NDC Goals:  Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.
About National Democratic Congress (NDC - CND)

NDC Goals: Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region for the Interest of the People.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

How to Bring Peace, Unity and Development in the Great Lakes Region
Drive and Determination to  change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.
NDC Fundamental Principles

Drive and Determination to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

NDC Fundamental Goals and Principles
National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)
For Democracy, justice, equitable society that respects the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction.

National Democratic Congress (NDC) - Congres National pour la Democratie(CND)

National Democratic Congress (NDC)/Congres National pour la Democratie(CND) is a coalition of Rally for Unity and Democracy (RUD-Urunana) and Rally of the Rwandan People (RPR-Inkeragutabara). It is open to other political parties who share the same ideals of democracy, justice, equitable society that respect the basic human rights for all Rwandans and residents of Rwanda, without distinction. NDC strives to change Rwanda, into a progressive nation that respects its neighbors and is well integrated in the region; politically, diplomatically and economically.

Contact NDC Team

UBUTUMWA BW'UMUYOBOZI W’URUNANA RW’ABAHARANIRA UBUMWE NA DEMOKARASI (RUD-URUNANA) AGEZA KU BANYARWANDA ABIFURIZA UMWAKA MUSHYA MUHIRE W’I 2015

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana), no mw’izina ryanjye bwite, mbifurije umwaka mushya muhire w’i 2015; uzababere mwese Banyarwanda, Banyarwandakazi, umwaka wa gahunda ifatika igamije gutera intambwe igaragara mu gikorwa rusange cyo kwigobatora ubutegetsi bw’igitugu bwafasheho iminyago igihugu n’Abanyarwanda muri rusange. Niyo mpamvu ngira ngo mbere yo gukomeza, mbasabe twunamire imbaga y’Abanyarwanda imaze kwirenzwa n’ubutegetsi nkoramaraso burangajwe imbere na Jenerali Perezida Paul Kagame, haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo. 

Umwaka w’i 2014 turangije usize utweretse ko ikibazo cy’u Rwanda kikiri umutura, ntaho cyagiye kandi n’imvano yacyo, ni ukuvuga ubutegetsi bw’igitugu,

ntabwo bwiteguye kunamura icumu. Ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu rirakomeje, urubuga rwa politiki rukomeje kuba umwihariko w’umutwe wa FPR-Inkotanyi, ivanguramoko niwo murongo wa politiki ngenderwaho w’iryo shyaka riyobora igihugu mu kubiba umwiryane n’amakimbirane hagati y’amoko atuye u Rwanda. 

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Dusubize amaso inyuma turebe ibyaranze umwaka w’i 2014 dushoje, maze tubone kureba imbere ibidutegereje muri uyu mwaka dutangiye. Ikigaraga ni uko 2014 wabaye umwaka w’iterabwoba n’urupfu ku Banyarwanda. Aha twavuga nk’iyicwa rya Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya muri Afrika y’Epfo mu ntangiro zawo, nyuma abamwishe bakivuga ibigwi mu giterane cy’Abakirisitu, babashishikariza nabo kwica,  nk’aho ariwo muco wo gusenga Imana ukwiye kwigishwa. Bariya Bakiristu bahaye Perezida Kagame amashyi igihe yabashishikarizaga kwica abo batavuga rumwe, bibuke ko bene ziriya nyigisho ze zinyuranyije n’imbuto z’umwuka wera nkuko tubisanga muri Bibiliya. Hari kandi izimira ry’Abanyarwanda cyane mu ntara y’Amajyaruguru, imirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru, mu bihuru no ku mihanda hirya no hino mu Rwanda, n’iryabagororwa baburiwe irengero. Kuri iki kibazo, ubutegetsi buvuga ko butazi irengero ry’aba Banyarwanda, kandi nyamara  inshingano ya mbere y’ubutegetsi ari ukubarindira umutekano bose ntakuvangura. Ibi byose bibaye nyuma y’aho Jenerali Kagame atangarije ko “ abarwanya ubutegetsi bwe bagiye kujya baraswa ku manywa y’ihangu.”  Ni ukuvuga nta perereza no kugezwa imbere y’inkiko bibabayeho. 

Ubwicanyi nagarutseho bukorwa na leta ya FPR, ntabwo bukwiye kuduca intege. Ahubwo,  amaraso y’abo bakomeje kuba ibitambo bya demokarasi, natubere umusemburo maze tujye tubibuka duharanira ko u Rwanda ruba urw’Abanyarwanda twese, aho kuba urw’agatsiko k’abicanyi nkuko Jenerali Kagame abihatira Abanyarwanda ngo babyemere ku ngufu. Muri Politiki ya RUD-Urunana, dukomeje kwibutsa Jenerali Kagame n’ibyegera bye ko basigaho gukwabagura abaturage, bareke ingeso yo kubakabukira mu gihugu cyabo. Nibumve kandi bemere ko muri politiki, umuturage ariwe mucamanza kuko ariwe ushyiraho akanavanaho abayobozi. Ubu burenganzira bwo kugaba no kunyaga Kagame yihaye mu Rwanda,  ntabwo abaturage  babwamburwa no kuba uyobora igihugu muri iki gihe ari uwo mu bwoko ubu n’ubu, cyangwa se yarakoze amarorerwa runaka ; ni umwimerere w’amahame ya demokarasi. Politiki yo gukingira ikibaba ntamwanya ikwiye kugira mu Rwanda. Kuba rero Kagame ari gukoresha iterabwoba kugira ngo bamureke ahindure Itegeko Nshinga rimwemerera kugundira ubutegetsi, ni amayeri tuzakomeza kwamagana kuko agira ngo we n’ibyegera bye batazakurikiranwa mu nkiko ku marorerwa bakoreye Abanyarwanda n’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda, no kurengera imitungo basahuye igihugu no muri Kongo.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Nkuko tutahwemye kubigarukaho mu Nteko y’Igihugu iharanira Demokarasi (CND), ihuriro ry’imitwe ya politiki RUD-Urunana na Rassemblement Populaire Rwandais (RPR-Inkeragutabara), turongera guhamiriza amahanga ko ibibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari (Great Lakes of Africa) biterwa n’ubutegetsi bufitwe n’agatsiko kibumbiye muri FPR-Inkotanyi kayobowe na Jenerali Paul Kagame. Tukaba tubona ko nta mahoro azaboneka mu karere mugihe ikibazo cya politiki kiri mu Rwanda kitarabonerwa umuti wa politiki.  Twakomeje gusobanura kandi ko uburyo bwiza tubona bwo kunoza politiki mu Rwanda ari ugushyiraho ubutegetsi bw’umvikanyweho (consensual democracy) kuko aribwo bunogeye u Rwanda n’Abanyarwanda muri iki gihe no mu bihe bizaza.

RUD-Urunana na RPR-Inkeragutabara dufatanyije mw’ihuriro CND twakomeje, dufatanyije n’abandi Banyarwanda,  kurengera impunzi zikiri mu mashyamba y’ibihugu bituranye n’u Rwanda, hirya no hino muri Africa ndetse n’iziri ku y’indi migabane y’isi. Nibutse ko RPR-Inkeragutabara igizwe n’Abatutsi bahoze muri FPR-Inkotanyi, nyuma bakayivamo kubera ubutegetsi bwayo bubi, bubangamiye uburenganzira bw’ikiremwa muntu na demokarasi, ubutegetsi burangwa n’igitugu, iterabwoba no kwica abaturage bushinzwe kurindira umutekano. Twe abagize RUD-Urunana, twamagana ba gashoza ntambara.  kuko muri gahunda yacu hatarimo kurwana, keretse bibaye ngombwa ko twirwanaho. Icyo dushyize,  imbere ni  ukurengera impunzi mu gihe umutekano wazo wahungabanywa n’uwariwe wese. Nimuri urwo rwego muri uyu mwaka turangije, abagerageje kwica impunzi biyoberanyije kandi babifashijwemo n’abicanyi b’i Kigali, Imbonezagutabara zabahaye isomo badateze kwibagirwa. N’undi uzabigerageza, niko bizamugendekera.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Mu ntangiriro z’uyu mwaka haravugwa gahunda yo kugaba ibitero bya gisirikare ku mpunzi z’Abanyarwanda ziri mu Burasirazubwa bwa Kongo. Dore uko muri RUD-Urunana tubona ibyo bitero: 

Ikibazo cy’impunzi gishingiye ku kibazo cya politiki kiri mu Rwanda. Icyo kibazo kirasaba umuti wo mu rwego rwa politiki, ntabwo ari uwo kugaba intambara kubanenga politiki ya FPR-Inkotanyi.

Turasanga ari igikorwa kibabaje kandi giteye isoni umuryango mpuzamahanga. Kuva muw’i 1996 kugeza magingo aya, nta gihe bene ibyo bitero bitagabwe. Nyamara ntacyo byagezeho uretse kwica inzirakarengane zigizwe n’abagore, abana, abakecuru n’abasaza. 

Intambara yo kwica imfubyi n’abarokotse ubwicanyi bwa FPR-Inkotanyi ntabwo ariyo izarangiza ibibazo by’impunzi n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

Uburyo bwiza bwo kurangiza ibibazo by’intambara n’amakimbirane mu karere bikubiye mu nzira y’amahoro itanga “guaranties” nkuko twabyemeye mu Nteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi (NDC), ihuriro ry’imitwe ya politiki RUD-Urunana na Rassemblement Populaire Rwandais (RPR-Inkeragutabara). Dukomeje kubisaba kandi twiteguye kwicarana na Guverinoma y’u Rwanda, iya Kongo, Umuryango w’Ibihugu byo mu karere k’Africa y’Amajyepfo (SADC), Umuryango w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR), MONUSCO, n’inshuti z’u Rwanda kugira ngo twigire hamwe izo guaranties.

Birakwiye ko buri wese aho ari, mu rwego arimo nta gucika intege. Dufatire amasomo ku bandi bagize ibibazo by’ingoma z’igitugu n’abicanyi, ariko bagashobora kuzihirika. Ingero ni nyinshi. Hari nk’uwitwa Ferdinand Marcos wategetse Philippines, abaturage barahagurutse bamutera ku ngoro y’igihugu baramumenesha, maze we n’umugore we barahunga. Hari kandi Jean Claude Duvalier wari ufite insoresore zitwa “Tontons Macoutes”, zimeze nka “Local Defense ya Paul Kagame.” Nyamara abaturage ba Haiti bamuhambirije atumva atabona we n’umugore we. Twavuga kandi nka Reza Pahlavi, Umwami w’Abami wa Irani wari ufite ba maneko kabuhariwe bitwa SAVAK, nawe abaturage bamuhambirije atumva atabona. Muzirikane kandi ibyabaye mu bihugu bya Tuniziya, Misiri na Bukina Faso.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Mufite ingufu. Igihe cyo kuzerekana nikigera, Jeneral Kagame n’umugore we bazahunga cyangwa bapfe urwa Colonel Mouamar Kadafi wishwe yihishe muri ruhurura. Kagame n’agatsiko ka FPR-Inkotanyi baracyashyigikiwe  na ba Mpatsibihugu. Niyo mpamvu mujya mwumva ngo ari muri Amerika gutanga ibiganiro muri za kaminuza ku bibazo nawe atumva.  Na biriya bihangange navuze byigeze gushyigikirwa na ba Mpatsibihugu babyagaza, nyuma byakoreshejwe nk’agapapuro cyangwa agatambaro bimyiza maze bakakajugunya. Umunsi Kagame n’ibyegera bye nabo babavanyeho amaboko, niko bizabagendekera. Mbere yo gusoza, ndagira ngo nshimire abo bose bakomeje kwitanga baharanira ko politiki y’u Rwanda yahinduka. Ndashimira by’umwihariko abayobozi b’Imbonezagutabara n’Ingabo bayoboye kubera ubwitange bakomeje kwerekana babungabunga umutekano w’impunzi. 

Nimucyo dushime Imana yo yaturinze mu mwaka ushize. Tuyishimire kandi tuyisaba gukomeza kutuyobora mu rugamba rwo kuzana amahoro mu Rwanda.

Umwaka mushya muhire kuri twese.

Murakarama.

Bikorewe i Washington, D.C. kuwa 1 Mutarama 2015

Dr. Jean-Marie Vianney Higiro

Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)


NDC: Charte Rwandaise des Droits et Libertés

Charte Rwandaise des Droits et Libertés est le fondement de la lutte que nous menons pour la Vérité, la Justice pour tous, une Réconciliation authentique, l'Égalité et l'Équité.

Ready for Consensual Democracy of, by, for the people ?

Contact us and Get More Information