NDC Goals:  Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.
About National Democratic Congress (NDC - CND)

NDC Goals: Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

How to Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region
Drive and Determination to  change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.
NDC Fundamental Principles

Drive and Determination to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

NDC Fundamental Goals and Principles
National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)
For Democracy, justice, equitable society that respects the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction.

National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

Contact NDC Team

UBUTUMWA UMUYOBOZI WA RUD-URUNANA AGEZA KU BANYARWANDA KU MUNSI UBUTEGETSI BWA FPR-INKOTANYI BWITA UWO KWIBOHORA

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Kuri uyu wa kane taliki ya 4 Nyakanga 2019, ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi burangajwe imbere na Pawulo Kagame burizihiza ku nshuro ya 25 icyo bwita “ukwibohora”. Kubera iyo mpamvu rero, mw’izina ry’abagize RUD-Urunana no mu mw’izina ryanjye bwite,  ndabagezaho ubutumwa nifuza ko bwafasha mu gusobanukirwa n’icyo leta ya FPR-Inkotanyi yita “kwibohora” ubwo yacuraga inkumbi, igakwirakwiza imiborogo n’umuvu w’amaraso mu Rwanda.

Mu by’ukuri, italiki FPR-Inkotanyi  yise umunsi wo kwibuka ukwibohora ntabwo ari byo. Ahubwo, ni umunsi w’ikiriyo mu Rwanda no mu mahanga. Ni umunsi Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibukiraho amarorerwa y’ubwicanyi, kwimamakaza umuco wo kudahana, kuvogera uburenganzira bw’abantu ku mitungo yabo, inda nini no gusahura umutungo wa leta. Icyo FPR-Inkotanyi yita kwibohora; ni umwaduko w’ imiyoborere irangwa n’icyenewabo gishingiye ku bwoko, igisirikare cy’ubwoko bumwe gishinzwe kubungabunga inyungu z’akazu.

Kwibohora Jenerali Kagame ahoza mu kanwa ni iturufu yo guhembera inzangano hagati y’Abahutu n’Abatutsi ku ruhande rumwe, no hagati y’Abatutsi b’Abega n’Abanyiginya ku rundi ruhande. Birakwiye rero ko imvugo y’umunyagitugu tuyisobanukirwa kugira ngo FPR-Inkotanyi idakomeza kuturangaza. Nibyo koko Kagame n’ibyegera bye bateye u Rwanda bavuga ko bashaka demokarasi, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gucyura impunzi no guteza imbere ubukungu mu Rwanda. Ibi ntabwo aribyo kuko impunzi nyinshi zo mu 1959 ziracyari mu mahanga. Nk’uko tutahwemye kubigarukaho, inyota y’ubutegetsi, kugarura ingoma isa n’iya Cyami no kuniga demokarasi mu Rwanda niyo migabo n’imigambi Inkotanyi zari zifite ubwo zateraga u Rwanda kuwa 1/10/1990

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

 N’ubwo ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi  ntacyo budakora ngo busibanganye ibimenyetso by’amarorerwa bakoze, ntawe utazi ko aho ingabo zayo zanyuze hose mu Rwanda zagiye zica Abatutsi, Abahutu n’Abatwa. Inkotanyi zakoze ubwicanyi nyambukamipaka kuko  zakomeje zikagera  no muri  Republika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) zica kandi zisahura imitungo ya leta n’iyabantu ku giti cyabo. Ubu bwicanyi n’ubusahuzi zatangiye muri 1996, na magingo aya birakomeje muri icyo gihugu cy’abaturanyi, mu gihe zikomeje kwica inzirakarengane mu Rwanda no mu bindi bihugu duhana imbibe, ndetse no mahanga ya kure. 

Birakwiye rwose ko FPR-Inkotanyi ivana imvugo ya demokarasi mu magambo yayo kuko itaberanye n’ibikorwa byabo. Demokarasi yo ntayo mu Rwanda kuko  ugerageje kuvuguruza FPR-Inkotanyi  yicwa urubozo cyangwa se akaba mu gihugu nta gikorwa ashobora kwikorera.Ubutabera ntibubaho ni kw’izina guza. Ibinyamakuru biriho, ariko n’imizindaro y’ubutegetsi kuko ibyinshi bicungwa kandi bigakorera ubutegetsi. Amashyaka arahari kw’izina gusa kuko ni udukingirizo twa FPR-Inkotanyi. Itegeko nshinga ritorwa uko Pawulo Kagame abishatse. Ibisahiranda bimwegereye bimubonamo umucunguzi wo kubikingira ikibaba ategeka kugeza apfuye. Ubukungu bufitwe na FPR Inkotanyi ikoresheje ibigo bicungwa n’abashumba bayo ku buryo abagize agatsiko ka FPR-Inkotanyi aribo bafite ubukungu bw’igihugu mu ntoki. Murumva rero ko ibyo ataribyo byo kubohora Abanyarwanda. 

Abayobozi b’U Rwanda rwa none ntabwo bitaye ku baturage. Biratangaje kuba umukuru wa FPR-Inkotanyi, Pawulo Kagame agendera mu ndege eshatu ze bwite akodesha u Rwanda. Abana be n’abana bafite ababyeyi bagize agatsiko biga mu bihugu by’amahanga noneho bene ngofero bagashakiriza mu Rwanda aho ireme ry’uburezi riri hasi cyane kandi banarangiza kwiga ntibabone akazi. Umutungo w’U Rwanda  ushingiye ku mafaranga bahabwa na ba Mpatsibihugu batanga n’imitungo isahurwa muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo. Nibareke kubesha amahanga rero ngo bateye imbere mu gihe uwo mutungo usahurwa ujya mu mahanga aho abana n’abagore b’ibikomangoma baguriwe amazu bakaba batuyeyo biyita impunzi.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Ubukene Buravugiriza mu Rwanda. Niyo mpamvu tuvuguruza ibinyoma ngo U Rwanda  ni “Singapour y’Afrika”. Ntabwo aribyo kuko iyo urenze umugi wa Kigali ubona ubukene budasanzwe. Abana baragwingiye, inzara iranuma kuko agatsiko kari ku butegetsi kambuye abaturage ubutaka bwabo gashyiramo inka zako. Ubundi kagategeka abaturage guhinga igihingwa kimwe gusa noneho cyakwera, agatsiko kakagurisha umusaruro. Ibi ntabwo ari ibirango bya demokarasi aho abaturage bamburwa uburenganzira ku masambu biguriye cyangwa barazwe n’ababyeyi babo. Ahubwo, igihe ni iki kugira ngo Abanyarwanda bibohore ny’ukuri ingoyi n’ikiboko byagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 57 rusubiranye ubwigenge. Nimucyo twegerane tujye inama kugikwiye gukorwa kuko ejo heza h’u Rwanda ntawe uzahategura atari twebwe ubwacu.

Muri RUD-Urunana ntabwo twemeranya na Jenerali Kagame aho abeshya ko FPR-Inkotanyi yabohoye u Rwanda, ihagarika genoside ngo igeza abaturage ku iterambere rirambye. Ibi ntabwo aribyo kubera ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda kuva taliki ya mbere ukwakira 1994 kugeza magingo aya, ni igikorwa cya FPR-Inkotanyi. Niyo mpamvu dusanga imikorere ya Jenerali Kagame ikwiye kutubera isomo rikomeye kugira ngo impinduramatwara yimirijwe imbere izaze koko yinjira mubyo Abanyarwanda biteze. Impinduka Abanyarwanda bashaka, ni ukongera kugira ijambo bakitorera abayobozi bavugisha ukuri, bakabaha inshingano kandi bakagira uburenganzira bwo kunenga no gushima imikorere y’abo bayobozi. Mu gihe abayobozi bateshuka ku nshingano, Abanyarwanda bakabasimbuza abandi (Social Contract).  Ni ngombwa ko abateganya kubohora u Rwanda bya nyabyo bazirikana ubu buryo bwo gushyira inyungu z’abaturage imbere no kubaha umwanya mu guhitamo inzira y’amajyambere ibabereye.  Ntabwo byakomeza gufatwaho ukuri ko Kagame yamena amaraso akayajambagiramo afata ubutegetsi yarangiza ngo yabohoye igihugu!.

Kubohora Abaturage ni Ukubaka Ubumwe Hagati Yabo (National Cohesion and the Unity of Purpose)

Ivangura ry’amoko ryahawe intebe. Igisilikare kiyobowe n’Abatutsi b’indobanure kuko Abatutsi bose badafite uruhare mu butegetsi no mu bucuruzi kuko nabo akarengane kabariho.  Ni kimwe n’uko hari Abahutu b’udukingirizo bari mu myanya y’ubutegetsi batagira ijambo ahubwo barangajwe imbere n’imbehe z’inyungu bwite.  

Ikibazo kiri hagati y’Abanyarwanda ni uko abo Batutsi b’indobanure aribo bahiga bukware bene wabo b’Abatutsi bashyira mu gaciro, ba bandi bemera ko ikitwa kubohora U Rwanda cyasenye ubumwe bw’Abanyarwanda. Izo ndobanure nizo zirwa zihiga Abatutsi banze gushyigikira Jenerali Kagame muri gahunda yo kubeshya, kurenganya, kwica, no kwiba izuba riva. Ku rundi ruhande, Abahutu b’inkomamashyi biyemeje gushyigikira Kagame mu kwanduza isura y’Umuhutu mu Rwanda no mu mahanga. Aba bayobozi bahawe imyanya i Kigali no hirya no hino mu Ntara n’imizindaro ivuga ibyo itemera mu buryo bunyuranye n’indangagaciro umuyobozi yakagombye kugira. Aba ntacyo bazageza ku Rwanda. Turangajwe imbere n’u Rwanda rwejo rwazagira abayobozi barwibonamo aho kwibona mu dutsiko tw’amoko. Dukeneye inzego z’ubutegetsi zihamye ziyobowe n’Abanywanda bigenga mu bitekerezo kandi baha agaciro ikiremwamuntu.

Nimucyo dusezerere FPR-Inkotanyi n’ubutegetsi bwayo bubi butigeze bubaho mu Rwanda. No ku ngoma ya Cyami, siko byahoze. Nubwo  umwami yicaga agakiza,  Abanyarwanda baratungaga, bakorora, bagahinga imirima ya base na ba sekuru. Kuri iyo ngoma, habayeho Rucunshu igihe Abega batsembatsembaga Abanyiginya, habaho uburetwa, habaho ubuhake. Abakoloni baje, hiyongeraho shiku n’ikiboko. Revolisiyo mpinduramatwara yo muri 1959 yari yasezereye iyo miyoborere. Ariko uyu munsi iri kwigaragaza mu yindi sura. Hadutse ubudehe buvangura Abaturarwanda, haza imiryango idaharanira inyungu ivangura Abanyarwanda nka Ibuka, AVEGA ,CNLG,  na FARG. Iyi miryango ikomeje gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda. Ibi byose nitwe ubwacu Abanyarwanda tuzabihindura.

Imana ikomeze iduhe umugisha.

 

Bikorewe i Washington, DC, kuwa 4 Nyakanga 2019

Dr. Jean-Marie Vianney Higiro

Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) 

Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unite et la Democracie 


NDC: Charte Rwandaise des Droits et Libertés

Charte Rwandaise des Droits et Libertés est le fondement de la lutte que nous menons pour la Vérité, la Justice pour tous, une Réconciliation authentique, l'Égalité et l'Équité.

Ready for Consensual Democracy of, by, for the people ?

Contact us and Get More Information