga rumwe nabwo
- gukangurira Abanyarwanda aho bari hose gufatana urunana kugira ngo barwanye ingoma y’igitugu ibabuza amahwemo ;
- gusobanurira amahanga ikibazo cy’u Rwanda n’ingamba za RUD-Urunana mu kugikemura binyuze mu nzira y’ibiganiro ;
- gufatanya n’izindi mbaraga za politiki n’iza gisirikare zifite intego zo guhindura ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda mu kujya inama ku miyoborere ya demokarasi yumvikanweho.
- Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z’u Rwanda,
Muri uyu mwaka ushize, Urunana rwashoboye kugera ku intego nyinshi, cyane cyane ariko izi zikurikira :
- Armée Nationale-Imboneza yahawe abayobozi b’indakemwa kandi bazwiho ubutwari;
- Imitwe y’Imboneza yageze mu duce twinshi tw’u Rwanda;
- Abayobozi b’imitwe y’Imboneza n’abo mu rwego rwa politiki bakomeje kuganira no kurebera hamwe imigambi n’abandi banyarwanda bareba kimwe inzira yakurikizwa mu kubuhoza u Rwanda;
- Ubuyobozi bwa politiki bwakomeje inzego zigamije gukangurira Abanyarwanda aho bari hose gufatana urunana kugira ngo barwanye ingoma y’igitugu ibabuza amahwemo;• Ibisobanuro byerekeye gufatana Urunana byakomeje gutangwa mu binyamakuru, cyane cyane Ijwi ry’Umucunguzi;
- Abayobozi ba politiki bakomeje guhura n’abategetsi b’ibihugu, cyane cyane mu karere k’ibiyaga bigari, n’abandi bashishikajwe n’ibibazo byo mu karere.
- Guhuza ibikorwa by’abahagarariye Urunana mu turere twose tw’isi hamwe n’abari mu mpande zose z’u Rwanda.
Urunana rukurikiranira hafi politiki yo mu karere. Ni muri urwo rwego rwashimishijwe n’intsinzi y’Abarundi kandi rukaba rwifuriza abaturanyi bo muri Kongo kuzasohoza neza gahunda yabo y’amatora yo mu mwaka utaha. Kubera izo mpamvu, Urunana ruramagana uwo ariwe wese ugamije kuburizamo iriya nzira ya demokarasi Abakongomani barimo.
Urunana rusanga amahanga na Leta ya Kongo batagombye gufata impunzi z’Abanyarwanda nk’abanzi cyangwa ngo zigirwe urwitwazo rwa Leta y’u Rwanda mu gukomeza gushoza intambara mu karere aho kugendera ku ngero nziza z’intambwe ibihugu duhana imbibi bimaze gutera mu rwego rwa demokarasi.
Urunana rurakangurira impunzi ziri muri Kongo kutiheba no kudacika intege ahubwo zigafata ingamba zo kwirengera no gutabarana igihe cyose zisagariwe. Urunana rurizeza impunzi zo mu gihugu cya Kongo n’izindi zagira ibibazo nk’ibyaho ko rutazaziterana mu bihe bikomeye.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi rurabasaba kwitabira no kwitangira ibikorwa bigamije kubohoza u Rwanda no kuruha inzego z’ubutegetsi zibabereye.Dufatane urunana turubohoze.
Bikorewe i Washington D.C. kuwa 12 Nzeri 2005
Dr Jean Marie Vianney Higiro
Umuyobozi mukuru wa RUD-Urunana