Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda abifuriza Isabukuru y’Imyaka 53 u Rwanda Rumaze Rusubiranye Ubwigenge
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Taliki ya mbere Nyakanga 1962, taliki ya mbere Nyakanga 2015, imyaka mirongo itanu n’itatu (53) irashize igihugu cyacu, u Rwanda rusubiranye ubwigenge. Niyo mpamvu ngira ngo mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unite et la Démocratie) no mw’izina ryanjye bwite mbifurize umunsi mwiza, umunsi w’ubwigenge, umunsi dukwiye kuzirikanaho icyo dukwiye gukorera igihugu cyacu.
Uyu munsi, taliki ya mbere Nyakanga, ni umunsi ukomeye mu mateka yapolitiki y’u Rwanda, kuko aribwo twibuka abaharaniye ubwigenge ndetse bagatanga n’ubuzima bwabo kugira ngo ubutegetsi bwa ba Gashakabuhake b’Abanyabulaya burangire noneho Abanyarwanda babe aribo bihitiramo ejo hazaza kuri bo no ku gihugu cyabo (self determination). Gusubirana ubwigenge ku Rwanda ntabwo byari byoroshye kuko n’ubwo Abanyarwanda bo mu moko yose baba Abahutu, Abatutsi n’Abatwa babishakaga, siko bose babonaga kimwe inzira yo kubugeraho. Hari bamwe mu Babanyarwanda bumvaga ba Gashakabuhake bahera ko barekura ubutegetsi bakabusigira ingoma ya cyami yari mu maboko y’agatsiko k’Abanyarwanda b’Abanyiginya n’Abega. Hari kandi abandi Banyarwanda babibonaga ukundi. Kuri bo, mbere y’uko u Rwanda rusubirana ubwigenge, hagombaga kubanza kumvikanwa ku buryo Abanyarwanda basangira ubutegetsi nta kuvangura kuko byagaragaraga ko bwari kuba busubiye mu nzara za ba Gashakabuhake kavukire. Kutabona ibintu kimwe ku miyoborere y’u Rwanda rwigenga, byatumye haba imyivumbagatanyo yo muw’ 1959 yaje kwitwa Revolisiyo Mvugururamuco maze ubutegetsi bw’agatsiko bwari bwarashyigikiwe na ba Mpatsibihugu buvaho, noneho Ubwigenge bukurikiraho maze ba Mpatsibihugu bataha iwabo.
Nimucyo rero twunamire abaharaniye Ubwigenge bose kuko nubwo batabonaga ibintu kimwe, abaharaniye gusubirana Ubwigenge bose icyo bari bashyize imbere kandi bahuriyeho, ni uko ba Gashakabuhake bagombaga gusubira iwabo, maze Abanyarwanda bakishyiriraho inzego z’ubuyobozi nyarwanda kandi zikayoborwa n’abana b’u Rwanda (self rule).
Kuva ba Gashakabuhake b’Abanyabulaya bava mu Rwanda bagataha iwabo, igihugu cyagize amateka mabi, amateka mabi cyane cyane akomoka k’ubutegetsi bubi bushingiye ku gitugu, ku bwikanyize no kwikubira umutungo, guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu no ku bwicanyi. Kuva mu mwaka w’1959, bamwe mu Banyarwanda barakicwa abandi baracyahunga bazira ubwoko bwabo cyangwa ibitekerezo byabo. Niko bimeze muri iki ghe ku ngoma y’igitugu iyobowe n’umwicanyi ruharwa Paul Kagame n’agatsiko kibumbiye mu muryango wa FPR-Inkotanyi.
Niyo mpamvu kuri uyu munsi dukwiye kwibuka abapfuye bose bazira ubwoko bwabo cyangwa se ibitekerezo byabo. Twongere kandi tuzirikane ukuntu mu Rwanda hajyaho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi ni ukuvuga ubutegetsi abaturage bishyiriraho kandi bakabunaho mu nzira z’izwi nta muvundo, nta bwoba bafite bwo kwicwa, gutotezwa, kwamburwa utwabo cyangwa se kumeneshwa bagahunga igihugu cyabo.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Twime amatwi abashaka kutwumvisha ko bavukanye imbuto. Nta muntu n’umwe warazwe guhaka u Rwanda n’Abanyarwanda. Mu mahame ya demokarasi, haba ipiganwa ry’ibitekerezo ku mugaragaro kandi no mu bwisanzure busesuye. Nta piganwa ry’ibitekerezo by’umuntu umwe wiharira urubuga cyagwa se utera akisubiza avuga ko ariwe ufite ubwenge wenyine, ubushobozi n’uburanga kurusha abandi. Dushyire hamwe twamagane ubwibone muri politiki y’u Rwanda tuzirikana ko “akagabo gahimba akandi kataraza” cyangwa ngo “na nyina w’undi abyara umuhungu”. Uyu munsi wongere utubere umusemburo wo kwegerana kugira ngo dusuzume uburyo twasubirana ubwigenge nyabwo twikiza ba Mpatsibihugu kavukire basimbuye ba Mpatsibihugu batashye iwabo kuwa mbere Nyakanga 1962. Nitubigeraho, tuzaba duteye intambwe ikomeye mu nzira yo kubona koko UBWIGENGE NYAKURI kandi bubereye abaturarwanda bose.
Imana ikomeze iduhe umugisha
Bikorewe i Washington, DC, kuwa mbere Nyakanga 2015
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)