RPR-Inkeragutabara

  • UBUTUMWA BW'UMUYOBOZI W’URUNANA RW’ABAHARANIRA UBUMWE NA DEMOKARASI (RUD-URUNANA) AGEZA KU BANYARWANDA ABIFURIZA UMWAKA MUSHYA MUHIRE W’I 2015

    Banyarwanda, Banyarwandakazi,

    Mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana), no mw’izina ryanjye bwite, mbifurije umwaka mushya muhire w’i 2015; uzababere mwese Banyarwanda, Banyarwandakazi, umwaka wa gahunda ifatika igamije gutera intambwe igaragara mu gikorwa rusange cyo kwigobatora ubutegetsi bw’igitugu bwafasheho iminyago igihugu n’Abanyarwanda muri rusange. Niyo mpamvu ngira ngo mbere yo gukomeza, mbasabe twunamire imbaga y’Abanyarwanda imaze kwirenzwa n’ubutegetsi nkoramaraso burangajwe imbere na Jenerali Perezida Paul Kagame, haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo. 

    Umwaka w’i 2014 turangije usize utweretse ko ikibazo cy’u Rwanda kikiri umutura, ntaho cyagiye kandi n’imvano yacyo, ni ukuvuga ubutegetsi bw’igitugu,

  • Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda mu gihe bunamira abahitanywe n’amahano yagwiriye U Rwanda nyuma y’imyaka 21

    Banyarwanda, Banyarwandakazi,

    Kuri iyi tariki ya 6 Mata 2015, turibuka imyaka 21 u Rwanda rugwiriwe n’amahano yaruhekuye.  Ndagira ngo mw’izina ry’abo dufatanyije muri Ralliement pour l’Unité et la Démocratie / Rally for Unity and Democracy-RUD-Urunana, no mw’izina ryanjye bwite, mbamenyeshe ko twifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti kwibuka ibyabaye mu Rwanda muri 1994, ibyashegeshe imitima y’Abanyarwanda kandi nu n’ubu bikiyishegesha.

  • Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda ku isabukuru y’imyaka 54 ishize igihugu cyacu, u Rwanda, rusubiranye ubwigenge

    Banyarwanda, Banyarwandakazi,

    Kuri iyi taliki ya mbere Nyakanga 2016, turibuka isabukuru y’imyaka mirongo itanu n’ine ishize igihugu cyacu, u Rwanda, rusubiranye ubwigenge. Mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi  (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie), no mw’izina ryanjye bwite, mbifurije mwese isabukuru nziza.

  • Banyarwanda, Banyarwandakazi,

    Mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana/Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unite et la Democratie) no mw’izina ryanjye bwite, mbifurije Umwaka Mushya Muhire wa 2019. Uyu mwaka dutangiye uzatugeze ku bikorwa bigaragara kandi bifatika mu rwego rwo kwigobotora ubutegetsi bw’igitugu no gushyiraho inzego z’ubutegetsi nshya Abanyarwanda twese twibonamo kandi zimakaza amahoro, ubwisanzure, ubwiyunge nyakuri n’amajyambere arambye kuri buri wese.

  • Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda  mu Gihe Twunamira Abahitanywe n’Amarorerwa Yagwiriye u Rwanda mu Myaka 25 Ishize.

    Banyarwanda, Banyarwandakazi,

    Kuva kuwa 6 Mata 1994 kugeza none kuwa 6 Mata 2019, imyaka 25 irarangiye u Rwanda rugwiriwe n’amahano  ndengakamere yaruhekuye,  kugeza n’ubu umuco wo kwica ukaba usa n’uwokamye igihugu cyacu.  Kubera izo mpamvu, mu izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) no mw’izina ryanjye bwite, twunamiye abo bose bishwe bazira icyo bari cyo cyangwa bazira ibitekerezo byabo. 

  • Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda Twibuka Amarorerwa yo muri 1994

    Banyarwanda, Banyarwandakazi,

    Kuwa 6 Mata 2016, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda turongera kwibuka ku nshuro ya 22 amarorerwa yagwiriye igihugu cyacu, amahano yahekuye u Rwanda, akaga twaguyemo kuva icyo gihe kugeza magingo aya. Mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana), no mw’izina ryanjye bwite, twunamiye abo bose bishwe bazira icyo baricyo  n’ibitekerezo byabo. Twifatanyije kandi n’ababuze ababo kuva mu Kwakira 1990 kimwe n’abakomeje gufungwa, guhohoterwa cyangwa kuvutswa ubuzima  bwabo n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi burangajwe imbere na Jenerali Paul Kagame.

  • Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda Abifuriza Isabukuru y’Imyaka 55 u Rwanda Rumaze Rusubiranye Ubwigenge.

    Banyarwanda, Banyarwandakazi,

    Kuwa mbere Nyakanga 2017, turibuka imyaka mirongo itanu n’itanu ishize u Rwanda, igihugu cyacu rusubiranye ubwigenge. Kubera izo mpamvu, mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie), no mw’izina ryanjye bwite mbifulije isabukuru nziza.

  • Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda abifuriza Umwaka Mushya Muhire wa 2016

    Banyarwanda, Banyarwandakazi,

    Mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana), no mw'izina ryanjye bwite, mbifurije umwaka mwiza wa 2016. Uyu mwaka twinjiyemo, uzatubere twese, Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe Nshuti z' u Rwanda uwo kongera imbaraga n’umurego mu gukunda igihugu cyacu, no kurushaho kucyitangira duharanira amahoro na demokarasi. Uyu mwaka twinjiyemo wa 2016 utangiranye ibibazo bikomeye mu rwego rwa politiki, ibibazo bitsikamira uburenganzira, ubwisanzure n’imibereho myiza ku Banyarwanda b’ingeri zose.

  • Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda Abifuriza Umwaka Mushya Muhire Wa 2017

    Banyarwanda, Banyarwandakazi,

    Mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unite et la Democratie) no mw’izina ryanjye bwite mbifurije Umwaka Mwiza kandi Muhire wa 2017. Uyu mwaka dutangiye uzatuzanire amahoro, amahirwe, ubworoherane na demokarasi mu Rwanda, igihugu cyacu.

    Muri uyu Mwaka wa 2017 nibwo Abanyarwanda bakagombye kwihitiramo umukuru w’igihugu. Nyamara siko bizagenda kuko amatora yarangiye kera.  Ahubwo ibiteganyijwe mu minsi iri imbere bisa

  • Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda Abifuriza Umwaka Mushya Muhire Wa 2018

    Banyarwanda, Banyarwandakazi,

    Nimucyo dushimire Imana yaturinze kugeza dushoje umwaka wa 2017 none tukaba twinjiye mu mwaka mushya wa 2018. Nk’uko bisanzwe rero, mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy / Ralliement pour l’Unité et la Démocratie) no mw’izina ryanjye bwite, mboneyeho kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2018.

    Icyo nabifuriza by’umwihariko, ni uko uyu mwaka dutangiye wazatubera ibihe byiza byo gutera intabwe ifatika mu nzira yo kwibohora igitugu, twubaka ikizere cy’ejo hazaza no kwiyumvamo ubwenegihugu n’inshingano z’Umunyarwanda mu gihugu cye.

  • UBUTUMWA UMUYOBOZI MUKURU WA RUD-URUNANA AGEZA KU BANYARWANDA UBUTUMWA UMUYOBOZI MUKURU WA RUD-URUNANA AGEZA KU BANYARWANDA KU ISABUKURU Y’IMYAKA 56 U RWANDA RUMAZE RWIGENGA

    Banyarwanda, Banyarwandakazi,

    Taliki ya mbere Nyakanga 1962, taliki ya mbere Nyakanga 2018, imyaka mirongo itanu n’itandatu irashize, igihugu cyacu , u Rwanda gisubiranye ubwigenge. Nkuko bisanzwe rero, mw’izina ry’abagize Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi  (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l’Unité et la Démocratie), no mw’izina ryanjye bwite, mbifurije mwese isabukuru nziza.

    Mu gihe twizihiza ubwigenge bw’u Rwanda ku nshuro ya 56, birakwiye ko dusubiza amaso inyuma kugira ngo dusuzume niba ubwigenge bw’u Rwanda nk’igihugu bufite igisobanuro cyumvikana ku benegihugu bacyo.

  • UBUTUMWA UMUYOBOZI MUKURU WA RUD-URUNANA AGEZA KU BANYARWANDA UBUTUMWA UMUYOBOZI MUKURU WA RUD-URUNANA AGEZA KU BANYARWANDA KU ISABUKURU Y’IMYAKA 57 U RWANDA RUMAZE RWIGENGA

    Banyarwanda, Banyarwandakazi,

    Ni ngombwa ko twongera kuzirikana ko kugira ngo u Rwanda rusubirane ubwigenge, hari intwari zitanze zivuye inyuma ziharanira inyungu rusange,  ubwisanzure,  n’uburinganire ku Banyarwanda bo mu moko yose. Niyo mpamvu  dukwiye gukomeza gufatira hejuru iki gikorwa cy’indashyikirwa cy’abakurambere bacu bakoze bazirikana icyagirira akamaro rubanda rugufi bene Kanyarwanda, aribyo kuvuga Abahutu,  Abatutsi n’Abatwa. Ibi bizadufasha gukumira ibinyoma by’ingoma ya FPR-Inkotanyi iri ku butegetsi mu Rwanda usanga yototera kwiyitirira igikorwa cyakozwe imyaka 32 mbere y’uko ifata ubutegetsi mu muvu w’amaraso yari imaze kumena mu Rwanda.

  • UBUTUMWA UMUYOBOZI WA RUD-URUNANA AGEZA KU BANYARWANDA KU MUNSI UBUTEGETSI BWA FPR-INKOTANYI BWITA UWO KWIBOHORA

Page 2 of 2