News and Blog

Learn, inform, get informed, get the news and be a news maker

Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda  mu Gihe Twunamira Abahitanywe n’Amarorerwa Yagwiriye u Rwanda mu Myaka 25 Ishize.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Kuva kuwa 6 Mata 1994 kugeza none kuwa 6 Mata 2019, imyaka 25 irarangiye u Rwanda rugwiriwe n’amahano  ndengakamere yaruhekuye,  kugeza n’ubu umuco wo kwica ukaba usa n’uwokamye igihugu cyacu.  Kubera izo mpamvu, mu izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) no mw’izina ryanjye bwite, twunamiye abo bose bishwe bazira icyo bari cyo cyangwa bazira ibitekerezo byabo. 

Add a comment

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana/Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unite et la Democratie) no mw’izina ryanjye bwite, mbifurije Umwaka Mushya Muhire wa 2019. Uyu mwaka dutangiye uzatugeze ku bikorwa bigaragara kandi bifatika mu rwego rwo kwigobotora ubutegetsi bw’igitugu no gushyiraho inzego z’ubutegetsi nshya Abanyarwanda twese twibonamo kandi zimakaza amahoro, ubwisanzure, ubwiyunge nyakuri n’amajyambere arambye kuri buri wese.

Add a comment

UBUTUMWA UMUYOBOZI MUKURU WA RUD-URUNANA AGEZA KU BANYARWANDA UBUTUMWA UMUYOBOZI MUKURU WA RUD-URUNANA AGEZA KU BANYARWANDA KU ISABUKURU Y’IMYAKA 56 U RWANDA RUMAZE RWIGENGA

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Taliki ya mbere Nyakanga 1962, taliki ya mbere Nyakanga 2018, imyaka mirongo itanu n’itandatu irashize, igihugu cyacu , u Rwanda gisubiranye ubwigenge. Nkuko bisanzwe rero, mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi  (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie), no mw’izina ryanjye bwite, mbifurije mwese isabukuru nziza.

Mu gihe twizihiza ubwigenge bw’u Rwanda ku nshuro ya 56, birakwiye ko dusubiza amaso inyuma kugira ngo dusuzume niba ubwigenge bw’u Rwanda nk’igihugu bufite igisobanuro cyumvikana ku benegihugu bacyo.

Add a comment

Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda Abifuriza Umwaka Mushya Muhire Wa 2018

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Nimucyo dushimire Imana yaturinze kugeza dushoje umwaka wa 2017 none tukaba twinjiye mu mwaka mushya wa 2018. Nk’uko bisanzwe rero, mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy / Ralliement pour l’Unité et la Démocratie) no mw’izina ryanjye bwite, mboneyeho kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2018.

Icyo nabifuriza by’umwihariko, ni uko uyu mwaka dutangiye wazatubera ibihe byiza byo gutera intabwe ifatika mu nzira yo kwibohora igitugu, twubaka ikizere cy’ejo hazaza no kwiyumvamo ubwenegihugu n’inshingano z’Umunyarwanda mu gihugu cye.

Add a comment