Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda abifuriza umwaka mushya muhire wa 2014
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mw'izina ryanjye bwite no mw'izina ry'Abarwanashyaka b'Urunana rw'Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana), mbifurije umwaka mushya muhire wa 2014. Uyu mwaka twinjiyemo, uzatubere twese uwo kurushaho guharanira imibereho myiza ya buri Munyarwanda, gushyigikira iterambere rusange ry'igihugu, ariko cyane tuzarusheho kugira umwete mu gikorwa rusange cyo kwibohora ingoyi y'ubutegetsi bw'agatsiko ka FPR-Inkotanyi kayobowe na Jenerali Paul Kagame.
Umwaka wa 2013 urangiye bigaragariye buri wese ko amahindura ya politiki amaze gufata umuvuduko wihuse mu Rwanda. Ibi byagaragajwe n'urubyiruko rwerekanye ku mugaragaro ko ubutegetsi buriho bugendera ku kimenyane n'irondakoko. Iyi ni intambwe ikomeye yo mu rwego rwa politiki yatangijwe n'abanyeshuli n'abatwara za tagisi mu Rwanda, ni ubutumwa bukomeye bugenewe umuryango wa FPR-Inkotanyi n'akazu yubatse, ko Abanyarwanda barambiwe kuyoborwa n'igitugu. No mu mahanga Jenerali Kagame yari amenyereye kugenda areze agatuza, asigaye ahagenda abundabunda. Ibi byagaragaye cyane muri za Rwanda Day i Oxford mu Bwongereza n'i Toronto muri Canada. Yewe no muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yari yaragize igihugu cye cya gatatu nyuma y' u Rwanda na Uganda, asigaye ahinjira rwihishwa. Iyi sura ya Jenerali Kagame n'ubutegetsi bwe bw'igitugu mu Rwanda bigaragariye isi yose nyuma y'aho ibyegeranyo bya ONU bimwamaganye we n' ibyegera bye kubera gushoza intambara no gusahura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bihishe inyuma y'umutwe w'iterabwoba wiyise M23. Itahurwa ry'ako gatsiko k'abagizi ba nabi bayobora u Rwanda, niryo ryatumye bameneshwa muri Kongo bahava batumva batabona.
Muri uyu mwaka wa 2014 dutangiye, Banyarwanda, Banyarwandakazi, muri RUD-Urunana twimirije imbere ibintu bitatu:
1) Kwamagana ibikorwa byibasiriye impunzi no gukomeza kumvisha ko ikibazo cy’umutekano mu karere n’impunzi z’urudaca ari ubutegetsi bubi bwo mu Rwanda. Turasaba kandi ko Processus Rome/Kisangani/Kasiki twatangiye muri 2008 tubifashijwemo na Communaute Saint Egidio, Ubutegetsi bwa Norvege, Guverinoma ya Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Eglise du Christ au Congo, n’inteko mpuzamahanga, aribwo buryo bwiza bwo kurangiza ikibazo cy’impunzi muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu gihe Gouvernment y’u Rwanda yiyemeje ikicarana n’abahagarariye impunzi n’abayobozi b’ Inteko y’Igihugu Iharanira Demokarasi ( Congrès National pour Democratie (CND)/ National Democratic Congress (NCD).
2) Gufatanya n'izindi ngufu za politiki mu bikorwa bifatika bigamije guhirika ingoma y'igitugu iyobora u Rwanda. Tuzakomeza gufatanya n'amashyaka yemera ko u Rwanda rukwiye kuba igihugu kigendera kuri demokarasi yubahiriza uburenganzira bw Abanyarwanda bose nta kuvangura amoko nk'uko bimeze muri iki gihe.
3) Kwamaga twivuye inyuma gahunda za FPR zigamije gukomeza ivangura amoko yatangije mu Rwanda, cyane cyane politiki ya “Ndi Umunyarwanda” igamije gukangurira Abanyarwanda gusubiranamo n'umwiryane hagati y'amoko atuye u Rwanda. Iyi gahunda, ni politiki ndende yo gutera ipfunwe Abahutu bose n'abazabakomokaho ubuziraherezo, kugira ngo biyambure ikizere ubwabo maze bongere bemere ubuhake bwari bwaravuyeyo muri 1954, n'ubuja bwaciwe na Revolisiyo yo muri 1959. Ibi bigomba kongera guhagarikwa n'ihirikwa ry'ubutegetsi nta maraso amenetse.
Politiki y'iterabwoba ya FPR-Inkotanyi ikoresha ubutabera nk'igikoresho cyo gucecekesha abatavuga rumwe nayo. Ni muri urwo rwego abagerageje kuzamura ijwi rivuga demokarasi mu Rwanda bajugunywe mu buroko maze bakatirwa ibifungo birebire. Ibi ntibikaduce intege, ahubwo nibitwongerere imbaraga zo kuburwaya. Icyo bariya bafungiye politiki baharanira, ni u Rwanda buri wese yisangamo; ni igihugu gisangiwe n'amoko yose mu buryo buzira uburyarya buhisha amoko kandi nyamara kiri kuyoborwa n'ubwoko bumwe; ni igihugu gifite inzego z'umutekano zirengera bose nta kurobanura nk'uko bimeze muri iki gihe aho RDF na polisi y'igihugu bigizwe n'ubwoko bumwe gusa.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Muri politiki yo gutegura ejo hazaza heza ku Banyanyarwanda bose, RUD-Urunana yafatanyije na RPR Inkeragutabara, mu rugaga Inteko y’Igihugu Ya Demokarasi (CND/NDC), kugira ngo Abatutsi, Abahutu n Abatwa dushyire ingufu hamwe tuzi neza iyo twerekeza n'icyo tugamije mu kubohora igihugu cyacu. CND/NDC ifite Ingabo, Armee Nationale (AN) - Imbonezagutabara zifite inshingano zo kurengera impunzi z’abanyarwanda n’abandi bazitaba, je. RUD-Urunana kandi yagiye yifatanyije n’andi mashyaka arwanya ubutegetsi bw' agatsiko ka FPR-Inkotanyi mu gihe bibaye ngombwa. Nidufatanya infungwa za politiki zizava muli gereza vuba kandi zemye kandi zizagira umwanya ukomeye mu mateka y u Rwanda. Nidufatanya, abana bacu bazagira ejo hazaza heza hazira ivanguramoko n'akarengane.
Nibyo koko tumaze igihe tugerageza hamwe n'abo dufatanyije kureba uburyo Abanyarwanda bavanwa mu nzara z'agatsiko nta maraso amenetse. Ariko kugeza ubu, ikigaragara ni uko Jenerali Kagame n'ibyegera bye batumva imvugo y'amahoro; ntabwo bakozwa impanuro z'ubwiyunge. Uko byagenda kose, Abanyarwanda batagendera kuri politiki y'ivanguramoko n'irindi vangura iryo ariryo ryose ntibazabura gushakisha ubundi buryo bwo kwikiza igitugu no kuramira igihugu. Bizaba ngombwa ko dufatanya kugira ngo duce burundu ivanguramoko, ubwicanyi, ubucakara, akarengane, ubukene n inzara biremereye Abanyarwanda. Igihe kirageze kugira ngo Kagame n'agatsiko ko basobanukirwe ko na nyina w'undi abyara umuhungu.
Ndarangiza nshimira Congres National pour la Democratie (CND) n'andi mashyaka afatanyije nayo, twongera kubagaragariza ikizere cyo kugendana mu gikorwa rusange cyo kubohoza u Rwanda.
Nshimiye kandi byimazeyo abayobozi bose ba AN-Imbonezagutabara bakomeje kwitanga bakayoborana ubwitonzi, ubushishozi, n'ubushobozi.
Tubifurije ishya n'ihirwe, mugire amahoro.
Bikorewe i Washington, DC kuwa 1 Mutarama 2014
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w'Urunana rw Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)